Minisitiri Nelly Mukazayire yigaruriye amarangamutima ya benshi mu buryo butunguranye


Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho adasanzwe agaragaza Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yifatanya mu myitozo n’ababyinnyi b’itorero Inyamibwa. Ababonye ayo mashusho benshi bagaragaje amarangamutima adasanzwe aherekejwe no kwibaza uko Minisitiri yisanze mu myitozo y’imbyino za gakondo.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobora iri torero, nta gahunda yari ihari mbere yo kwakira Minisitiri.

Yagize ati: “Twari mu myitozo y’ababyinnyi bashya muri Kigali Universe, aturuka inyuma aradusuhuza, hanyuma mu buryo bwadutunguye na we ahita yinjira mu mwitozo. Yadusanzemo iminota igera kuri 15, byari ibintu bishimishije cyane.”

Yakomeje atangaza ko iyo myitwarire yagaragaje ko hari ubushake bwa Minisitiri bwo kweyigereza urubyiruko no kugaragaza ko umuco nyarwanda ari ingenzi kuri buri wese, nubwo bitari mu rwego rw’akazi ke ka buri munsi.

Itorero Inyamibwa ryavutse mu 1998 muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, rifatwa nk’igitekerezo cyaturutse ku rubyiruko rwari ruhuje amateka akomeye yo kuba rwararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binjiye mu muryango AERG. Ryashinzwe nk’uburyo bwo kubafasha kwidagadura no gukomeza kwiyubaka mu buzima bushya.

Nyuma y’imyaka, ryarakuze rirakomera, riva i Huye rijya gukorera mu Mujyi wa Kigali mu 2017. Ubu rifatwa nk’itorero rifite izina rikomeye mu gusigasira umuco w’u Rwanda, rikaba rigaragaza ko ibitekerezo by’urubyiruko bishobora gukura bigahinduka impinduka nziza ku muryango nyarwanda.

Ku babyinnyi bari bahari, byari isomo rikomeye.

Umwe muri bo yagize ati: “Byaduteye ishema. Twabonye ko ibyo dukora bitareba gusa ababyinnyi cyangwa abafana, ahubwo n’abayobozi b’igihugu babibona nk’ingenzi.”

Iki gikorwa cyafashwe nk’urugero rw’uburyo abayobozi bashobora gusanga abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, aho kuba kure babarebera gusa.

Amashusho ya Minisitiri Mukazayire yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agarura ibitekerezo byinshi. Bamwe bashimye uburyo abayobozi bagenda bava mu biro bakiyegereza abaturage, abandi bakabibona nk’icyitegererezo cy’uko umuco nyarwanda ukwiye guhabwa agaciro ku rwego rwo hejuru.

Umukoresha wa X (Twitter) yagize ati: “Ibi nibyo bituma twumva abayobozi bacu ari abantu basanzwe, kandi bishimisha kubona bafatanya natwe mu mbyino z’umuco.”

Hari n’ababonye iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’uko Leta ikomeje gushyigikira ubuhanzi n’umuco.

Umunyamakuru umwe wanditse ati: “Minisitiri Mukazayire yagaragaje isura nshya y’ubuyobozi, kutaguma mu biro gusa, ahubwo no gusangira ibyishimo n’urubyiruko rw’abahanzi.”

Amashusho ya Minisitiri Mukazayire yifatanya n’ababyinnyi yerekanye isura nshya y’ubuyobozi bw’u Rwanda bushaka kwegera urubyiruko no kugaragaza ko gusigasira umuco ari igice cy’imibereho y’igihugu, atari ikintu cyo kwidagadura gusa.

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment