Amibe ni imwe mu ndwara ziterwa n’agakoko kitwa Entamoeba histolytica, gashobora kwinjira mu mubiri binyuze mu biribwa cyangwa ibinyobwa byanduye. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane igogorwa, ikerekana ibimenyetso birimo isesemi, kuribwa mu nda, impiswi zikunze kuba zivanze n’amaraso.
Nk’uko bivugwa na bamwe mu bayirwaye, indwara y’amibe ikunze gufatwa nk’indwara yoroheje, ku buryo benshi batayitaho, ngo bivuze uko bikwiriye.
Uwitwa Nyiransabimana Claudine wo mu karere ka Bugesera yagize ati: “Nari maze igihe nifata mfite impiswiidakanganye nkumva ari ibisanzwe. Sinigeze ntekereza ko ari ikibazo gikomeye ndi guterwa n’amibe, kugeza ubwo natangiye kugira intege nke no kugwa igihumure.”
Mugenzi Patrick, utuye mu mujyi wa Kigali, we avuga ko kumara igihe agira ububabare mu nda mu gice cy’amara, ariko ntiyivuze byamugizeho ingaruka zikomeye.
Ati: “Nari nzi ko ari ikibazo cy’imirire mibi. Narinze ndwara imyaka ibiri nta muti mfata. Nyuma nisanze narangiritse mu mara ku buryo n’ubu ntarya ibyo nshaka byose. Icyo gihe nari narirengagije kujya kwa muganga ku gihe.”
Mukamana Béatrice, umubyeyi w’imyaka 40, yibuka uburyo yagize ikibazo gikomeye ubwo yabyaraga.
Ati: “Amibe yaje kunyibasira ntwite. Byatumye mbura amaraso bimviramo gucika intege cyane. Muganga yambwiye ko iyo mba naratinze gato, nari kubura ubuzima. Ubu ntaho nsiga amazi atetse cyangwa ngo mbe narya ikintu kitogeje cyangwa kuba nafata amafunguro ntakarabye intoki.”
Dr. Nkurunziza Jean Pierre, atangaza ko amibe igira ingaruka zikomeye igihe uwo yafashe ativuje.
Ati: “Amibe ni indwara abantu batitaho kandi ikagira ingaruka zikomeye. Iyo igaragaye, igomba kuvurirwa ku gihe hakoreshejwe imiti yemewe n’inzobere. Kutivuza bishobora guteza umusonga, indwara z’umwijima cyangwa guhorana uburwayi bw’igogorwa.”
Akomeza atanga iyo umuntu ativurije ku gihe, amibe igira ingaruka zikomeye ku buzima bwe. Yangiza igifu, amara ndetse no guhorana umunaniro. Mu bihe imaze kuzonga uwayirwaye biba bibi cyane, kuko ishobora no gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri nko mu mwijima igatera ibibyimba.
Dr Nkurunziza kandi asaba abaturage kugira isuku cyane cyane mu mafunguro n’amazi, kuko ariyo nzira nyamukuru yo kwirinda. Kwoza neza imboga, kubika amazi mu buryo buboneye, n’isuku y’intoki mbere yo kurya cyangwa nyuma yo kuva ku bwiherero, nka bumwe mu buryo bufasha kwirinda.
Amibe rero ni indwara umuntu adakwiye gufata nk’iyoroheje kandi gufata ingamba zo kwirinda ndetse no kwivuza ku gihe nibyo byonyine bituma umuntu akomeza kugira ubuzima buzira umuze, atibasiwe n’ingaruka zayo.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
