Imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye i Kibeho, ubuhamya bwaho bukomeje gukurura Isi

Kibeho yongeye kuba ihuriro ry’amasengesho, mu gihe hizihizwaga imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye bwa mbere Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu bemejwe na Kiliziya Gatolika. Ni urugendo rw’imyaka myinshi rwamuranze n’ubuhamya bukomeye, bwagize Kibeho ikimenyabose ku Isi. Mukamazimpaka Nathalie, ubu ufite imyaka 62, avuga ko amabonekerwa ye atari make, nubwo ayabariwe hamwe n’abandi bantu ari 30 mu gihe cy’imyaka umunani yamaze abonekerwa. Ati: “Bikira Mariya yagiye anyiyereka inshuro nyinshi, rimwe ndi njyenyine mu buriri, ahandi ndi kumwe n’abandi, ku manywa cyangwa nijoro. Si ibintu byabaye rimwe gusa.” Aya mabonekerwa…

SOMA INKURU

Perezida wa Mexique yiyemeje kujya mu rubanza n’uwamuhohoteye mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gukurikirana mu nkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana abahohotera abagore muri iki gihugu. Kuya 5 Ugushyingo 2025, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo witwa Uriel Rivera Martínez w’imyaka 33, asatira Perezida Sheinbaum ubwo yari mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage, akamusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora. Abashinzwe umutekano bahise bamufata, Sheinbaum agaragara afite ubwoba bwinshi. Nyuma y’iki gikorwa cy’urukozasoni, none tariki 6 Ugushyingo, Perezida Sheinbaum yatangaje ko yiyemeje gutanga ikirego, atari ku nyungu ze bwite…

SOMA INKURU

U Burundi mu ikoranabuhanga rikomeye bamuritse imodoka idatoborwa n’amasasu

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateye intambwe idasanzwe mu mateka yacyo kimurika imodoka ya mbere yakorewe imbere mu gihugu, ikozwe mu bikoresho by’imbere mu gihugu kandi nk’uko abayikoze babitangaza ntitoborwa n’amasasu. Kuwa 27 Ukwakira 2025, nibwo Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere yari kumwe n’umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Prime Niyongabo, mu rugendo rwo gusura inzego zitandukanye za FDNB nibwo hasuwe ibigo by’ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi, hamwe n’urwego rw’abasirikare basezerewe. Ariko icyo gikorwa cyahinduye isura ubwo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bamurikirwaga imodoka ya mbere yakorewe mu…

SOMA INKURU

Isi yahungabanye: Uko ikibazo cya Amazon cyahagaritse imbuga zikunzwe ku Isi na serivise zitari nke

Mu masaha ya mbere y’igitondo cyo ku wa mbere tariki 20 Ukwakira 2025, Isi yose yabaye nk’ihagaze ku bakoresha imbuga nka Snapchat, Reddit, Roblox ndetse n’amabanki akomeye basanze serivisi zabo ziheze mu mwijima. Ubutumwa bwanditse ngo “Server not found” cyangwa “Connection error” bwabaye nk’indirimbo ivugira ku mbuga hafi ya zose. Byari ikibazo cyakomotse ku bubiko bwa Amazon (Amazon Web Services – AWS), bukoresha Domain Name System (DNS), uburyo butuma imbuga zigaragara kuri internet. Iyo DNS igize ikibazo, internet yose ihinduka nk’umujyi uzimye amatara. “Natekerezaga ko telefoni yanjye yangiritse” Uwimana Josiane,…

SOMA INKURU

Inkuru iteye amarangamutima y’ubuzima bw’abantu 2 muri Autriche 

Mu mwaka wa 1990, ku bitaro bya LKH-Uniklinikum mu mujyi wa Graz, muri Autriche, habaye ikosa ritigeze risobanuka ako kanya, impinja 2 zavutse ku munsi umwe zarabusanyijwe, buri muryango utahana umwana utari uwe. Hashize imyaka 35, ubwo ukuri kwari kwarahishwe, kwaje kugaragara mu buryo butunguranye. Doris Grünwald na Jessica Baumgartner nibo bana bavukiye ku munsi umwe, bakavangirwa ababyeyi ku bw’impanuka y’abaganga. Mu 2012, Doris niwe wabanje kubona ko hari ikitagenda neza ubwo yatanze amaraso, ibisubizo byerekanye ko ubwoko bwayo butajyana n’ubw’ababyeyi yari azi ko ari abe, Evelin na Josef Grünwald.…

SOMA INKURU

Ibihaha by’ingurube byashyizwe mu muntu ku nshuro ya mbere byaramuhiriye?

