Diamond Platnumz yokejwe igitutu bituma ashyira benshi mu rujijo


Mu gihugu cya Tanzania, aho umuziki ukunze guhuzwa n’imyemerere muri politiki, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yongeye kugaragara nk’umwe mu bantu bakomeje kuvugisha benshi,  nyuma y’uko asibye amafoto n’ubutumwa bwose byamamazaga Perezida Samia Suluhu Hassan, ibintu byasembuye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’iminsi mike ashyizeho amafoto n’ubutumwa bugaragaza gushyigikira Perezida Samia muri ayo matora, abafana be benshi bamushinjije kuba ari ku ruhande rw’ubutegetsi butavugwaho rumwe, bavuga ko ari “umuhanzi uhindutse umuvugizi w’abanyagitugu”.

Icyo gihe, Diamond yari yanditse amagambo yuzuye icyubahiro, agira ati: “Perezida Samia Suluhu ni umubyeyi ukorera igihugu n’umurava, kandi ukwiye gushimirwa”, ndetse amusaba kudaha agaciro abatavuga rumwe na we, agira ati “Mubyeyi wacu Samia, abantu ubasanzwe ntibavuga ibyiza by’umuntu akiriho. Wakoze byinshi mu burezi, ubuvuzi n’ibikorwaremezo. Abagutuka ni bake kandi ntibazi ibyo barimo.”

Nyamara ubwo ibintu byatangiraga gufata indi ntera mu gihugu, abaturage bamwe batangira kwigaragambya nyuma y’amatora atavuzweho rumwe, Diamond yahise akuraho byose ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye nko kwemera igitutu cy’abafana be bamubwiraga ko umuhanzi wubashywe atagomba kwivanga mu bibazo bya politiki bikomeje gutanya igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa cya Diamond gishobora kuba igisubizo cy’ubwoba bwo guhura n’ingaruka z’igitutu cya rubanda, cyangwa uburyo bwo kugarura isura ye nk’umuhanzi w’umutanzaniya wese, atari uw’uruhande rumwe rwa politiki.

Umwe mu banditsi b’amakuru muri Dar es Salaam yabwiye Umuringa News ati: “Diamond yari amaze kwiyubaka nk’ijwi ry’urubyiruko rwa Tanzania. Ariko gushyigikira umukandida umwe byamuteye kubura icyizere cya benshi. Kubisiba byose bishobora kuba ari intambwe yo kongera gusubirana n’abafana.”

Ubu, nyuma yo gusiba ubutumwa bwe, Diamond ntacyo arongera kuvuga kuri politiki, ahubwo yagarutse mu bikorwa bya muzika, aho ari gutegura igitaramo gikomeye i Johannesburg. Ariko benshi mu bakurikirana ibya muzika muri Afurika baribaza bati: “Ese uyu muhanzi w’icyubahiro yisubiyeho kubera igitutu cy’abafana cyangwa ni uburyo bwo kwirinda guhurizwa mu mvururu za politiki za Tanzania?

Icyo cyizere cy’abafana kimaze kugabanuka, ariko nk’uko bamwe babivuga, Diamond ari gukina umukino muremure w’ubuzima bwe bwa muzika n’isura ye imbere y’abaturage hagati yo kuba umuhanzi wigenga cyangwa umunyamuzika w’umunyapolitiki utavugwaho rumwe.

 

 

 

INKURU YA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment