Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutungurana ejo hashize kuwa 30 Ukwakira 2025, atangaza icyemezo cyo kugabanya ku buryo bukomeye umubare w’abakirwa nk’impunzi, uva ku bihumbi 125 ukagera ku 7.500 gusa.
Iki cyemezo cyatunguye benshi kuko ari bwo bwa mbere mu mateka ya Amerika yakiriye umubare mucye w’impunzi ku mwaka. Amakuru ava mu biro bya White House avuga ko abazahabwa amahirwe ari benshi ari abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo, bavuga ko bahohoterwa no kwamburwa ubutaka bwabo.
Nubwo ubutegetsi bwa Trump butigeze busobanura impamvu y’iri gabanywa rikomeye, itangazo ryasohotse rivuga ko “icyemezo gifashwe mu nyungu z’igihugu no mu rwego rwo kurengera ikiremwamuntu.”
Ariko abasesenguzi bavuga ko ari ikimenyetso cy’ukwimakaza politiki yo gukumira abimukira no gushimangira isura nshya ya Amerika yihariye.
Muri Mutarama 2025, Trump yari yahagaritse by’agateganyo gahunda ya USRAP (U.S. Refugee Admissions Program), avuga ko Amerika igomba kubanza kwita ku baturage bayo mbere yo kwakira abandi.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango nka Global Refugee baravuga ko iki cyemezo gisenya imbaraga zashyizwe mu gukemura ibibazo by’impunzi ku rwego rw’Isi, cyane cyane muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati aho intambara zikomeje kwica imbaga.
Umwe mu bahagarariye uwo muryango i Genève yagize ati: “Iyi si Amerika twamenyereye. Ubu ni igihugu cyugarijwe n’inyungu za politiki z’imbere, kitacyita ku mpunzi ziri mu kaga. Ibi bizagira ingaruka zikomeye ku bikorwa by’ubutabazi ku isi hose.”
Nubwo Trump avuga ko ari uburyo bwo kurengera abaturage b’Amerika, abasesenguzi bemeza ko iki gikorwa gishobora kurushaho gutanya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego mpuzamahanga ndetse kikongera ishusho ya politiki ye ishingiye ku kwikunda no gukumira abandi.
INKURU YA TUYISHIME Eric
