Inkuru iteye amarangamutima y’ubuzima bw’abantu 2 muri Autriche 


Mu mwaka wa 1990, ku bitaro bya LKH-Uniklinikum mu mujyi wa Graz, muri Autriche, habaye ikosa ritigeze risobanuka ako kanya, impinja 2 zavutse ku munsi umwe zarabusanyijwe, buri muryango utahana umwana utari uwe. Hashize imyaka 35, ubwo ukuri kwari kwarahishwe, kwaje kugaragara mu buryo butunguranye.

Doris Grünwald na Jessica Baumgartner nibo bana bavukiye ku munsi umwe, bakavangirwa ababyeyi ku bw’impanuka y’abaganga. Mu 2012, Doris niwe wabanje kubona ko hari ikitagenda neza ubwo yatanze amaraso, ibisubizo byerekanye ko ubwoko bwayo butajyana n’ubw’ababyeyi yari azi ko ari abe, Evelin na Josef Grünwald.

Ubutumwa bw’itangazamakuru rya ORF bwatangaje inkuru mu 2016, ariko icyo gihe Jessica ntiyari yaboneka.

Kugeza ubwo Jessica, utuye hafi aho, nawe yabimenye ubwo yari atwite. Umuganga yamubwiye ko amaraso ye atajyana n’ay’ababyeyi be, Herbert na Monika Derler. Ni bwo yatangiye gushaka amakuru, maze yandikira Doris kuri Facebook. Icyo cyumweru cyahinduye ubuzima bwabo burundu.

Twahise tugirana igihango kidashobora gusobanurwa,” ni ko Doris yabwiye ORF. Jessica we yongeyeho ati: “Byari nko guhura n’umuvandimwe wanjye.”

Imiryango yombi yaje guhura bwa mbere, ifatwa amashusho n’itangazamakuru rya ORF. Amarangamutima yari menshi: amarira, ibyishimo no kumererwa nabi bitewe n’uko imyaka yose y’ubuzima bwabo yabaye nk’urujijo.

Monika Derler yagize ati: “Numvise umutima wanjye urangiritse, ariko Jessica azahora ari umwana wanjye. Na Doris nabonye ari umukobwa mwiza.”

Ku ruhande rwa Evelin Grünwald, ibyabaye byamuhaye ituze. Ati: “Ubu umuryango wanjye waragutse. Nta gushidikanya kongera mfite.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bwemeye amakosa, busaba imbabazi ku mugaragaro. Ku bw’amategeko, imiryango yombi yahawe uburenganzira bwo kurera abo bana nk’ababo ku mugaragaro no guhabwa impozamarira.

Jessica yakomeje agira ati: “Ubu byose bifite umucyo, ariko ni inkuru y’amarangamutima akomeye. Izanye ibyishimo, ariko n’agahinda kenshi.”

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment