Mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Universe i Remera, ibyishimo byari byose, uruvunge rw’abafana baje kwifatanya na Papa Cyangwe mu myaka 5 yari amaze atangiye urugendo rwe rw’umuziki. Ariko inyuma y’urumuri n’amajwi, haje kuvuka amahane, hari abavugaga ko atishyuye abamuhaye ibyuma, we akavuga ko yafunzwe mu nyubako amasaha menshi ku gahato. Nyuma y’iminsi myinshi yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Papa Cyangwe yaje gushyira hanze itangazo rigaragaza ko ikibazo cyamaze gukemuka burundu. Ariko inyuma y’iryo tangazo, hari amagambo menshi. Ati: “Twese twarababaye”. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Papa…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Bruce Melodie ashobora gusangira urubyiniro na The Ben mu gitaramo cya “The New Year Groove 2026”
Ibiganiro hagati ya The Ben na Bruce Melodie bigamije gutegura igitaramo cya “The New Year Groove 2026” nubwo bikomeje kuba insobe, ariko biragaragara ko hari icyizere cy’uko aba bahanzi bombi bazaririmbana kuya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Amakuru yaturutse mu bantu bari hafi y’aba bahanzi yemeza ko ibiganiro bitararangira neza, nubwo impande zombi zamaze kugera ku rwego rwiza rw’ubwumvikane. Umwe mu babikurikiranira hafi yagize ati: “Ibiganiro ntibirarangira, ariko biri ku rugero rwa 50/100. Hari amahirwe menshi ko bazakorana kuko ni ibintu abakunzi b’umuziki bamaze igihe bifuza.” Biravugwa ko icyatinze…
SOMA INKURURDC: Siporo yahindutse intambara ya politiki nyuma y’iserukiramuco rya Giants of Africa i Kigali
Mu gihe abenshi babonaga iserukiramuco rya Giants of Africa nk’urubuga rwo guteza imbere urubyiruko n’abatoza ba Basketball muri Afurika, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byahindutse inkuru itunguranye. Ishyirahamwe rya Basketball muri iki gihugu (FEBACO) ryatangaje icyemezo gikakaye cyo kwirukana burundu abatoza bane n’abakinnyi batandukanye, nyuma yo kugaragara i Kigali bambaye ibirango by’igihugu batabiherewe uburenganzira. Guhera kuwa 26 Nyakanga kugeza kuya 2 Kanama 2025, u Rwanda rwabaye umurwa mukuru wa Basketball y’urubyiruko. Iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje abakinnyi n’abatoza baturutse mu bihugu birenga 15 bya Afurika birimo Ethiopia,…
SOMA INKURUDiamond Platnumz yokejwe igitutu bituma ashyira benshi mu rujijo
Mu gihugu cya Tanzania, aho umuziki ukunze guhuzwa n’imyemerere muri politiki, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yongeye kugaragara nk’umwe mu bantu bakomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko asibye amafoto n’ubutumwa bwose byamamazaga Perezida Samia Suluhu Hassan, ibintu byasembuye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’iminsi mike ashyizeho amafoto n’ubutumwa bugaragaza gushyigikira Perezida Samia muri ayo matora, abafana be benshi bamushinjije kuba ari ku ruhande rw’ubutegetsi butavugwaho rumwe, bavuga ko ari “umuhanzi uhindutse umuvugizi w’abanyagitugu”. Icyo gihe, Diamond yari yanditse amagambo yuzuye icyubahiro, agira ati: “Perezida Samia Suluhu ni umubyeyi ukorera igihugu n’umurava,…
SOMA INKURUChriss Eazy mu isura nshya y’imikorere
Inzoga ikunzwe cyane mu Rwanda, Mützig, yatangije urugendo rushya rwo kwegera urubyiruko n’abakunzi bayo binyuze mu muziki, isinya amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya w’ikirango cyayo. Uyu muhanzi w’imyaka 25, wamamaye mu bihangano byubaka ibyishimo n’urukundo, agiye kuba ijwi n’isura nshya ya Mützig mu bikorwa byo kwamamaza no mu birori. Ni ubufatanye bwitezweho guhuza igikundiro cya Mützig n’imbaraga z’urubyiruko rw’Abanyarwanda. Umuyobozi ushinzwe ikirango cya Mützig yatangaje impamvu bahisemo Chriss Eazy. Ati:“agaragaza indangagaciro zacu, umurava, ubwitange n’intsinzi. Ubu bufatanye burenze kwamamaza, ni ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwizihiza intambwe batera mu…
SOMA INKURUMinisitiri Nelly Mukazayire yigaruriye amarangamutima ya benshi mu buryo butunguranye
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho adasanzwe agaragaza Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yifatanya mu myitozo n’ababyinnyi b’itorero Inyamibwa. Ababonye ayo mashusho benshi bagaragaje amarangamutima adasanzwe aherekejwe no kwibaza uko Minisitiri yisanze mu myitozo y’imbyino za gakondo. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobora iri torero, nta gahunda yari ihari mbere yo kwakira Minisitiri. Yagize ati: “Twari mu myitozo y’ababyinnyi bashya muri Kigali Universe, aturuka inyuma aradusuhuza, hanyuma mu buryo bwadutunguye na we ahita yinjira mu mwitozo. Yadusanzemo iminota igera kuri 15, byari ibintu bishimishije cyane.” Yakomeje atangaza ko iyo myitwarire yagaragaje ko…
SOMA INKURUImpinduka zitunguranye muri MTN Iwacu Muzika Festival
Amakuru aturuka mu bashinzwe gutegura ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, EAP (East African Promoters), avuga ko n’ubwo hari ubwumvikane bwa mbere n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo gusana ikibuga nyuma y’igitaramo, ibintu byaje guhinduka mu isuzuma ryabaye mu cyumweru gishize. Batunguwe no gusanga ibikorwa byo gusana iki kibuga byaratangiye mbere y’igihe, bituma bahita bafata icyemezo cyo kutakihagirira igitaramo, kuko nta handi hahari hari huzuye ibisabwa ngo cyimurirwe mu karere kamwe. Mu gushaka igisubizo kirambye kandi kidatuma ibikorwa bihungabana, EAP yahisemo kwimurira igitaramo mu Karere ka Muhanga, aho kizabera kuri…
SOMA INKURUKitoko aritegura gutaha: Zimwe muri gahunda ategura gukorera mu rwamubyaye
Kitoko Bibarwa Patrick, umwe mu bahanzi b’ibyamamare batangiye umuziki kuva mu myaka ya 2008, yatangaje icyemezo gikomeye cy’ubuzima: aratashye burundu nyuma y’imyaka isaga 12 yari amaze aba mu Bwongereza. Mu kiganiro gito ariko cyuje amarangamutima, Kitoko yavuze ko igihe kigeze ngo asubize igikundiro n’umwimerere by’umuziki we ku butaka bwamubyaye. Ati:“Maze igihe kinini ntekereza gutaha. Imyaka 12 ni myinshi. Nkumbuye iby’iwacu, nkumbuye gucurangira abanjye, kandi mfite imishinga yihariye nshaka kuhakorera.” Yari mu rugendo rw’amasomo n’iterambere bwite Kitoko yerekeje i Burayi mu 2013, asize ibihangano bikomeye byari byaramugize icyamamare harimo Ikiragi, Akamamyi…
SOMA INKURUNubwo yishimiwe bikomewe n’abafana, harimo uwamukoreye agashya
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza The Ben ari kuririmba indirimbo yahimbiye umugore we, Pamella True Love, bitunguranye isutiye y’umutuku imunyura hejuru, iturutse ku ruhande rwarimo abafana be bari bamukikije ubwo yaririmbaga. Ibi bikaba byabereye mu gitaramo cyavugishije benshi ndetse cyanitabiriwe cyane, cyabereye i Kampala kuri Serena Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye nka Kevin Kade na Elemen hamwe n’abo muri Uganda nka Karole Kasita, Warafik Muzik na Rema Namakula. Nubwo byamugendekeye gutya, The Ben yakomeje kuririmbira abafana be, gusa ntiyigeze anyura hejuru y’uyu…
SOMA INKURUYaba agiye guca agahigo ko kuba icyamamare kibyaye indahekana inshuro 3
Ubwo Rihanna n’umukunzi we ASAP Rocky batambukaga ku itapi mu birori by’imideli bya Met Gala, yifashe ku nda ye maze araseke, bifatwa nk’ibihishuye ko yaba agiye kwibaruka umwana wa 3. Mu mafoto abanyamakuru bamufotoye wabonaga ko afite inda nkuru, ndetse bahise bifuriza uyu muryango kuzabyara neza. Umuhungu wa mbere wabo witwa RZA yavutse muri Gicurasi 2022, naho murumuna we, Riot, avuka muri Kanama 2023. Rihanna, icyamamare muri muzika no mu bucuruzi yakunze gutangaza ko yifuza ko umwana we wa Gatatu yaba umukobwa nubwo yemeza uwo yabyara wese azamwishimira. …
SOMA INKURU