Ni Ibyishimo by’igihe gito, zikabyara igihombo kirambye

Nubwo inzoga zifatwa na benshi nk’isoko y’ibyishimo n’imibanire, inzobere mu buzima zigaragaza ko kunywa inzoga birenze urugero bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko, zikaba zishobora no guteza ibibazo bikomeye ku muntu uzinywa, ababana nawe ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Dr. Murenzi, umuganga w’indwara zo mu mutwe, avuga ko inzoga ari imwe mu bitera indwara nyinshi kandi zitavurwa mu buryo bworoshyebyoroshye. Ati: “Inzoga nyinshi zangiza umwijima, umutima n’ubwonko. Ku bantu bamwe, bitangira nk’imyidagaduro, ariko bikarangira ari uburwayi buhoraho cyangwa ububata bukabije.” Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko kunywa inzoga bikabije…

SOMA INKURU

Kigali: Urubyiruko mu ngamba nshya zo kwirinda virusi itera SIDA

Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA. Byabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, urubyiruko rukaba rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ubwandu bushya dore ko rwugarijwe. Umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, Kamana Egide, yatangaje ko kwipima cyangwa kwipimisha virusi itera SIDA, agiye kubifata nk’inshingano. Ati: “Iyo umenye uko uhagaze, bigufasha kurushaho kumenya uko witwara, waba waranduye ugafata imiti neza kandi ku gihe utarugarizwa n’ibyuririzi ndetse n’igihe ugize…

SOMA INKURU

Agahinda gakabije: Indwara yihishe inyuma y’ituze

Mu Rwanda, indwara y’agahinda gakabije (depression) ikomeje gufata indi ntera, mu gihe benshi bagitekereza ko ari uburangare bw’umutima cyangwa uburwayi bwo mu bitekerezo, aho kuba ikibazo cy’ubuzima bw’imitekerereze gikwiye kuvurwa. Abahanga bemeza ko iyi ndwara iri mu byihishe inyuma yo kwiyahura kurushaho kwiyongera ndetse n’ihungabana rihora riboneka mu bantu batandukanye, cyane cyane urubyiruko n’abagore. Dr. Uwineza, impuguke mu buzima bwo mu mutwe, avuga ko buri mwaka hakirwa abantu barenga ibihumbi bitatu (3000) bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije, ko ariko abo ari bake ugereranyije n’abagafite batabizi cyangwa batinya kugana kwa muganga. Ati:…

SOMA INKURU

Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa COVID-19

Nyuma y’imyaka 5 isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, aho urukingo rwacyo rwagize uruhare runini mu kurinda ubuzima bwa benshi, ubu haravugwa akamaro gashya nk’icyizere mu buvuzi. Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uru rukingo rushobora kugira uruhare mu gufasha mu kuvura kanseri, binyuze mu gukangura ubwirinzi bw’umubiri kugira ngo bumenye uturemangingo twanduye kanseri tuboneke hakiri kare. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Florida n’Ikigo cya Texas MD Anderson Cancer Center, bwakorewe ku barwayi barenga 1.000 bafite ubwoko butandukanye bwa kanseri, burimo kanseri y’ibihaha n’iy’uruhu zikunze kuba zigoye kuvura. Abarwayi 43…

SOMA INKURU

Ingamba nshya mu kwitaho indembe kwa muganga

Mu gihe isi igenda ishyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu, inzobere z’ubuvuzi zivura indembe ziturutse mu bihugu bitandukanye zahuriye i Kigali mu nama iharanira ko ubushakashatsi mu buvuzi bw’indembe budakomeza kuba uburenganzira bw’ibihugu bikize gusa. Mu gihe cy’iminsi itatu, abaganga, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza baturutse muri Canada, Irlande, na Afurika y’Uburasirazuba baganiriye ku buryo ubuvuzi bw’indembe bwashingira ku makuru y’ubushakashatsi, aho gutegereza ibisubizo biturutse hanze. Iyi nama yakiriwe n’ikigo CIIC-HIN gifite icyicaro mu Rwanda, gikora ubushakashatsi mu by’ubuzima. Umuyobozi wacyo, Prof. Jeannine Condo, yasobanuye ko intego ari ugufasha abaganga…

