Inzoga ikunzwe cyane mu Rwanda, Mützig, yatangije urugendo rushya rwo kwegera urubyiruko n’abakunzi bayo binyuze mu muziki, isinya amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya w’ikirango cyayo.
Uyu muhanzi w’imyaka 25, wamamaye mu bihangano byubaka ibyishimo n’urukundo, agiye kuba ijwi n’isura nshya ya Mützig mu bikorwa byo kwamamaza no mu birori. Ni ubufatanye bwitezweho guhuza igikundiro cya Mützig n’imbaraga z’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe ikirango cya Mützig yatangaje impamvu bahisemo Chriss Eazy.
Ati:“agaragaza indangagaciro zacu, umurava, ubwitange n’intsinzi. Ubu bufatanye burenze kwamamaza, ni ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwizihiza intambwe batera mu buzima bwa buri munsi.”
Chriss Eazy nawe yavuze ko ari ishema rikomeye guhagararira Mützig.
Ati:“Nk’ikirango cyizihiza iterambere n’ubwisanzure, tuzafatanya kurema ibihe by’ibyishimo bihuriza hamwe abantu. dukoresheje umuziki, tuzabasha kugeza ubutumwa bwa Mützig kuri bose.”
Mützig, izwi nk’inzoga y’intsinzi n’ubutwari, ikomeje kubaka izina riyiranga nk’ikinyobwa cy’abanyembaraga n’abanyamwete, cyongera ishema mu muco nyarwanda wo kwizihiza intambwe z’iterambere.
INKURU YA TETA Sandra
