Nyuma yo kwemeza Umufaransa Bruno Ferry nk’umutoza mukuru mushya w’ikipe ya Rayon Sports FC, ku masezerano y’igihe gito kingana n’amezi atandatu byaba bigeye kongera icyizere cy’abafana no kugarura umusaruro watakaye mu mezi ashize, nk’uko byemezwa n’abantu banyuranye bazi imikorere y’uyu mutoza. Bruno Ferry, ufite imyaka 58, ategerejwe mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza. Bikaba biteganyijwe ko ku munsi nyir’izina azahita yinjira mu mwuka wa shampiyona, aho ashobora gukurikira umukino Rayon Sports izakiramo na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium. N’ubwo atazaba yicaye ku ntebe y’abatoza…
SOMA INKURUYear: 2025
Uvira mu mpinduka zidasanzwe: Kuhava kwa AFC/M23 icyuho cy’amahoro n’impungenge z’ejo hazaza
Mu masaha ya nimugoroba y’ejo hashize, nibwo umujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo watangiye kwinjira mu kindi gice cy’amateka, nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva muri uwo mujyi. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, ku bufatanye n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gutangaza iki cyemezo byakurikiwe n’amarangamutima anyuranye mu baturage: hari ababyakiriye nk’intambwe iganisha ku mahoro arambye, n’abandi babifata nk’igihombo ku mutekano bari bamaze iminsi babona. Twabonye ituze, none dusubiye…
SOMA INKURUKigali: Urubyiruko mu ngamba nshya zo kwirinda virusi itera SIDA
Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA. Byabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, urubyiruko rukaba rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ubwandu bushya dore ko rwugarijwe. Umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, Kamana Egide, yatangaje ko kwipima cyangwa kwipimisha virusi itera SIDA, agiye kubifata nk’inshingano. Ati: “Iyo umenye uko uhagaze, bigufasha kurushaho kumenya uko witwara, waba waranduye ugafata imiti neza kandi ku gihe utarugarizwa n’ibyuririzi ndetse n’igihe ugize…
SOMA INKURUHari abagihohoterwa bazira kuba cyangwa kubyara abakobwa
Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari imiryango ikigaragaramo imyumvire igamije gutesha agaciro abagore hashingiwe ku gitsina cy’abana babyaye. Nubwo hashize imyaka u Rwanda rwubakira ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari abagabo n’imiryango bagifata umugore wabyaye abana b’igitsina kimwe nk’ufite ikibazo cyangwa se amakosa. Ibi byatumye dusura uturere twa Nyaruguru, Gakenke na Bugesera, tumenya uko ikibazo kiri mu ishusho ya nyayo. “Bambwiraga ko ndi umuvumo w’umuryango kuko ntabyaye umuhungu” Ibi ni ibyatangajwe n’umubyeyi utuye mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, Mukandoli Immaculée w’imyaka 52, umubyeyi w’abakobwa 4, wavuze ko yigeze kubaho…
SOMA INKURUIjoro ryahinduye amateka ya Guinée-Bissau: Perezida Embalo yahunze, igihugu gisigara mu rujijo
Mu ijoro ryakeye ryo kuwa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, indege iteguwe n’umuryango wa CEDEAO yavuye Bissau yerekeza i Dakar. Muri iyo ndege harimo uwari Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, wari umaze amasaha make ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’iki gihugu. Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal, Embalo yakiriwe i Dakar mu rwego rwo kumurinda no kumuha umutekano, nyuma y’akajagari ka gisirikare kari kamaze kwigarurira ubutegetsi mu gihugu cye. Ibibazo byo muri Guinée-Bissau byaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku itariki 23 Ugushyingo 2025. Nyuma y’iyo matora,…
SOMA INKURUIbyabereye i Remera si ibihuha, Papa Cyangwe ashimangira ko yakuyemo isomo rikomeye
Mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Universe i Remera, ibyishimo byari byose, uruvunge rw’abafana baje kwifatanya na Papa Cyangwe mu myaka 5 yari amaze atangiye urugendo rwe rw’umuziki. Ariko inyuma y’urumuri n’amajwi, haje kuvuka amahane, hari abavugaga ko atishyuye abamuhaye ibyuma, we akavuga ko yafunzwe mu nyubako amasaha menshi ku gahato. Nyuma y’iminsi myinshi yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Papa Cyangwe yaje gushyira hanze itangazo rigaragaza ko ikibazo cyamaze gukemuka burundu. Ariko inyuma y’iryo tangazo, hari amagambo menshi. Ati: “Twese twarababaye”. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Papa…
SOMA INKURURwanda: Uko urugendo rw’uburezi ku bantu bafite ubumuga ruhagaze
Mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo ku burezi budaheza, mu Rwanda ho harushaho kwiyongera ibiganiro n’ingamba bigamije kwigisha buri wese hatitawe ku mibereho ye cyangwa ku bumuga afite. Kuri ubu inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bahurije ku kamaro ko gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga, banashimangira ko atari impuhwe, ahubwo ari inshingano z’igihugu. Ibi byongeye gushimangirwa kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga ibiganiro by’iminsi ibiri bigamije ku kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi budaheza, by’umwihariko ku bana bafite ubumuga. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje…
SOMA INKURUBelgique: Trois jours de paralysie sociale face au choc de l’austérité
La Belgique entre ce lundi dans une séquence de fortes turbulences sociales avec le lancement d’une grève nationale de trois jours contre les réformes d’austérité portées par le gouvernement de Bart De Wever. Les syndicats dénoncent un programme qu’ils qualifient de « démantèlement social », tandis que l’exécutif défend une politique de rigueur jugée nécessaire pour stabiliser les finances publiques. Dès les premières heures de ce lundi, le pays tourne au ralenti. Les transports publics sont lourdement impactés : La Société nationale des chemins de fer belges (SNCB) annonce qu’un…
SOMA INKURUHUYE-TUMBA: Bemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byabahinduriye ubuzima
Kimwe nk’ahandi hanyuranye hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2025, mu murenge wa Tumba, mu kagali ka Cyarwa, babyukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti, akaba ari gahunda yitabiriwe n’imidugudu 9 ndetse n’ibigo by’amashuri abanza. Abaturage bakaba batangaza ko iki gikorwa gikomeje gutanga umusaruro ufatika. Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama, imwe mu igize akagali ka Cyarwa, Gatera George atangaza ko iki gikorwa ngarukamwaka cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka cyatanze umusaruro ukomeye, cyane cyane ko muri aka gace hari ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije cyane cyane amashyamba, ko ariko…
SOMA INKURUImicungire mibi y’abakozi imwe mu mpamvu ikomeje guteza ibihombo Leta y’u Rwanda
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mategeko n’ubunyamwuga, haracyagaragara ikibazo cy’imanza zishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi. Ibi bituma buri mwaka Leta icibwa amafaranga menshi kubera ibyemezo bitemewe cyangwa kudashyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC). Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, raporo ya NPSC yerekanye ko uturere 4 turimo Kayonza, Gatsibo, Gisagara na Gicumbi twatsinzwe imanza 4 ducibwa asaga miliyoni 18,8Frw. Uyu mubare wiyongera ku mafaranga Leta yaciwe mu yindi myaka, aho muri 2023-2024 yaciwe miliyoni 46,4Frw arenga ayo…
SOMA INKURU