Umurinzi wa The Ben Yantare yaguye igihumure nyuma y’igitaramo


Faycal Ntawugayake, benshi bamuzi nka Fayzo cyangwa Yantare, izina rimenyerewe mu kumurikirwa na The Ben nk’umurinzi we w’ibihe byose, yahuye n’uburwayi butunguranye mu ijoro ryakurikaga igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, ku wa 2 Kanama 2025.

Amakuru yizewe aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi agaragaza ko nyuma y’igitaramo, ubwo bagiye kwiyakira nk’uko bisanzwe, Yantare yahuye n’ihungabana ry’umubiri ryatumye ananirwa kuva mu modoka.

Abari kumwe na we bahise bamujyana kwa muganga aho yahise ahabwa ubufasha bw’ibanze, akomeza kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi.

Gusa ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, uko kwiyumva nabi kwarushijeho gukara bituma asubizwa kwa muganga byihuse, aho yahise anararayo kubera uko yari ameze nabi.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze kujyanwa ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe, Yantare yavuze ati: “Nikubise hasi mvuye ku rubyiniro, icyiza ni uko naguye ahantu hatari abantu. Ubu ndi mu bitaro i Kanombe, ndimo gukurikiranwa n’abaganga kandi nizeye ko ndakira.”

Yantare kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asaba abantu kumusabira isengesho, avuga ko n’ubwo atari ameze neza, yizeye imbaraga z’isengesho n’inkunga y’abamukurikira.

Uyu musore uzwiho ubwitange no gukorana ubunyamwuga n’abahanzi batandukanye, amaze imyaka myinshi akorana bya hafi na The Ben mu kumucungira umutekano haba mu bitaramo bikomeye no mu bindi bikorwa byo mu ruhame.

Uko byagenda kose, abamukurikira n’abakunzi ba The Ben bakomeje kumusabira gukira vuba, kuko ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwifuriza Fayzo gukira bwakomeje gusakara, mu gihe benshi bemeza ko adasanzwe ari umuntu ukunda kugaragaza intege nke.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment