Rwanda: Uko urugendo rw’uburezi ku bantu bafite ubumuga ruhagaze


Mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo ku burezi budaheza, mu Rwanda ho harushaho kwiyongera ibiganiro n’ingamba bigamije kwigisha buri wese hatitawe ku mibereho ye cyangwa ku bumuga afite.

Kuri ubu inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bahurije ku kamaro ko gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga, banashimangira ko atari impuhwe, ahubwo ari inshingano z’igihugu.

Ibi byongeye gushimangirwa kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga ibiganiro by’iminsi ibiri bigamije ku kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi budaheza, by’umwihariko ku bana bafite ubumuga.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko kwigisha abafite ubumuga ari inshingano igihugu gifite, kuko nabo bashobora kuba inkingi z’ejo hazaza.

Ati: “Kwigisha abana bafite ubumuga si ukubagirira impuhwe, ni ukubaha amahirwe angana n’ay’abandi. Iyo tubahaye uburezi, tuba twitegura u Rwanda rw’ejo. Iyo tubirengagije, tuba twiyima ejo hazaza.”

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko mu mashuri arenga 5000 ari mu gihugu, amenshi yatangiye gushyiramo abarimu bagize amahugurwa yo gufasha abana bafite ubumuga, kugira ngo babahe uburezi bufite ireme.

Yanatangaje ko hari ibikoresho byihariye (braille machines) bimaze kugera mu bigo by’amashuri 73, bifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika hifashishijwe inyandiko za Braille.

Nubwo hari ibyakozwe, Minisitiri Nsengimana yavuze ko hakiri urugendo rurerure kuko umutungo n’ibikorwaremezo bikiri bike ugereranyije n’ubwinshi bw’ababikeneye.

Hari icyakozwe nubwo hakiri imbogamizi

Ubuhamya bwa Nyirahabinshuti Beatha, agira ati: “Ubumuga si impera y’inzozi”.

Nyirahabinshuti Beatha, ni umwarimu w’Icyongereza wigisha mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuri GS Gisozi I, ufite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko urugendo rwe rwari rurerure ariko ashimira gahunda z’igihugu zitabashyira ku ruhande.

Ati: “Navukiye i Karongi, mfite inzozi zo kuzaba umwalimu nk’abandi. Nasoje kwiga, numva hagiye gutangwa ikizamini cy’akazi ndiyiyandikisha. Sinigeze mbaza ko bazampa amahirwe kubera ubumuga mfite. Napiganwe n’abandi ntsinda ku bushobozi bwanjye nubwo mfite ubumuga. Ubu mbona inzozi zanjye zarasohoye.”

 

Ariko anashimangira ko mu mashuri hakiri imbogamizi zikomeye z’ibikorwaremezo. Yagaragaje ko hari amashuri atarashyirwamo inzira zabugenewe, bityo bigatiza umurindi ibibazo ku bafite ubumuga bw’ingingo.

Abizeyimana Justin, umwalimu mu ishuri ryigisha abana bafite ubumuga “Umubano Academy i Kanombe”, yavuze ko ubwo bari mu rugamba rwo kwita ku bana bafite ubumuga, hari n’aho bahura n’akarengane mu rwego rw’isuzuma.

Ati: “Umwana ufite ubumuga bumubuza kubona cyangwa kumva neza, ntiyiga kimwe n’undi. Ariko mu bizamini bya Leta, bagahabwa impapuro zimwe, igihe kimwe n’ibibazo bimwe. Ibi bituma hari bamwe bagira amanota make kubera imbogamizi zidashingiye ku bushobozi bwabo, ahubwo ku kubura ibikoresho n’uburyo bwihariye.”

Yasabye Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego gufata ingamba ku buryo abana bafite ubumuga babazwa mu buryo bujyanye n’uko biga.

Simununa Benitha, umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, wiga mu mashuri abanza, wiga akoresheje ururimi rw’amarenga, avuga ko ikibazo gikomeye ari ukubura abarimu n’abandi bana bazi kurukoresha.

Ati (binyujijwe mu bisobanuro by’umusemuzi w’amarenga): “Iyo ndi mu ishuri, nsanga hari abarimu batazi amarenga, ngomba kwifashisha mugenzi wanjye tumenyeranye, akamfasha kumva duke mu byo bigishije. Ariko ntibiba byoroshye kuko na we aba afite amasomo ye amuhangayikishije ku buryo kubona umwanya hari igihe bidakunda.”

Yasabye ko ururimi rw’amarenga rwigishwa by’umwihariko mu mashuri asanzwe, bityo abana badafite ubumuga bakarumenya kugira ngo baganire na bagenzi babo badafite ubushobozi bwo kumva.

Nubwo Leta y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu burezi budaheza, impuguke n’abafatanyabikorwa bagaragaje ko hakiri urugendo rurerure, cyane cyane mu guteza imbere ibikorwaremezo, kongera amahugurwa ku barimu no gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwigisha no gutanga ibizamini ku bantu bafite ubumuga.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment