Pavel Durov, washinze kandi uyobora urubuga ruzwi cyane rwa Telegram, yongeye gutungurana atangaza ko afite abana barenga 100 yabyaye binyuze mu gutanga intanga mu bihugu 12 bitandukanye. Uyu mugabo w’imyaka 40, ukomoka mu Burusiya, ariko ubu utagira igihugu abamo bya buri gihe, yavuze ko imyaka 15 ishize yatangiye gufasha inshuti ye ibuze ubushobozi bwo kubyara, bituma yinjira mu rugendo rwatumye intanga ze zikoreshwa n’abagore batandukanye ku Isi, kugeza ubwo habonetse abana barenga ijana. “Ibi ntibyari ibikorwa byo kwinezeza cyangwa kwiyemera,” Durov yagize ati. “Byari ubushake bwo gutanga ubuzima ku bantu…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Denzel Washington yabaye intandaro y’amafoto yavugishije benshi i Cannes
Mu birori bikomeye bya Festival de Cannes ku nshuro ya 78, byatangiye ku wa 13 Gicurasi 2025 mu Bufaransa, umukinnyi w’icyamamare muri sinema Denzel Washington yagaragaye mu gikorwa cyatumye afatwa amafoto menshi yavugishije itangazamakuru n’abari aho. Intonganya yagiranye n’umwe mu bafotozi zatangaje benshi. Uyu mukinnyi w’imyaka 70 yagaragaye ku itapi itukura ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi, mu rwego rwo kwamamaza filime nshya yise “Highest 2 Lowest”, yiganjemo ibyamamare nka A$AP Rocky. Nyuma yo kwiyereka imbere y’itangazamakuru, ibintu byatangiye guhindura isura ubwo Denzel yatakarizaga icyizere umwe mu bafotozi wagize…
SOMA INKURUUmuherwe Munyakazi Sadate burya yavuye kure
Munyakazi Sadate, umwe mu bantu bazwi cyane mu rwego rw’ubucuruzi mu Rwanda, ntiyigeze atangira ubuzima bwe yorohewe. Nubwo ubu abarirwa mu baherwe b’imbere mu gihugu, yanyuze mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu, kugeza aho byabaye ngombwa ko agurisha ibikoresho byo mu rugo birimo intebe, kugira ngo abone uburyo bwo kubaho. Sadate yatangaje urugendo rwe rw’ubuzima rwuzuyemo ibigeragezo, aho yateye intambwe ya mbere mu kwikorera mu mwaka wa 2006 afatanyije n’umugore we. Muri icyo gihe, bacungaga ku bushobozi bucye bari bafite, ndetse bagafashwa n’inguzanyo batojwe gufata muri banki. Icyo gihe bari bafite…
SOMA INKURUAri gushwakishwa nyuma yo guhindura iwe gereza
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, nibwo hatangiye gushakishwa uwitwa Nkundimana Fiston w’imyaka 30, wo mu mudugudu wa Mukibimba, mu kagari k’Akagarama, mu murenge wa Rurenge, mu karere ka Ngoma yatangiye gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gusanga iwe mu rugo yarahafungiye umuntu. Uwari ufunze ni Niyibizi Célestin w’imyaka 49 ukomoka mu karere ka Kayonza, wari umufitiye ideni ry’ ibihumbi 570 by’amafaranga y’u Rwanda, akamubwira ko azamufungura ari uko ayamuhaye. Bivugwa ko ayo mafaranga yhari yafungiwe mu rugo rwa Nkundimana, yayamwibiye mu mujyi wa Kigali ubwo yamucururizaga inka…
SOMA INKURUAshobora kugwa mu ruzi arwita ikiziba nyuma yo kwisukira pastor Julienne
Nyuma yo kwita Pastor Julienne Kabanda umukozi wa Satani biturutse ku giterane cy’iminsi itatu “Thanksgiving” cyaberaga muri BK Arena yabaga yuzuye ndetse hari na benshi babuze uko binjira, guhera kuwa 25 kugeza 28 Mata 2025, RIB ntiyarebereye yahise yinjira muri iki kibazo. Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko hari gusesengurwa amagambo yatangajwe n’uwiyise Bakame ku rubuga rwa X. Ati: “Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga,…
SOMA INKURUMu bihugu by’i Burayi haratutumba urunturuntu, abaturage baraburirwa
