Mu ijoro ryakeye ryo kuwa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, indege iteguwe n’umuryango wa CEDEAO yavuye Bissau yerekeza i Dakar. Muri iyo ndege harimo uwari Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, wari umaze amasaha make ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’iki gihugu.
Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal, Embalo yakiriwe i Dakar mu rwego rwo kumurinda no kumuha umutekano, nyuma y’akajagari ka gisirikare kari kamaze kwigarurira ubutegetsi mu gihugu cye.
Ibibazo byo muri Guinée-Bissau byaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku itariki 23 Ugushyingo 2025. Nyuma y’iyo matora, Embalo yihutiye gutangaza ko yayatsinze ku majwi 65%, mbere y’uko komisiyo y’amatora itangaza ibisubizo byemewe n’amategeko.
Icyo gihe, amagambo ye yakiriwe mu buryo butandukanye n’abaturage. Abamushyigikiye bavugaga ko ari intsinzi isobanutse, mu gihe abatavuga rumwe nawe bamushinjaga kwihutira kwiyemeza intsinzi idafite ishingiro.
Mu masaha y’igitondo cya tariki 26 Ugushyingo 2025, mu murwa mukuru wa Bissau humvikanye urusaku rukomeye rw’amasasu hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Aho ni ho Gen. Horta N’Tam, wari usanzwe ayobora ingabo zirwanira ku butaka, yahise atangaza ko afashe ubutegetsi, akiyemeza kuba umuyobozi w’ikirenga w’ingabo ndetse n’Umukuru w’igihugu mu nzibacyuho.
Embalo n’abandi basirikare bakuru bafatanyaga nawe bahise batabwa muri yombi, mbere y’uko ajyanwa mu buryo bwihuse agashyikirizwa CEDEAO yagize uruhare mu kumuhungishiriza i Dakar.
Kuri ubu, mu mujyi wa Bissau haratuje ariko ni ituze ririmo ubwoba n’ihungabana. Imihanda irafunze, amaduka arafunze ndetse n’abaturage bagumye mu ngo zabo.
Umwe mu baturage bemeye kuvugana n’umunyamakuru wa RFI, yagize ati: “Amasasu yaracecetse, ariko inzara iratwica. Imiryango myinshi imaze iminsi itabona aho igura ibiribwa. Abantu batinye gusohoka.”
Uyu mugabo avuga ko n’ubwo batuje, hari ubwoba bw’uko ejo bashobora kongera kubyukira imvururu ziruta izibayeho.
Nyuma y’iri hirikwa ry’ubutegetsi, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, afatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu bigize CEDEAO, bahise bmagana bikomeye iri hirikwa ry’ubutegetsi ryaturutse ku matora.
Bashyizeho akanama kihariye kagizwe n’abadipolomate n’impuguke mu bya politiki, koherezwa muri Bissau mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Perezida Faye yakomeje kuvugana n’abari bafashe ubutegetsi ndetse anasaba ko Umaro Sissoco Embalo n’abandi banyapolitiki bafunzwe barekurwa mu buryo bwihuse.
Umusore witwa Mario Da Silva, utuye mu gace ka Bandim i Bissau, yavuze uko yabyiboneye. Ati: “Twumvise amasasu hagati ya saa cyenda na saa kumi. Twirukiye mu nzu, dufunga imiryango n’amadirishya. Kuva icyo gihe ntagikoma mu muhanda. Ni nko kubona igihugu gihagaze, abantu bacecetse kubera ubwoba.”
Yongeraho ko babayeho mu gihirahiro, batazi niba ari ihirikwa rizamara iminsi mike cyangwa imyaka.
Ku bw’impuguke mu bya politiki, zivuga ko Guinée-Bissau iri mu bihe bikomeye aho ishobora kugwa mu mwijima w’indi nzibacyuho idafite iherezo rirambye, cyangwa se ikabyutsa umuryango mpuzamahanga ugashyiramo igitutu gikomeye ku bayihiritseho ubutegetsi.
INKURU YA TUYISHIME Eric
