Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Afurika, Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera kuri uyu mugabane, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. U Rwanda rukaba rwanditse aya mateka, aho ruzakira abakinnyi barenga 1000 baturutse mu bihugu bisaga 100, ibintu bizahindura isura y’imihanda, ubukerarugendo n’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, abakinnyi 23 nibo batoranyijwe barimo kwitoreza mu Bugesera, bakazaba bahagarariye igihugu imbere y’abafana babo.
Ibi bikaba binashimangirwa n’umutoza mukuru, Sempoma Félix, utangaza ko imyitozo irimo kugenda neza kandi intego ari ukwandika amateka.
Ati: “Twiteguye kurwana ku ishema ry’igihugu. Twabonye imyitozo ihagije mu Rwanda no mu mahanga, dufite ibikoresho bigezweho, kandi morale iri hejuru. Iki ni cyo gihe cyo kwandika amateka.”
Visi Perezida wa FERWACY, Bigango Valentin, yemeza ko imyiteguro y’iyi shampiyona yakozwe ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Imyiteguro igeze kuri 96%. Ikipe y’igihugu yashyigikiwe mu byo yari ikeneye byose. Ubu turi mu minota ya nyuma itegura imikino, turashaka ko u Rwanda ruzaba ishusho y’uko Afurika ishobora kwakira Shampiyona y’Isi neza kandi ku rwego rwisumbuye.”
Muri Kigali baryiteguye gute?
Uretse imyiteguro mu mukino y’amagare, iri rushanwa riri no gusiga isura nshya mu mibereho y’abatuye Kigali.
Twanyarukiye ku isoko rya Nyabugogo, bamwe mu bacuruzi bavuga ko biteze inyungu nyinshi kuri iyi shampiyona mpuzamahanga.
Uwimana Shakira ucuruza imbuto muri isoko atangaza ko biteguye ko iri rushanwa rizasiga ubucuruzi bwabo ku rwego rushimishije.
Ati: “Natwe abacuruzi b’ibiribwa twiteguye ko iri rushanwa umujyi wa Kigali ugiye kwakira rizatuma ibyashara byiyongera, tukabona inyungu zizatuvana ku rwego rumwe zikatugeza ku rundi cyane cyane ko iri risoko dukoreramo ariryo rigaburira umujyi wa Kigali.”
Mukamana Claudine, umucuruzi w’akabari hafi ya rond-point ya Kicukiro, ati: “Twateguye uburyo bwi gutanga amafunguro n’ibinyobwa ku bantu benshi, kuko tuzi ko abantu bazaba ari benshi bivuze ko n’abakiriya bacu baziyongera cyane.”
Abafite hoteli nabo bafite icyizere. Munyaneza Patrick, ufite lodge i Remera, yagize ati: “Twamaze gufata ibyemezo byo kongera no kunoza uburyo mu kwakira abashyitsi. Bamwe bamaze gukora reservation kuva mu kwezi gushize. Ubu ni amahirwe yihariye yo kuzamura ubukungu bwacu.”
Abaturage baturiye imihanda izacamo iri siganwa ry’amagare bavuga ko nubwo hari izahagarikwa by’agateganyo, nta kibazo bibateye ahubwo babukereye kuryakira no kogeza.
Keza Hamida, utuye i Nyamirambo, ati: “Ni iby’agaciro kubona isi yose ireba Kigali. N’ubwo imihanda izafungwa, twumva ari igiciro gito ugereranyije n’amateka igihugu kizandika ndetse n’ibyishimo natwe tuzahakura.”
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yabwiye itangazamakuru ko iri rushanwa ari amahirwe adasanzwe.
Ati: “Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ari urubuga rwo kwereka amahanga ubushobozi bw’u Rwanda mu gutegura ibirori by’imikino bikomeye. Twahinduye imihanda izakoreshwa, haniteguwe kongera uburyo bwo kwakira abashyitsi ari nako ibikorwa byo kurimbisha umujyi birimbanyije.”
Abatuye Kigali n’abacuruzi bavuga ko biteguye gufatanya muri urwo rugendo, kandi ko mu mateka azandikwa, bazaba nabo bafite uruhare.
Kigali izaba mu ishusho y’isi yose mu minsi irindwi. U Rwanda ruzaba rufite amahirwe yo gusiga ibirango mu mateka ya siporo n’ubukerarugendo ndetse abakinnyi b’amagare b’abanyarwanda nabo bari ku isonga mu bahanzwe amaso mu kwandika amateka mashya muri shampiyona y’Isi y’isiganwa ry’amagare.
INKURU YA TUYISHIME Eric
