Kigali: Urubyiruko mu ngamba nshya zo kwirinda virusi itera SIDA


Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA. Byabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, urubyiruko rukaba rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ubwandu bushya dore ko rwugarijwe.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, Kamana Egide, yatangaje ko kwipima cyangwa kwipimisha virusi itera SIDA, agiye kubifata nk’inshingano.

Ati: “Iyo umenye uko uhagaze, bigufasha kurushaho kumenya uko witwara, waba waranduye ugafata imiti neza kandi ku gihe utarugarizwa n’ibyuririzi ndetse n’igihe ugize amahirwe yo kuba utarandura bikagufasha kurushaho gufata ingamba zo kwirinda.”

Mukamana Alice, nawe ni urubyiruko rwari rwitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, atangaza ko nyuma yo kumenya ko urubyiruko rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, by’umwihariko abakobwa nabo bakajije ingamba.

Ati:“Ubu natwe abakobwa tugomba kumenya kuvuga hoya ndetse tugaharanira kwipimisha tukamenya uko duhagaze, kuko bizadufsha kurushaho kubungabunga ubuzima ndetse no guteganya ahazaza umuntu afite icyerecyezo kizira kwiheba no kwiyandarika.”

Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Jeanne Umuhire yahamagariye urubyiruko kugira amahitamo aboneye no gushakisha amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, abasaba kwitwararika no kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Ati: “Bagenzi banjye, mbashishikarije gukomeza gushaka amakuru no guhitamo neza. Aho tugeze dushobora kwihitiramo kandi tugahitamo neza. Serivisi zo kwirinda zirahari, izo kwivuza zirahari. Nimuzigane kandi mushishikarize n’abandi.”

Dr. Ikuzo Basile, ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC, yemeza ko igihugu gihagaze neza ariko ko urubyiruko rukiri mu byago byo kwandura virusi itera SIDA cyane.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 234,593 bafite virusi itera Sida, mu gihe ubwandu bushya buri kuri 2.7% mu bafite imyaka iri hagati ya 15–49.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwishakamo ibisubizo mu guhangana na virusi itera SIDA

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment