Hari abagihohoterwa bazira kuba cyangwa kubyara abakobwa


Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari imiryango ikigaragaramo imyumvire igamije gutesha agaciro abagore hashingiwe ku gitsina cy’abana babyaye. Nubwo hashize imyaka u Rwanda rwubakira ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari abagabo n’imiryango bagifata umugore wabyaye abana b’igitsina kimwe nk’ufite ikibazo cyangwa se  amakosa.

Ibi byatumye dusura uturere twa Nyaruguru, Gakenke na Bugesera, tumenya uko ikibazo kiri mu ishusho ya nyayo.

Bambwiraga ko ndi umuvumo w’umuryango kuko ntabyaye umuhungu

Ibi ni ibyatangajwe n’umubyeyi utuye mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, Mukandoli Immaculée w’imyaka 52, umubyeyi w’abakobwa 4, wavuze ko yigeze kubaho ahora ategereje gupfira mu rugo bitewe n’ihohoterwa yakorewe azizwa ko atabyaye umuhungu.

Ati: “Nyuma yo kubyara umwana wa 4, bose ari abakobwa, umugabo yatangiye kunsuzugura ku mugaragaro. Yabwiraga abaturanyi ko ndi umuvumo, ko namugize igicibwa. Ibyo byakurikiwe no kunsiga, ashaka undi mugore.”

Avuga ko yiyubatse afashijwe n’inzego z’ubuyobozi n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore, ariko akemeza ko mu baturanyi be, hari indi miryango myinshi ifite iki kibazo ariko baheranwe  n’ipfunwe.

Ati: “Hari abagore bamaze imyinshi babaye mu rugo bahohoterwa ariko bagaceceka ngo bitamenyekana, kuko batinya gusenya.”

Hari imiryango imwe n’imwe abakobwa bafatwa nk’umuzigo mu muryango

Mu kagari ka Rutake, mu murenge wa Kivuruga, mu karere ka Gakenke, hari ikibazo kigaragara no ku bana b’abakobwa. Hari ababyeyi bacyumva ko kugira icyo umarira umwana w’mukobwa ari “igihombo”.

Nyiransabimana Odette w’imyaka 19, yasigaye mu rugo adakoze ikizamini cya Leta nyuma yo kurangiza icyiciro rusange.

Ati: “Papa yavuze ko ntakwiriye guta igihe mu mashuri,  ngo ntiyamarira amafarangaye  ku mukobwa uzashakana akajya gufasha undi muryango. Yabwiye musaza wanjye ko we agomba gukomeza kwiga, akamwishyurira kugeza arangije amashuri kabone niyo yaba ahenze kuko ari we uzasigarana izina rye

Nyiransabimana akomeza atangaza ko ibi byamuteye agahinda ndetse anamara amezi menshi mu gahinda kavanze n’ubwigunge kuko yiyumvagamo nk’umuntu udafite agaciro mu muryango akomokamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuruga, Mukeshimana Alice atangaza ko bagenda babona iki kibazo mu midugudu itandukanye.

Ati: “Hariho imyumvire ishaje ikigaragara mu baturage. Nubwo irimo kujyenda igabanuka, ariko iracyahari cyane cyane mu bice by’icyaro. Dufatanya n’abafatanyabikorwa mu biganiro byahariwe guhindura imyumvire.”

Kutabyara umuhungu ni ukubura umuragwa

Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Mayange, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifitanye isano n’imyumvire ku bana babyaye rifata indi shusho yo gusuzugurwa mu muryango mugari.

Uwimana Vestine w’imyaka 34, wabyaye abakobwa 3, avuga ko yameneshejwe mu rugo rwe bavuga ko yaje guca umuryango, kuko nta muhungu yabyaye.

Ati: “Bavuga ko nzasaza ntawe unyitaho, ko niganye abandi kubyara, kuko nta muragwa w’imitungo ya se uhari. Ibi byantesheje agaciro mu muryango hamwe n’abana banjye binamviramo kwirukwanwa mu rugo namazemo imyaka 15 ndukorera.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Uburinganire (GMO) mu Ntara y’Iburasirazuba yatubwiye ko hariho gahunda zo kongera ubukangurambaga mu bice byagaragayeho iki kibazo cyane.

Ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riterwa n’imyumvire, kandi imyumvire ihindurwa n’uburezi, ibiganiro n’ubufatanye bwa buri wese.”

Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku kuba umugore yabyaye igitsina kimwe rifite imizi mu myumvire y’umuco ishyira imbere umuhungu nk’umuragwa,  ubumenyi buke ku isano iri hagati y’igitsina n’uruhare rwa se mu kurema umwana n’ubusumbane mu burezi hagati y’abahungu n’abakobwa mu bice by’icyaro

Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haracyari urugendo rurerure cyane cyane ku rwego rw’imyumvire. Mu gihe igitsina cy’umwana kigifatwa nk’igikoresho cyo guhohotera umugore, urugamba rwo kubaka umuryango utekanye rurakomeza.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment