Nubwo inzoga zifatwa na benshi nk’isoko y’ibyishimo n’imibanire, inzobere mu buzima zigaragaza ko kunywa inzoga birenze urugero bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko, zikaba zishobora no guteza ibibazo bikomeye ku muntu uzinywa, ababana nawe ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Dr. Murenzi, umuganga w’indwara zo mu mutwe, avuga ko inzoga ari imwe mu bitera indwara nyinshi kandi zitavurwa mu buryo bworoshyebyoroshye.
Ati: “Inzoga nyinshi zangiza umwijima, umutima n’ubwonko. Ku bantu bamwe, bitangira nk’imyidagaduro, ariko bikarangira ari uburwayi buhoraho cyangwa ububata bukabije.”
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko kunywa inzoga bikabije bifitanye isano n’indwara zirimo urushwima rwibasira umwijima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri zibasira imyanya inyuranye, ihungabana ry’ubwonko n’agahinda gakabije.
By’umwihariko, inzoga zigira ingaruka ku rubyiruko, aho zihungabanya ubushobozi bwo gufata ibyemezo by’umumaro, kwiga neza ndetse no kugira icyo bimarira.
Habimana Eric (izina ryahinduwe), wahoze anywa inzoga bikabije, avuga ko zamukuye ku murongo w’ubuzima yagombye kuba agezeho.
Ati: “Natangiye kunywa inzoga ndi umusore, ntabona ko hari ikibazo. Nyuma zangize imbata bimviramo gukora nabi ntakaza akazi, nshwana n’umuryango wanjye kuko nirirwaga nanduranya nshaka amafranga y’inzoga, ubuzima bwanjye burahungabana, bimviramo indwara y’umwijima ndetse n’ihungabana. Byantwaye imyaka myinshi n’ubufasha bw’abaganga kugira ngo ngaruke mu buzima busanzwe nubwo ubukene bwanze gushira kuko nabuze abongera kungirira icyizere ngo bampe akazi.”
Inzoga kandi zigira ingaruka ku mibanire n’umutekano, aho zifitanye isano n’amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, impanuka zo mu muhanda n’ibyaha bimwe na bimwe.
Umwiza, umugore wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko inzoga zashenye urugo rwe.
Ati: “Umugabo wanjye yaranywaga akagaruka mu rugo atandukanye n’uko yagiye. Byarangiriye mu makimbirane n’ubwoba buhoraho ku bana, bituviramo gutandukana.”
Abahanga mu buzima basaba kwigisha no gukangurira abantu kunywa mu rugero, cyane cyane urubyiruko no gushaka ubufasha hakiri kare ku bafite ikibazo cyo kuba imbata z’inzoga. Bavuga ko kwirinda inzoga cyangwa kuzinywa mu rugero ari intambwe ikomeye yo kurengera ubuzima n’ejo hazaza.
Mu gihe inzoga zishobora kugaragara nk’inzira yo kwishima, ubuhamya n’ubushakashatsi bigaragaza ko ingaruka zazo zishobora kuramba, bigasaba buri wese gufata icyemezo gishingiye ku buzima bwe n’ubw’abandi.
INKURU YA KAYITESI Ange
