Mu gihe igiciro cya zahabu ku isoko mpuzamahanga cyageze ku $ 129,76 ku igarama, ikibyihishe inyuma n’impinduka za politiki n’ubukungu ku isi. Mu Rwanda, abantu bakora muri serivisi zifite aho zihurira na zahabu (abacukuzi, abacuruzi ndetse n’abazitunganya bazibyaza ibintu binyuranye birimo imikufi) barimo guhindura ubuzima bwabo mu buryo butandukanye.
Ku ruhande rumwe, abashoramari bakomeye bari kurushaho kuyibika nk’ubwishingizi bw’imari, ariko ku rundi ruhande, hari abanyarwanda batunzwe n’akazi ko kuyihindura imikufi n’ibindi bitandukanye, batangaza ko izamuka ryayo ryabaye nk’impano ifite impande ebyiri.
Abasesenguzi bavuga ko uko isi irushaho guhura n’ibibazo bya politiki n’ubukungu, ari nako abantu barushaho gushakira umutekano muri zahabu. Imyanzuro ya politiki y’itangiriro ry’umwaka wa 2025, irimo imisoro mishya yateje impinduka ku masoko yose ku isi.
Abashoramari benshi batangiye kwigira inama yo gushyira umutungo wabo muri zahabu aho kuwugira mu mafaranga ashobora guhungabanywa n’ihindagurika ry’ifaranga.
Nk’uko byemezwa na Gregor Gregersen, umucuruzi mpuzamahanga w’amabuye y’agaciro aho agira ati: “abakiriya bacu biyongereye cyane mu mezi ashize. Nubwo igiciro gishobora kuzamanuka mu gihe gito, mu myaka itanu iri imbere kizakomeza kuzamuka kubera impungenge z’ubukungu.”
Ibi byemezwa n’ikigo World Gold Council, kivuga ko muri uyu mwaka honyine, zahabu ifite agaciro ka miliyari 64$ yagiye igurwa binyuze mu mpapuro za ETFs, uburyo abashoramari bakoresha kugira ngo bagire uruhare mu isoko rya zahabu batayitunze mu buryo bw’ubuzi.
Mu Rwanda, izamuka ry’igiciro ryazamuye icyizere kuri bamwe n’imbogamizi ku rundi ruhande
Mu mujyi wa Kigali, ahazwi nk’inyamirambo, hari bijuteri (bijouterie) itunganya imirimbo irimo imikufi, impeta, amaherena n’ibindi, ikaba ikoreramo uwitwa Hussein atangaza ko muri iyi minsi imikorere ye yahindutse.
Ati: “Mbere nashoboraga kubona zahabu ku mafaranga macye, nkayitunganya, nkabasha kugurisha imikufi yanjye ku biciro bitari hejuru. Ubu byarahindutse, zahabu yarazamutse ku isoko ku buryo igarama rimwe rirenga ibihumbi 180 Frw. Ibi byatumye tugabanya ibyo dukora ndetse n’abakiriya barabuze nubwo natwe kuyibona bitatworoheye.”
Hussein akomeza avuga ko mu gihe abacuruzi bakomeye barimo gukungahara bitewe n’izamuka ry’ibiciro, abacuruzi bato bo barimo guhura n’imbogamizi zikomeye.
Ati: “Abakiriya bacu benshi bahitamo ibintu bikozwe muri (imitation gold: zahabu itari nyayo) kuko ibiciro byazamutse cyane.”
Zahabu ni umutungo cyangwa umutwaro?
Impuguke mu bukungu ziti: “Iri si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’impinduka zikomeye”
Umusesenguzi mu bukungu, Dr. Patrick Habimana wo muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko izamuka ry’ibiciro bya zahabu rishobora kugira impinduka ku bukungu bw’imbere mu gihugu, cyane cyane mu bijyanye n’ubukorikori n’inganda z’imikufi.
Ati: “Iyo ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga, bituma n’isoko ryo mu gihugu rikanguka. Ariko ntibivuze ko buri wese abona inyungu. Ibyiza ni uko abakozi bato bakwiye gushyirwa muri gahunda z’ubumenyingiro n’amahugurwa yo gukoresha neza ibikoresho byabo, kugira ngo bahangane n’isoko ririmo guhinduka.”
Abasesenguzi bavuga ko niba ibibazo by’ubukungu ku isi bikomeje, izamuka ry’ibiciro bya zahabu rizakomeza. Ku banyarwanda batunganya ibikomoka kuri zahabu, ibi bishobora kuvugurura uburyo bakora n’aho bakura ibikoresho.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bacuruzi bakiri bato batangiye gushyira imbere ibyo batunganya bidasaba zahabu nyayo, ahubwo zishingiye ku mvange z’amabuye ya bronze na copper zisize zahabu kugira ngo bagere ku isoko ritari rinini.
Mu gihe zahabu yongera guhagarara nk’ikimenyetso cy’umutekano mu isi y’ubukungu idahagaze neza, abanyarwanda bakora imitako bayibona nk’isoko ry’ubukire rihishe umuruho. Kuri bamwe ni inzozi, ku bandi, ni umutwaro uremereye utuma impano zabo n’akazi ka buri munsi gacibwa intege.
INKURU YA TUYISHIME Eric
