Rayon Sports yahanwe: Izakina imikino isoza shampiyona nta bafana


Nyuma y’imvururu zavutse mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye Rayon Sports igihano gikomeye: kutongera gukinira imbere y’abafana bayo mu mikino ibiri ya nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Ibi byemezo byafashwe ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, mu nama idasanzwe yateranye kuri FERWAFA binyuze muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa. Hakoreshejwe ingingo ya 21 y’amategeko agenga shampiyona, yasuzumye imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports yagaragaye nk’itemewe, maze hafatwa icyemezo ko iyi kipe izakina nta bafana mu mikino ibiri isigaye.

Uyu mwanzuro urareba by’umwihariko umukino usubitswe hagati ya Rayon Sports na Bugesera FC, uteganyijwe gusubukurwa ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, ndetse n’umukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe izakiramo Vision FC ku wa 24 Gicurasi. Nanone kandi, umukino wa nyuma izakina na Gorilla FC, ushobora no kwemeza itwara ry’igikombe, nawo uzabera ku kibuga gifunze ku bafana.

FERWAFA yasobanuye ko Stade ya Bugesera, aho havutse imvururu, yujuje ibisabwa byose byo kwakira amarushanwa, kuko yakorewe ubugenzuzi hakiri kare mbere y’uko umwaka w’imikino utangira. Yongeyeho ko abantu ku giti cyabo bagaragaye mu bikorwa binyuranye by’imyitwarire mibi bazahanwa ku giti cyabo hakurikijwe amategeko.

Rayon Sports, iri mu rugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, izasabwa guhangana n’ibi bibazo byose ikiri mu murongo wo gushaka intsinzi. Kuba izakina nta bafana bishobora kugira ingaruka ku musaruro wayo, cyane ko abafana bayo bazwiho gutanga imbaraga nyinshi ku ikipe yabo.

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment