HUYE-TUMBA: Bemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byabahinduriye ubuzima


Kimwe nk’ahandi hanyuranye hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2025, mu murenge wa Tumba, mu kagali ka Cyarwa, babyukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti, akaba ari gahunda yitabiriwe n’imidugudu 9 ndetse n’ibigo by’amashuri abanza. Abaturage bakaba batangaza ko iki gikorwa gikomeje gutanga umusaruro ufatika.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama, imwe mu igize akagali ka Cyarwa, Gatera George atangaza ko iki gikorwa ngarukamwaka cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka cyatanze umusaruro ukomeye, cyane cyane ko muri aka gace hari ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije cyane cyane amashyamba, ko ariko kuva iki gikorwa cyatangira habayeho impinduka zikomeye.

Ati: “Ibi biti biterwa mu mirima, cyane cyane mu nkengero zayo, byagize uruhare rushimishije mu kurwanya isuri ndetse no kugarura ubwiza bw’aka gace, bigaragara ko hari ubuzima kandi nta n’uwakwiyibagiza ko ibi biti byifashishwa mu kubona imihembezo yo gushingirira ibishyimbo ndetse no kubyazwa umusaruro iyo bimaze gukura harimo gukuramo imbaho n’ibindi.”

Abaturage banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa, abenshi muri bo bahurije mu kwishimira iki gikorwa, batangaza ko byabarinze isuri by’umwihariko abafite imirima isatira akabande, kuko mbere wasangaga umusozi wambaye ubusa.

Uwimana yagize ati: “Mbere iki gikorwa kitaratangira wasangaga imisozi yambaye ubusa, imyaka yaratwawe n’isuri ndetse ubona aho dutuye hasa nko mu butayu, ariko ubu ni agace gatoshye, tukaba tubikesha iki gikorwa kiba buri mwaka cyo gutera ibiti.”

Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no ku nkengero y’imirima, ni igikorwa ngarukamwaka kibaho kigamije gushimangira intego y’umurenge wa Tumba igira iti: “Tumba ikeye, isukuye kandi itekanye”, ni muri urwo rwego biterwa habungabungwa ibidukikije, harwanywa isuri ndetse hagamijwe no kuhagira agace gatoshye cyane cyane ko ari hamwe mu nkengero z’umugi wa Huye.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: @umuringanews.rw


IZINDI NKURU

Leave a Comment