Mu gihe abenshi babonaga iserukiramuco rya Giants of Africa nk’urubuga rwo guteza imbere urubyiruko n’abatoza ba Basketball muri Afurika, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byahindutse inkuru itunguranye.
Ishyirahamwe rya Basketball muri iki gihugu (FEBACO) ryatangaje icyemezo gikakaye cyo kwirukana burundu abatoza bane n’abakinnyi batandukanye, nyuma yo kugaragara i Kigali bambaye ibirango by’igihugu batabiherewe uburenganzira.
Guhera kuwa 26 Nyakanga kugeza kuya 2 Kanama 2025, u Rwanda rwabaye umurwa mukuru wa Basketball y’urubyiruko. Iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje abakinnyi n’abatoza baturutse mu bihugu birenga 15 bya Afurika birimo Ethiopia, Kenya, Ghana, Sénégal, Nigeria, Côte d’Ivoire na RDC.
Iri serukiramuco ryatangijwe n’umunya Nigeria Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors (NBA), rifite intego yo gushyira urubyiruko rw’Afurika ku isonga mu mukino wa Basketball no kubatoza indangagaciro z’ubuyobozi n’ubwitange.
Ariko mu gihe amahugurwa n’imikino byarimo bishimisha benshi, ku ruhande rwa RDC byateje impagarara. Hashize iminsi mike irushanwa rirangiye, Minisitiri wa Siporo muri RDC, Didier Budimbu Ntubuanga, yasabye ishyirahamwe FEBACO gukora iperereza ku bantu bagaragara bambaye ibendera ry’igihugu mu Rwanda batabiherewe uburenganzira.
Mu itangazo rigufi ariko rikomeye, FEBACO yatangaje ko yafashe umwanzuro udasubirwaho wo kwirukana burundu abatoza 4 bari bahagarariye RDC muri Giants of Africa. Abo batoza ntibigeze bemererwa guhagararira igihugu, ariko bari bitabiriye ibikorwa by’iri serukiramuco bambaye imyenda ifite ibirango bya RDC.
Mu bahagaritswe burundu harimo Natacha Teba Mambengya, wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya RDC ndetse umwe mu batoza b’icyubahiro muri BC Hatari, imwe mu makipe akomeye mu gihugu.
Umwe mu bayobozi ba FEBACO utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Ni icyemezo gikomeye ariko kigamije kubahiriza amategeko agenga ishyirahamwe ryacu no kurinda isura y’igihugu.”
Kuri uru rutonde hiyongereyeho abakinnyi bane, bahagaritswe amezi 12 mu bikorwa byose bya Basketball muri RDC.
Ariko icyatangaje benshi ni igihano cya Gloire Tambwe Mwamba, wahagaritswe imyaka ibiri yose. FEBACO isobanura ko uyu musore ari incuro ya 2 agaragaye ahagarariye igihugu adafite uburenganzira kandi akaba yarigeze no kwanga kwitabira ikipe y’igihugu ubwo yahamagarwaga.
Umwe mu batoza ba Basketball muri Kinshasa ati: “Twagerageje kumugira inama kenshi ariko ntiyigeze yumva. Ubu byageze aho birenga imbibi.”
Abakunzi ba Basketball muri RDC ntibavuga rumwe kuri iki cyemezo. Hari ababona ko iri shyirahamwe ryarengereye ku bantu bitabiriye ibikorwa bigamije guteza imbere impano z’abana, bagafatwa nk’abagambanyi.
Junior Ngandu ati: “Niba Giants of Africa igamije kwigisha no guteza imbere urubyiruko, kuki bashaka guhatira abakinnyi guhabwa uruhushya rwa politiki? Ibi ni ukubabuza amahirwe yo gukura mu mwuga.”
Ariko abandi bavuga ko FEBACO ifite ishingiro mu gufata icyo cyemezo, kuko guhagararira igihugu bidasaba gusa impano, ahubwo bisaba n’ububasha bwemewe n’amategeko.
Esther Kanku, umwe mu banyamategeko bakurikirana imikino ati: “Ntibikwiye ko umuntu wese yambara ibirango bya RDC uko ashatse. Icyubahiro cy’igihugu kigomba kubahirizwa.”
Iserukiramuco rya Giants of Africa risanzwe rifatwa nk’ikiraro gihuza impano z’urubyiruko mu mukino wa Basketball ku mugabane w’Afurika. Gusa, nk’uko bivugwa na bamwe mu baritegura, ni ubwa mbere rivuzwemo inkuru y’amakimbirane nk’iyi.
Uretse RDC, ibindi bihugu byose byitabiriye iri rushanwa nta kibazo byigeze bigira mu bijyanye n’uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabyo.
Ku baturage benshi ba RDC, iyi nkuru yagaragaje ukuntu politiki ikomeje kwivanga mu mikino, kugeza mu kwigisha urubyiruko nk’uko ari intego y’abategura iri serukiramuco.
INKURU YA KAYITESI Ange