Hadja Lahbib, Komiseri mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi “EU” ushinzwe Imyiteguro y’ibihe bidasanzwe, yatangaje ko ibihugu by’u Burayi bifite ibyago bikomeye byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ashimangira ko mu gihe intambara yagera mu bindi bihugu, abaturage bakwiriye kwitegura, bakabika ibintu by’ingenzi byabamaza amasaha 72. Ati: “Turi gusaba ibihugu binyamuryango: amasaha 72 yo kubika ibikenewe byose niyo ahagije.” Muri video uyu muyobozi yerekanye igaragaza ibyo abaturage bashobora kubika, harimo ibiribwa, ibinyobwa byiganjemo amazi, imiti, amafaranga afatika, ibyangombwa, icyuma n’ibindi bitandukanye. Uyu muyobozi yavuze ko iki cyemezo kitagamije gutera abantu ubwoba.…
SOMA INKURULionnel Messi yabuze umwanya wo kujya kwambikwa umudali na Perezida Biden
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo abantu 19 bagenewe imidali barimo Lionel Messi na Magic Johnson wabaye ikirangirire muri NBA, bari bategerejwe muri White House mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ariko Messi ntiyabonetse. Bivugwa ko kuva byatangazwa ko Messi yahawe iki gihembo, ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye aho ari ho hose, keretse ikipe ye ya Inter Miami ndetse n’urwego rureberera ruhago muri icyo gihugu. Nk’uko USA Today yabyanditse, ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi wa Inter…
SOMA INKURUUmuherwe Elon Musk yandagajwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Bresil
Umugore wa Perezida wa Brésil, Janja Lula da Silva, yatukiye mu ruhame umuherwe Elon Musk ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ishamikiye kuri G20 igihugu cye kizakira mu minsi mike. Ubwo Janja yari ari kuvuga, hafi ye haje kuvugira ihoni ry’ubwato, riramurogoya yibaza ibibaye. Ati “Ndakeka ari Elon Musk, ntabwo ngutinya” arangije ati “fuck you, Elon Musk”. Musk hadashize akanya gato, yagiye kuri X maze ubwo butumwa abuherekesha emoji ziseka arangije aravuga ati “Bazatsindwa amatora ataha”. Mu Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil bwakomoreye urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma…
SOMA INKURUYatawe muri yombi, anakatirwa n’urukiko azira gukurikirana umunuko w’inkweto z’abaturanyi
Mu Bugiriki, umugabo w’imyaka 28 y’amavuko aherutse kubaranishwa n’urukiko rumuhamya icyaha cyo kubangamira abaturanyi be, kuko yahoraga avogera ingo zabo ajyanywe no kwinukiriza inkweto baba basize hanze kugira ngo zijyemo umwuka mwiza. Uwo mugabo utaratagajwe amazina, yatawe muri yombi ku itariki 18 Ukwakira 2024, nyuma y’uko umwe mu baturanye nawe mu gace kitwa Sindos, mu birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Tesaloniki amufatiye mu rupangu rwe, akamusanga arimo yinukiriza inkweto bari basize hanze ngo zinyuremo umwuka mwiza. Iyo ngo ntabwo yari inshuro ya mbere uwo mugabo afatwa yavogereye ingo z’abandi…
SOMA INKURUUSA: Kwanga kugira umukandida bishyigikira ku mwanya wa Perezida byateje umwuka mubi
Umwuka mubi watutumbye mu binyamakuru birimo The Washington Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ubuyobozi bwacyo bufashe icyemezo cyo kudashyigikira umukandida ku mwanya wa Perezida. Iki kinyamakuru cyashinzwe mu Ukuboza 1877 kigenzurwa n’ikigo Nash Holdings cy’umuherwe Jeff Bezos. Gisohora amakuru ku mpapuro no ku rubuga rwa internet. Umwuka mubi watangiye gututumbamo ubwo Umuyobozi Mukuru wacyo, William Lewis, yatangazaga ko kitazashyigikira umukandida muri uyu mwaka wa 2024, mu rwego rwo gusigarira umurongo wacyo. Lewis yagize ati “The Washington Post ntabwo izashyigikira umukandida muri aya matora ya Perezida.…
SOMA INKURU