Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gukurikirana mu nkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana abahohotera abagore muri iki gihugu.
Kuya 5 Ugushyingo 2025, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo witwa Uriel Rivera Martínez w’imyaka 33, asatira Perezida Sheinbaum ubwo yari mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage, akamusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora.
Abashinzwe umutekano bahise bamufata, Sheinbaum agaragara afite ubwoba bwinshi.
Nyuma y’iki gikorwa cy’urukozasoni, none tariki 6 Ugushyingo, Perezida Sheinbaum yatangaje ko yiyemeje gutanga ikirego, atari ku nyungu ze bwite gusa, ahubwo nk’intambwe yo kurengera abagore bose bo muri Mexique bahura n’ihohoterwa risa n’iryo.
Yagize ati: “Niba ibi bishobora gukorerwa Perezida, ni iki kizabaho ku bandi bagore basanzwe? Gutanga ikirego ni ukwerekana ko ihohoterwa ry’umugore atari ibintu bikwiriye kwihanganirwa.”
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abagore muri Mexique yagaragaje ko iki kibazo cyerekanye ishusho nyayo y’igihugu gikomeje kwibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho 98% by’abakora bene ibi byaha batajya bahanwa.
Nubwo Perezida Sheinbaum yari yasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza ko azaharanira kugabanya ihohoterwa rikorerwa abagore, kugeza ubu impinduka zifatika ntiziragaragara.
Ariko uyu mwanzuro yafashe wo gutanga ikirego, abenshi bawubonye nk’intangiriro ry’icyerekezo gishya, aho umuyobozi mukuru w’igihugu afata iya mbere mu kurandura umuco wo guceceka ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Mexique.
INKURU YA KAYITESI Ange