Mu bitaro bya Guangzhou Medical University byo mu Bushinwa habereye igikorwa cyanditse amateka mu buvuzi. Umugabo w’imyaka 39 wahitanywe no gupfa k’ubwonko yaherewe ibihaha by’ingurube, bikamara iminsi icyenda bikora mu mubiri we. Ni bwo bwa mbere ibi bikorwa mu buzima bwa muntu, nk’igice cy’ubushakashatsi bugamije gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abakenera gusimburirwa ingingo ariko bakabura abazibaha. Uyu mugabo yari afite ikibazo cyatumye atakaza ubwonko burundu, ariko umutima we ukomeza gukora neza hifashishijwe. Kubera ko nta buryo bwo kumukiza bwari buhari, abashakashatsi basabye umuryango we ko umurambo we wakorerwaho igerageza. Intego kwari…

SOMA INKURU

Ntibisanzwe! Abimukira basanzwe mu ikamyo ikonjesha mu majyaruguru y’u Bufaransa

Mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025, habaye ibidasanzwe mu majyaruguru y’u Bufaransa, ubwo umushoferi w’ikamyo ikonjesha itwaye imboga n’inyama yumvaga urusaku rutari rusanzwe mu gice cy’ inyuma cy’imodoka ye. Yari mu rugendo rugana ku ntera y’inyanja y’Abongereza, aho byagaragaye ko iyo kamyo yari igamije kwinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akimara gufungura, yisanze ahagaze imbere y’itsinda ry’abantu 15 bakomoka muri Eritrea. Imbeho yari ibamereye nabi, bamwe muri bo bafite ibipimo by’ubukonje bikabije, ikimenyetso cy’uko bari bamaze amasaha menshi bafungiye muri iyo kamyo. Abashinzwe umutekano bahise bitabazwa.…

SOMA INKURU

Umurinzi wa The Ben Yantare yaguye igihumure nyuma y’igitaramo

Faycal Ntawugayake, benshi bamuzi nka Fayzo cyangwa Yantare, izina rimenyerewe mu kumurikirwa na The Ben nk’umurinzi we w’ibihe byose, yahuye n’uburwayi butunguranye mu ijoro ryakurikaga igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, ku wa 2 Kanama 2025. Amakuru yizewe aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi agaragaza ko nyuma y’igitaramo, ubwo bagiye kwiyakira nk’uko bisanzwe, Yantare yahuye n’ihungabana ry’umubiri ryatumye ananirwa kuva mu modoka. Abari kumwe na we bahise bamujyana kwa muganga aho yahise ahabwa ubufasha bw’ibanze, akomeza kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi. Gusa ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, uko…

SOMA INKURU

Kivu Beach Festival 2025: Impeshyi y’ibyishimo, ubukerarugendo n’iterambere ku nkengero z’i Kivu

Impeshyi ya 2025 izasiga amateka atazibagirana ku batuye ndetse n’abasura Intara y’Iburengerazuba, binyuze muri Kivu Beach Expo & Festival, iserukiramuco rikomeye rizazenguruka uturere dutanu dukora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ni igikorwa cy’ubukerarugendo n’imurikabikorwa kizahuza ubusabane, umuco, ubucuruzi n’imyidagaduro guhera ku wa 3 Nyakanga kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba hamwe n’urugaga rw’abikorera. Rizatangirira i Rubavu ku mucanga wa Public Beach tariki ya 3 Nyakanga 2025 dore ko bizaba ari no mu bihe byiza by’ikiruhuko yaba ku banyeshuri ndetse n’abakozi,…

SOMA INKURU

Umuherwe akaba na nyiri Telegram, yahishuye uburyo yabyaye abana barenga 100

Pavel Durov, washinze kandi uyobora urubuga ruzwi cyane rwa Telegram, yongeye gutungurana atangaza ko afite abana barenga 100 yabyaye binyuze mu gutanga intanga mu bihugu 12 bitandukanye. Uyu mugabo w’imyaka 40, ukomoka mu Burusiya, ariko ubu utagira igihugu abamo bya buri gihe, yavuze ko imyaka 15 ishize yatangiye gufasha inshuti ye ibuze ubushobozi bwo kubyara, bituma yinjira mu rugendo rwatumye intanga ze zikoreshwa n’abagore batandukanye ku Isi, kugeza ubwo habonetse abana barenga ijana. “Ibi ntibyari ibikorwa byo kwinezeza cyangwa kwiyemera,” Durov yagize ati. “Byari ubushake bwo gutanga ubuzima ku bantu…

SOMA INKURU