Ni Ibyishimo by’igihe gito, zikabyara igihombo kirambye

Nubwo inzoga zifatwa na benshi nk’isoko y’ibyishimo n’imibanire, inzobere mu buzima zigaragaza ko kunywa inzoga birenze urugero bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko, zikaba zishobora no guteza ibibazo bikomeye ku muntu uzinywa, ababana nawe ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Dr. Murenzi, umuganga w’indwara zo mu mutwe, avuga ko inzoga ari imwe mu bitera indwara nyinshi kandi zitavurwa mu buryo bworoshyebyoroshye. Ati: “Inzoga nyinshi zangiza umwijima, umutima n’ubwonko. Ku bantu bamwe, bitangira nk’imyidagaduro, ariko bikarangira ari uburwayi buhoraho cyangwa ububata bukabije.” Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko kunywa inzoga bikabije…

SOMA INKURU

Imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye i Kibeho, ubuhamya bwaho bukomeje gukurura Isi

Kibeho yongeye kuba ihuriro ry’amasengesho, mu gihe hizihizwaga imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye bwa mbere Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu bemejwe na Kiliziya Gatolika. Ni urugendo rw’imyaka myinshi rwamuranze n’ubuhamya bukomeye, bwagize Kibeho ikimenyabose ku Isi. Mukamazimpaka Nathalie, ubu ufite imyaka 62, avuga ko amabonekerwa ye atari make, nubwo ayabariwe hamwe n’abandi bantu ari 30 mu gihe cy’imyaka umunani yamaze abonekerwa. Ati: “Bikira Mariya yagiye anyiyereka inshuro nyinshi, rimwe ndi njyenyine mu buriri, ahandi ndi kumwe n’abandi, ku manywa cyangwa nijoro. Si ibintu byabaye rimwe gusa.” Aya mabonekerwa…

SOMA INKURU

Dore ikihishe inyuma yo gutesha agaciro ku bwinshi Visa za Amerika

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zikomeje gushyira imbere politiki ikaze yo gucunga umutekano w’igihugu, icyemezo cyo gutesha agaciro visa zirenga ibihumbi 100 mu mwaka umwe cyongeye kuzamura impaka zikomeye hagati y’umutekano w’igihugu n’uburenganzira bw’abanyamahanga baba cyangwa biga muri Amerika. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko izi visa zirimo iz’abanyeshuri hafi ibihumbi 8 n’izindi zirenga 2,500 z’abantu bagiranye ibibazo n’inzego z’umutekano, zakuwemo hagamijwe kurinda abaturage ba Amerika no gukumira ibyaha. Ariko ku rundi ruhande, inzobere ku bimukira zivuga ko iyi mibare igaragaza impinduka ikomeye ishobora kugira ingaruka…

SOMA INKURU