Papa Léon XIV yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera gutekereza ku buryo ifasha abimukira, avuga ko gahunda yo kubirukana ku bwinshi iteje akaga ku bantu bari bamaze imyaka myinshi babayeho mu mahoro muri icyo gihugu.
Ubwo yaganirizaga abanyamakuru i Castel Gandolfo hafi ya Roma, Papa Léon yavuze ko hari abantu bafite amateka y’amahoro n’akazi kabo keza, ariko bagizweho ingaruka n’imyitwarire y’ubuhezanguni mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka.
Yibukije ko ukwemera kwa gikristu gusaba kwakira umushyitsi, agira ati: “Buri mukirisitu azacirirwa urubanza hashingiwe ku kuntu yakiriye umunyamahanga.”
Ubutumwa bwe bwumvikanye nk’ubukomoje ku bikorwa bya Donald Trump, byiganjemo gufunga no kwirukana abimukira benshi, ahanini bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo.
Abasesenguzi bavuga ko ari ubwa mbere Papa Léon, uzwiho kwitonda muri politiki, agaragaje igitekerezo gikomeye nk’iki ku ngingo zireba ubuyobozi bwa Amerika.
Austen Ivereigh, inzobere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, yabwiye itangazamakuru ko amagambo ya Papa Léon ari ubutumwa bukomeye cyane, cyane cyane ku banyamerika b’abagatolika bafitanye isano n’ubutegetsi bwa Trump.
Papa Léon kandi yanenze icyemezo cya Amerika cyo kurasa ku mato ya Venezuela akekwaho gutwara ibiyobyabwenge, avuga ko gukoresha imbaraga bishobora kongera ubushyamirane aho kubaka amahoro.
Ati: “Ntekereza ko urugomo rutazatuma habaho intsinzi. Tugomba gushyira imbere ibiganiro.”
Uyu Papa w’Umunyamerika wa mbere, wabaye umumisiyoneri muri Peru imyaka myinshi, yavuze ko ubuzima bwe bwubakiye ku mahame yo kubaka amahoro no kurengera uburenganzira bw’abimukira.
Mu nyandiko ye ya mbere nk’umushumba wa Kiliziya, yagaragaje ko ibibazo by’ubucyene n’abimukira bizaba umusingi w’imirimo ye.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ye ashobora gushyira igitutu ku bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko ari abanyagatolika, kuko agaragaza ko Papa Léon atazemera ko politiki isimbura impuhwe n’ukuri by’inyigisho za Kiliziya Gatolika.
INKURU YA KAYITESI Ange
