Guhumana ku ikirere bikomeje kuba ikibazo gikomereye isi n’u Rwanda rudasigaye, bikaba binemezwa na raporo zinyuranye zirimo iya Banki y’Isi (World Bank), aho mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko mu mijyi ikura ku muvuduko na Kigali irimo, imyuka iva mu binyabiziga ari yo soko nyamukuru ya 40% by’ihumana ry’ikirere.
Ubushakashatsi bwa UNEP (United Nations Environment Programme) bwo mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko muri Afurika, ihumana ry’ikirere ritwara ubuzima bw’abantu basaga miliyoni 1.1 buri mwaka.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’Ikirere Gikeye, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye akaba yaraboneyeho gutangaza ko igihugu kitasigaye mu rugamba rwo guhumanura ikirere, kuko hari imari yashowe mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no gutunganya ikirere.
Abo ingaruka zagezeho ntiborohewe
Mutesi Clarisse utuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Gitega, umubyeyi w’abana 2, avuga ko indwara z’ubuhumekero zarembeje urubyaro rwe, akaba abwirwa ko babiterwa n’imyuka ihumanye iva mu binyabiziga.
Ati: “Hari igihe abana banjye barwara inkorora idashira cyangwa bagahumeka nabi cyane, bakaba bamara igihe bararembye batabasha no kujya ku ishuri. Abaganga batubwira ko ari ikibazo cy’umwuka uhumanye ubatera ibi bibazo.”
Nshimiyimana Ezekiyeri, ukorera ubumotari mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko yafashwe n’inkorora idakira birangira anafashwe n’indwara yo gusemeka (asima), akaba we yemeza ko ubuzima bwabo bubangamirwa n’ikirere gihumanye kuko usanga ari ikibazo ahuriyeho na bagenzi be.
Ati: “Tuba turi mu muhanda amasaha menshi y’umunsi. Hari igihe twumva umutwe uremereye cyangwa tugahumeka nabi, tukarwara inkorora n’ibicurane bidakira, kandi byose intandaro ni imyuka iva mu modoka zitameze neza.”
U Rwanda ntirwicaye
Ingamba zishingiye ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono arimo aya Vienne na Montréal, agamije kurengera akayunguruzo k’izuba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Jean Rémy Kubwimana, umushakashatsi ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, asobanura ko ingamba mpuzamahanga zafashwe zatangiye gutanga umusaruro.
Ati: “Hari ibimenyetso bigaragaza ko akayunguruzo k’izuba karimo gusubirana, bitewe no gukumira ikoreshwa ry’ibikoresho byongera imyuka yangiza. Ariko turacyasabwa byinshi mu kugabanya imodoka zisohora umwotsi mwinshi n’inganda zidafite uburyo bwo gukumira imyuka ihumanya.”
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yashimangiye ko u Rwanda ruri mu nzira nziza ariko rukomeje gusaba ubufatanye.
Ati: “Twiyemeje kubakira kuri gahunda za Leta no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa. U Rwanda ruri mu bihugu byatangiye kare gahunda yo guca imyuka yangiza akayunguruzo k’ikirere. Imishinga nk’iya ACES Cooling ni urugero rw’uko ubufatanye bushobora kugira ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage.”
Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye yavuze ko u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rishya rifasha gupima imyuka iva mu binyabiziga, hagamijwe kumenya ibihumanya cyane no kubisubiza mu buryo.
Ati: “U Rwanda rushora imari mu kongera isuku y’ikirere. Twatangiye gahunda nshya yo gupima imyuka ihumanya iva mu binyabiziga, ikoresha ikoranabuhanga rihanitse, rigaragaza imodoka zikwiye gukosorwa cyangwa gusimbuzwa.”
Mu cyerekezo cya NST2 (2024–2029), Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya nibura 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko iyo mibare ihwanye na toni miliyoni 4.6 z’imyuka ihumanya ikirere (dioxyde de carbone). Ibi bihuzwa n’amasezerano y’i Paris yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
