Rwanda: Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomeje guhungabanya imibereho y’abaturage


Mu mirima twabashije kugeraho iteyemo ibihingwa binyuraye yo mu karere ka Bugesera by’umwihariko amasaka n’ibigori byumye bitataraganya no kwera. Umuhinzi wari warabigize umwuga w’imyaka 45, Mukandayisenga Vestine yicaye ku gasozi yitegereza imyaka yahinze yiyushye akuya yahindutse umukungugu, amarangamutima aramurenga, mu ijwi ryuje ikiniga ati “Byose ni ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.”

Mu ijwi ririmo agahinda ati: “Iminsi y’imvura ntabwo ikigira gahunda. Twabibye dutegereje imvura muri Nzeli, iza muri uku kwezi k’Ugushyingo none tugiye gusarura amapfa. Ibi byose byatumye tutabona na kimwe yaba icyo kurya cyangwa kugurisha.”

Uyu ni umwe mu bihumbi by’abahinzi mu Rwanda bahanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, riri mu mpamvu nyamukuru z’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu.

Ihindagurika ry’ibihe intandaro y’ibura ry’ibiribwa

Abahanga mu bijyanye n’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ikirere bavuga ko imvura yaguye nabi mu myaka ibiri ishize yahungabanyije umusaruro.

Dr. Théoneste Ndagijimana, impuguke mu buhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda, asobanura ko igihe cy’imvura cyahindutse kitarimo gukurikiza ingengabihe y’ibihe by’ihinga, bigatuma abahinzi babura umusaruro biteze.

Ati: “Mu Ntara y’Amajyepfo, ahahoze ari ubutaka bwera ibishyimbo n’ibigori, ubu harimo ikibazo cy’ubutaka bwumutse burundu. Ibyo bituma abahinzi benshi bajya ku isoko kugura ibyo bari basanzwe beza mu mirima yabo, bityo ibiciro bikazamuka.”

Ibi bikaba binemezwa na raporo z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda “NISR” cyatangaje izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, mu Rwanda bikaba byarazamutseho 7,3% muri Nzeri 2025 ugereranyije na Nzeri 2024.

Iri zamuka rikaba ryariyongereye ugereranyije n’ukwezi kwabanje kwa Kanama 2025, aho ryari ku kigero cya 7,1 %.

NISR yanagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa rifite uruhare rukomeye mu guhungabanya ubukungu bw’igihugu, kuko ibyo kurya bigize 34% by’ibiciro byose byo ku isoko (Consumer Price Index).

Abaturage barataka isoko rirenze ubushobozi bwabo

Mu isoko rya Nyabugogo, Mukarutesi Ancille, umubyeyi w’abana batatu, avuga ko isoko ryahindutse nk’ikibuga cy’abifite.

Ati: “Ibirayi twaguraga amafaranga 400 ku kilo, ubu ni 800. Kawunga yageze ku 1600 ku kilo, kandi amafaranga yacu dukorera nta yandi yiyongereyeho. Ubu turya rimwe ku munsi atari ubushake ahubwo ari ibura ry’ibiryo ryatumye ibiciro bizamuka hafi inshuro 2.

Abacuruzi nabo bavuga ko n’ubwo basabwa kugabanya ibiciro, nabo bahura n’ingorane zo kubona ibiribwa ku giciro gito. Karekezi Vianey, ufite iduka riranguza ibiribwa binyuranye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara, avuga ko abaguzi batakigura nka mbere.

Ati: “Twaranguraga ibirayi ku mafaranga 300 ku kilo, tukabigurisha 400 ku kilo. Ubu turangura ku Frw 700 ku kilo, tukagurisha ku mafaranga 800, ibi bigatuma abakiriya batakigura nka mbere, bikaba bikomeje kuba urujijo mu bucuruzi bwacu, kuko usanga abenshi baramaze guhomba, natwe tukirwaza tubona ariyo maherezo.”

Impuguke mu bukungu, Dr. Francine Uwamariya, avuga ko izamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’ihungabana ry’ifaranga ry’u Rwanda ndetse n’igabanuka ry’umusaruro rituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Iyo ibiribwa bihenze, ubushobozi bwo kugura buragabanuka, bikagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Ibi bishobora gutuma ubukene bwiyongera, cyane cyane mu cyaro.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko iri gushora imari mu bikorwa byo kuhira imyaka n’ikoreshwa ry’imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Ariko abasesenguzi bavuga ko izi gahunda zigikeneye gushyirwa mu bikorwa ku rwego rwagutse.

Ihindagurika ry’ibihe riri kwerekana ko atari ikibazo cy’abahanga gusa, ahubwo rihungabanya ubuzima bwa buri wese. Mu gihe imvura itakigwa mu gihe cyayo, abahinzi nk’abo mu Bugesera n’ahandi bajya mu gihirahiro, mu gihe abaturage benshi bo mu mijyi batakibona ibyo bashyira ku meza buri munsi nk’uko byahoze.

Kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda budakomeza kuganzwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abasesenguzi basaba ko hakorwa impinduka zidasanzwe mu buhinzi, ishingiye ku buhanga, ubutaka bubyazwa umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment