Mu gihe isi igenda ishyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu, inzobere z’ubuvuzi zivura indembe ziturutse mu bihugu bitandukanye zahuriye i Kigali mu nama iharanira ko ubushakashatsi mu buvuzi bw’indembe budakomeza kuba uburenganzira bw’ibihugu bikize gusa.
Mu gihe cy’iminsi itatu, abaganga, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza baturutse muri Canada, Irlande, na Afurika y’Uburasirazuba baganiriye ku buryo ubuvuzi bw’indembe bwashingira ku makuru y’ubushakashatsi, aho gutegereza ibisubizo biturutse hanze.
Iyi nama yakiriwe n’ikigo CIIC-HIN gifite icyicaro mu Rwanda, gikora ubushakashatsi mu by’ubuzima. Umuyobozi wacyo, Prof. Jeannine Condo, yasobanuye ko intego ari ugufasha abaganga b’Abanyarwanda kwinjira mu ruhando rw’ubushakashatsi mpuzamahanga.
Yagize ati: “Iyo dufite ubumenyi buvuye mu bushakashatsi, bidufasha kwitegura ibihe nk’icyorezo cya COVID-19 cyangwa Ebola. Ntabwo buri gihe biba ari imiti mishya dukeneye, ahubwo ni ukumenya uburyo bwihuse bwo guhangana n’ibiza bitunguranye.”
Prof. John Marshall, umwarimu muri Kaminuza ya Toronto, yatanze urugero rwerekana ko isi ifite imikoranire yihariye mu by’indege no mu bumenyi bw’ikirere, ariko ubuvuzi bwo bugakorwa buri gihugu cyonyine.
Yagize ati: “Nta rwego ruhuriweho ku buryo umuntu yavuga ngo ibibazo u Rwanda rufite mu buvuzi byafasha Canada cyangwa Uganda. Ni yo mpamvu tugomba gushinga uburyo bushyiraho ubufatanye mpuzamahanga mu buvuzi, nk’uko bigenda mu bindi byiciro by’ubuzima bwa muntu.”
Prof. Marshall we yasobanuye ko ubushakashatsi bwabo butareba imiti, ahubwo bushingira ku buzima bw’umurwayi w’indembe n’ibibazo ahura na byo.
Ati: “Twibaza ibibazo by’ingenzi nk’igihe cyo gutera amaraso, uko twacunga isukari mu maraso cyangwa igihe cyo gushyira umurwayi ku mashini imufasha guhumeka. Ni muri ubwo buryo tugerageza kuvumbura ibisubizo bishobora gutabara ubuzima.”
Abitabiriye inama bahurije ku kuba ubushakashatsi nk’ubu budasaba amafaranga menshi, ahubwo ubushake n’imikoranire. Olamwole Sadami wo muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro yavuze ko intego ari “ugushinga urusobe rw’ubushakashatsi buhanitse bwafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwikorera ubushakashatsi butanga ibisubizo bifatika.”
Inzobere zose zemeje ko kugira umurwayi mu ishusho y’ibiganiro n’ubushakashatsi ari byo bitanga ibisubizo biramba. Uko biri kose, Kigali yabaye nk’ihuriro rishya ry’ibitekerezo bishobora guhindura uko isi ivura indembe aho ubuvuzi budaharanirwa gusa mu bihugu bikize, ahubwo bukagirwa uburenganzira bwa muntu hose ku isi.
INKURU YA UMWIZA Pelagie/ wimenyereza itangazamakuru
