Isoko ry’abakinnyi rigeze ku musozo, umuzamu Sebwato akomeje kuvugwaho


Mu gihe iminsi isigaye kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rifunge ibarirwa ku ntoki, izina rya Nicolas Sebwato rikomeje kuzenguruka mu itangazamakuru ry’imikino, rikavugwa cyane mu buryo bushamikiye kuri APR FC.

Uyu munyezamu w’Umunya-Uganda, wigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize akinira Mukura Victory Sports, ntiyongereye amasezerano ye nyuma yo kurangiza amasezerano yasinye mu 2023. Ni we watowe nk’umunyezamu mwiza wa Shampiyona ya 2024/25, bikaba ari imwe mu mpamvu ituma izina rye rihuza amatsinda atandukanye.

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko APR FC ishobora kumwegukana, nyuma y’uko igaragaje icyuho ku mwanya w’umunyezamu mu mikino ya gicuti iheruka gukina. Gusa, Sebwato ubwe yirinze kubihamya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe niba afite gahunda yo kwerekeza muri APR FC, asubiza mu magambo make ati: “Oya.”

Ku bijyanye no kongera amasezerano muri Mukura VS, uyu mugabo ntiyigeze atanga igisubizo cyeruye, bikomeza kongera urujijo mu bafana ndetse n’abasesenguzi b’imikino.

Amakuru ava mu bakinnyi n’abakurikiranira hafi APR FC avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufitiye icyizere abanyezamu bayo bari mu ikipe ubu barimo Ishimwe Pierre, Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Ivan.

Ariko hari impungenge ko bashobora kwinjira mu marushanwa akomeye badafite imbaraga zihagije kuri uwo mwanya, cyane cyane mu gihe Ishimwe Pierre yahamagariwe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

APR FC iri kwitegura CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025, irushanwa ritazorohera ikipe yose izaryitabira. Kuba ishobora kuhatangira idafite Ishimwe Pierre byongera ibyiyumviro ko ikipe ishobora kugana ku isoko igashaka undi munyezamu.

Sebwato akomeje kuba umwe mu banyezamu bafite izina rikomeye muri shampiyona y’u Rwanda, kandi ubushobozi bwe bwagaragajwe kenshi mu myaka ibiri ishize. Nyamara, kutavuga mu buryo bweruye niba agiye gusinyira APR FC cyangwa niba azaguma muri Mukura VS bikomeje gutera urujijo, byongera uburyo inkuru ye ikomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baracyategereje kureba niba mu minsi ine isigaye mbere y’uko isoko rifunga, APR FC izatangaza inkuru nshya y’uyu munyezamu cyangwa niba izashingira ku bafite isanzwe ifite mu izamu.

 

 

 

 

INKURU YA UMWIZA Alice/ Stagiaire


IZINDI NKURU

Leave a Comment