Abantu bakora ubucuruzi bw’imbuto, imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi bazajya bahanwa bikomeye nibaramuka bagurishije ibitujuje ubuziranenge cyangwa bakarenga ku mabwiriza abigenga. Mu bihano biteganywa harimo igifungo gishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bikubiye mu itegeko rishya rigenga ibihingwa, ryatowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa 23 Nyakanga 2026, rigamije gusimbura iryari risanzweho kugira ngo rijyane n’igihe ndetse rihuze n’intego za Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2). Iri tegeko rireba ibikorwa byose bifitanye isano n’ubuhinzi, birimo imbuto z’ibihingwa,…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
AFC/M23 na Twirwaneho bakomeje kwagura imbago
Mu gihe ibiganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje guhura n’imbogamizi, ibikorwa bya gisirikare ntibirahagarara. Mu minsi ishize, ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ryakomeje kugaragaza ubushobozi bwo kwagura ibirindiro mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo Critical Threats, gikurikirana kandi kigasesengura ibibazo by’umutekano ku Isi, igaragaza ko kugeza kuwa 24 Nyakanga 2026, imirwano yakomeje kuvugwa muri teritwari za Masisi na Walikale ndetse no mu bice by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura uturere dufite akamaro…
SOMA INKURUPariki y’Akagera yinjije arenga miliyoni y’Amadolari mu mezi atatu
Pariki y’Igihugu y’Akagera yakomeje kwerekana umusaruro ushimishije mu rwego rw’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2026 yinjije amafaranga arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, akomoka ku bukerarugendo n’izindi serivisi zitangirwa muri iyo pariki. Raporo yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera igaragaza ko muri ayo mezi atatu yakiriye ba mukerarugendo 8.919, bikaba byarayifashije kwinjiza amafaranga yiyongereyeho 4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cyo mu mwaka wa 2025. Iyo raporo igaragaza kandi ko ugereranyije, buri mukerarugendo wasuye iyo pariki yakoresheje Amadolari ya Amerika 108. Amafaranga yinjiye yaturutse mu…
SOMA INKURURDC: Les allégations de violences basées sur le genre visant les Wazalendo alimentent les inquiétudes
« Si tu refuses, nous te tuerons »: Des survivantes brisent le silence « Si tu refuses, nous te tuerons » Ces mots, rapportés par une survivante interrogée par Amnesty International, résument la terreur vécue par plusieurs femmes dans l’est de la République démocratique du Congo (RDC), où les violences sexuelles continuent d’accompagner le conflit armé. Dans un rapport publié en août 2025, Amnesty International affirme avoir recueilli les témoignages de 53 personnes, parmi lesquelles des survivantes de violences sexuelles, des proches de victimes, des professionnels de santé, des défenseurs…
SOMA INKURUOil prices fall amid pause in US strikes on Iran to give ‘space’ for diplomacy
Oil prices fell on Monday amid a pause in strikes between the US and Iran, boosting hopes for a return to a ceasefire and new talks on reopening the Strait of Hormuz. The United States held fire over the weekend after 13 days of attacks on Iran, with Washington’s UN envoy saying the US was “giving talks some space”. Tehran, in turn, said it would stop its retaliatory attacks on regional neighbours, handing Gulf shipping and the oil industry a respite. “Since … our strategy has essentially been retaliatory, we…
SOMA INKURULes drones au menu de la rencontre Zelensky-Burnham au Royaume-Uni
Le président ukrainien Volodymyr Zelensky se rend lundi au Royaume-Uni pour proposer un “accord sur les drones” au nouveau Premier ministre Andy Burnham. Lors de cette visite, Londres doit annoncer le partage avec l’Ukraine de la propriété intellectuelle d’un nouveau système britannique de brouillage électronique. Le nouveau Premier ministre britannique Andy Burnham reçoit, lundi 27 juillet, Volodymyr Zelensky, le premier dirigeant étranger à être accueilli depuis son arrivée au pouvoir la semaine dernière. Au programme : un possible “accord sur les drones” entre Kiev et Londres, proposé par le président…
SOMA INKURUEbola: En dix jours, la RD Congo recense un millier de nouveaux cas supplémentaires
La République démocratique du Congo fait face à une flambée du virus Ebola dans l’Est. Les autorités ont annoncé dimanche que 3 075 cas, dont 1 354 décès, avaient été recensés dans le pays, alors que le seuil des 2 000 cas avait été atteint mi-juillet. Plus de 3 000 cas d’Ebola ont été recensés en République démocratique du Congo depuis le début de l’épidémie, ont indiqué dimanche 26 juillet les autorités congolaises. Le seuil des 2 000 cas avait été dépassé le 15 juillet. La République démocratique du Congo…
SOMA INKURUMinisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko inzoga n’ibiyobyabwenge bidakwiriye mu nzira y’urubyiruko rushaka amahirwe y’akazi. Mu kiganiro kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere, cyibanze ku kibazo cyo kumenya niba amahirwe y’akazi ari impamo cyangwa inzozi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kugira inzozi ari byiza, ariko gukora ku nzozi bisaba kwitwararika. Ati: “Wibaza ko ushobora kuba umukire cyangwa ufite akazi keza nyuma yo kunywa Icyuma, Suruduwire n’inzoga zidafite ubuziranenge? Inzozi si ibyo kunywa gusa! Ugomba kubanza kwitegura, wita ku buzima bwawe, ube umuntu utekanye kandi utunganye.” Yagaragaje…
SOMA INKURUUmuriro mu Burasirazuba bwo Hagati: Iran ntiyemera ibiganiro na USA
Umwuka w’intambara uriyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran yatangaje ko ititeguye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ibitero byifatanyije na Isiraheli ku butaka bwayo byaguyemo abasirikare benshi kuva kuwa 28 Gashyantare 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano yakomeye mu bice bitandukanye aho Amerika ifite ibirindiro birimo Doha muri Qatar, Kuwait na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Impungege z’abaturage n’abashoramari zikomeje kwiyongera, aho bafite ubwoba ko intambara ishobora kumara igihe kirekire. Abaturage n’abapolisi bahuye n’ingaruka z’ibi bitero bagaragaza ubwoba n’agahinda. Umuturage wo muri…
SOMA INKURURwanda: Haravugwa zimwe mu mpamvu z’izamuka ry’ibiciro by’ibikorerwa mu nganda
Ibiciro by’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bikomeje kuzamuka, aho mu kwezi kwa Mutarama 2026 byiyongereyeho 4,8% ugereranyije na Mutarama 2025. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” muri raporo yasohotse kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2026. Isesengura ry’iyi raporo rigaragaza ko izamuka rikomeye ryagaragaye cyane mu nganda zitunganya amabuye y’agaciro zazamutseho 20,4%, mu gihe ibiciro by’amashanyarazi byazamutse ku kigero cya 34,8% n’izamuka rya 2,5% mu nganda zikora ibicuruzwa bitandukanye. Umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali, twaganiriye, yavuze ko izamuka ry’amashanyarazi rifite ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bya buri munsi.…
SOMA INKURU