SOMA INKURU

Femmes enceintes et jeunes enfants victimes invisibles du changement climatique

Les conséquences du changement climatique frappent durement les groupes les plus vulnérables, notamment les femmes enceintes, les nouveau-nés et les enfants de moins de cinq ans. Dans de nombreux pays, y compris au Rwanda, les effets de la chaleur extrême, des inondations, des maladies et de l’insécurité alimentaire posent de graves risques pour la santé maternelle et infantile. Les grossesses sont particulièrement sensibles aux variations climatiques. Selon le Dr. Claudine, gynécologue-obstétricienne à Kigali, « l’exposition des femmes enceintes aux vagues de chaleur augmente le risque d’accouchements prématurés, de fausses couches et…

SOMA INKURU

Amibe: Indwara ikunze kwirengagizwa ariko ifite ingaruka zikomeye ku buzima

Amibe ni imwe mu ndwara ziterwa n’agakoko kitwa Entamoeba histolytica, gashobora kwinjira mu mubiri binyuze mu biribwa cyangwa ibinyobwa byanduye. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane igogorwa, ikerekana ibimenyetso birimo isesemi, kuribwa mu nda, impiswi zikunze kuba zivanze n’amaraso. Nk’uko bivugwa na bamwe mu bayirwaye, indwara y’amibe ikunze gufatwa nk’indwara yoroheje, ku buryo benshi batayitaho, ngo bivuze uko bikwiriye. Uwitwa Nyiransabimana Claudine wo mu karere ka Bugesera yagize ati: “Nari maze igihe nifata mfite impiswiidakanganye nkumva ari ibisanzwe. Sinigeze ntekereza ko ari ikibazo gikomeye ndi guterwa n’amibe, kugeza ubwo natangiye kugira…

SOMA INKURU

Quand le climat rend malade: Ces pathologies silencieuses qui frappent les populations

Les pluies qui tombent en pleine saison sèche, les vagues de chaleur intenses suivies de froid soudain, ou encore l’humidité inhabituelle. Ces manifestations du changement climatique bouleversent le quotidien de nombreuses familles au Rwanda et dans la région des Grands Lacs. Mais derrière les dégâts matériels et agricoles se cache une autre réalité, plus sournoise: la multiplication des maladies liées à ces dérèglements du climat. Selon le Dr. Béatrice Niyonsenga, spécialiste en santé publique, plusieurs pathologies sont directement ou indirectement causées par les variations climatiques. -Le paludisme: la chaleur et…

SOMA INKURU

Umuhaha: Indwara itorohera amatwi igira n’ingaruka zikomeye iyo itavuwe kare

Mu buzima bwa buri munsi, amatwi ahora akora mu bwiru, adufasha kumva no kugumana ubusabane n’isi yacu. Ariko iyo arwaye, ubuzima bushobora kubiha. Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bice by’isi, indwara y’umuhaha iri mu zihangayikishije abaganga n’abaturage kubera uburyo yibasira mu gitereko cy’ugutwi ikabyara ububabare,amashyira no gucika intege k’ubushobozi bwo kumva. Nk’uko inzobere mu buvuzi zibisobanura, umuhaha uterwa n’ubwandu bwa bagiteri cyangwa virusi, bushobora kuva mu mazuru, mu muhogo cyangwa mu myanya y’ubuhumekero, bukanyura mu muyoboro uhuza ugutwi n’uruhago (Eustachian tube). Iyo uyu muyoboro ufunzwe n’imyanda cyangwa udukoko, amazi…

SOMA INKURU

Rwanda’s Illicit Drug Market: A Growing Threat to Public Health

In June this year, Rwanda’s Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) announced a ban on the importation, distribution, and use of all tablets marketed under the brand name RELIEF, declaring them unregistered and unauthorized for use in the country. From 2019 to 2023, Rwanda FDA removed numerous substandard or illegally imported drugs from the market. According to its 2023–2024 reports, the agency withdrew 14 drugs and two specific drug categories, including tetracycline eye medications, due to safety and quality concerns. Between 2019 and 2023, a total of 106 drugs were…

SOMA INKURU