Umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe n’impinduka nyinshi

Umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wasize isura idasanzwe, ugaragaza impinduka n’uburyo amakipe yiyubatse mu gice kibanza cya shampiyona. Mu mikino yose yakinwe kuri uwo munsi, nta n’umwe warangiye amakipe anganyije, ibintu byongeye gushimangira ko iri rushanwa riri kugenda rizamo ishyaka ryinshi uko iminsi ishira. Mu mikino umunani yabaye, hinjiye ibitego 22, bingana n’umubare munini wagaragaye ku munsi umwe inshuro nke cyane. Ibi byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abari bitabiriye imikino yabereye ahantu hatandukanye. Umwe mu bafana bari i Kigali yagize ati: “Uyu munsi wari…

SOMA INKURU

Bruno Ferry yaba aje guha Gikundiro icyerekezo gishya?

Nyuma yo kwemeza Umufaransa Bruno Ferry nk’umutoza mukuru mushya w’ikipe ya Rayon Sports FC, ku masezerano y’igihe gito kingana n’amezi atandatu byaba bigeye kongera icyizere cy’abafana no kugarura umusaruro watakaye mu mezi ashize, nk’uko byemezwa n’abantu banyuranye bazi imikorere y’uyu mutoza. Bruno Ferry, ufite imyaka 58, ategerejwe mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza. Bikaba biteganyijwe ko ku munsi nyir’izina azahita yinjira mu mwuka wa shampiyona, aho ashobora gukurikira umukino Rayon Sports izakiramo na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium. N’ubwo atazaba yicaye ku ntebe y’abatoza…

SOMA INKURU

Kudahembwa k’umutoza w’amavubi biterwa no gutsindwa cyangwa nibyo bikurura gutsindwa?

Mu gihe abanyarwanda benshi bakurikiranira hafi imikino y’Amavubi, abatari bake bagaragaza intimba n’agahinda ko gutsindwa kwa hato na hato, hari inkuru yihishe y’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, umaze amezi 3 akora adahembwa. Uwo mutoza w’umunya-Algeria, wahawe inshingano zo gutoza Amavubi muri Werurwe 2025, kugeza ubu ntiyigeze ahabwa imishahara y’ukwezi kwa Kanama, Nzeri ndetse n’ukwezi k’Ukwakira kwegereje gusozwa. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amrouche yavuze mu ijwi rituje ariko rifite umubabaro ati: “Nibyo sindahembwa kuva muri Kanama. Ariko nkomeza gukora kuko nubaha igihugu n’ikipe y’igihugu. Nizera ko ibintu bizakemuka, kuko ibi…

SOMA INKURU

Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya

Cristiano Ronaldo, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal akaba n’umukinnyi wa Al-Nassr muri Arabie Saoudite, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru, ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 40 yabaye uwa mbere ku Isi utunze miliyari y’amadolari ($1.4 milliard), nk’uko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index. Hasuzumye umutungo wa Ronaldo hashingiwe ku mishahara y’akazi ke, ishoramari n’amasezerano yo kwamamaza. Byagaragaye ko kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2023, yinjije asaga miliyoni $550 mu bihembo yahawe nk’umukinnyi n’andi menshi yavuye mu bufatanye n’ibigo bikomeye nka Nike, aho ahabwa miliyoni $18 buri mwaka. Kuva yerekeje muri…

SOMA INKURU

Kigali: Imyiteguro ya shampiyona y’Isi y’amagare irarimbanyije n’ishyaka ryo kwandika amateka

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Afurika, Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera kuri uyu mugabane, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. U Rwanda rukaba rwanditse aya mateka, aho ruzakira abakinnyi barenga 1000 baturutse mu bihugu bisaga 100, ibintu bizahindura isura y’imihanda, ubukerarugendo n’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali. Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, abakinnyi 23 nibo batoranyijwe barimo kwitoreza mu Bugesera, bakazaba bahagarariye igihugu imbere y’abafana babo. Ibi bikaba binashimangirwa n’umutoza mukuru, Sempoma Félix, utangaza ko imyitozo irimo kugenda neza kandi intego ari ukwandika amateka.…

SOMA INKURU

Isoko ry’abakinnyi rigeze ku musozo, umuzamu Sebwato akomeje kuvugwaho

Mu gihe iminsi isigaye kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rifunge ibarirwa ku ntoki, izina rya Nicolas Sebwato rikomeje kuzenguruka mu itangazamakuru ry’imikino, rikavugwa cyane mu buryo bushamikiye kuri APR FC. Uyu munyezamu w’Umunya-Uganda, wigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize akinira Mukura Victory Sports, ntiyongereye amasezerano ye nyuma yo kurangiza amasezerano yasinye mu 2023. Ni we watowe nk’umunyezamu mwiza wa Shampiyona ya 2024/25, bikaba ari imwe mu mpamvu ituma izina rye rihuza amatsinda atandukanye. Amakuru akomeje gucicikana avuga ko APR FC ishobora kumwegukana, nyuma y’uko igaragaje icyuho ku…

SOMA INKURU

Yazanye imigabo n’imigambi mishya mu ikipe ya Police Fc

Mu gihe isaha yo gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igenda yegereza, ikipe ya Police FC iyobowe n’umutoza mushya Ben Moussa irakataje mu myiteguro y’uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026. Uyu mutoza yatangaje ko intego ye ari guhindura amateka no kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mutoza ukomoka muri Tuniziya yagaragaje ko adafite gahunda yo gukomeza amateka yo kuba ikipe ihora igarukira ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu. Ati: “Ntabwo naje i Kigali nje gutembera. Naje hano gukora amateka mashya, ndashaka igikombe cya shampiyona. Police FC ibifitiye ubushobozi kandi nanjye nabyiyemeje.”…

SOMA INKURU

Igitego cya Lionel Messi cyahaye amahirwe Inter Miami mu gikombe cy’Isi cy’amakipe

Lionel Messi yongeye kugaragaza impano ye idasanzwe, afasha Inter Miami kubona intsinzi yayo ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, nyuma yo gutsinda FC Porto ibitego 2-1 mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukino wa kabiri w’iyi kipe muri Itsinda A, aho yaherukaga kunganya na Al Ahly 0-0, bikaba byari byongereye igitutu kuri Messi n’abandi bakinnyi be basabwaga intsinzi y’agaciro. Ku ikubitiro FC Porto ku munota wa 8 yabonye penaliti nyuma y’ikosa rikorewe mu rubuga rw’amahina. Samu Aghehowa yayivanyemo igitego cyabaye nk’igitangira urugamba ku ruhande…

SOMA INKURU

Rayon Sports yahanwe: Izakina imikino isoza shampiyona nta bafana

Nyuma y’imvururu zavutse mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye Rayon Sports igihano gikomeye: kutongera gukinira imbere y’abafana bayo mu mikino ibiri ya nyuma y’uyu mwaka w’imikino. Ibi byemezo byafashwe ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, mu nama idasanzwe yateranye kuri FERWAFA binyuze muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa. Hakoreshejwe ingingo ya 21 y’amategeko agenga shampiyona, yasuzumye imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports yagaragaye nk’itemewe, maze hafatwa icyemezo ko iyi kipe izakina nta bafana mu mikino ibiri isigaye.…

SOMA INKURU

Imvururu muri shampiyona, imisifurire ya ruhago Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi

Ku munsi wa 28 wa Shampiyonay’u Rwanda, umukino wahuje Bugesera ari nayo yakiriye na Rayon Sports, wabaye udasanzwe nyuma y’aho ku munota wa 52 umukino wahagaze nyuma y’amakimbirane ikipe ya Rayon ishinja abasifuzi kuyiba, bikaba byaranabyaye igisa nk’imyigaragambyo ariko MINISPOC ikaba yatangaje ko iri gukurikirana iki kibazo. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu. Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje…

SOMA INKURU