Imvururu muri shampiyona, imisifurire ya ruhago Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi


Ku munsi wa 28 wa Shampiyonay’u Rwanda, umukino wahuje Bugesera ari nayo yakiriye na Rayon Sports, wabaye udasanzwe nyuma y’aho ku munota wa 52 umukino wahagaze nyuma y’amakimbirane ikipe ya Rayon ishinja abasifuzi kuyiba, bikaba byaranabyaye igisa nk’imyigaragambyo ariko MINISPOC ikaba yatangaje ko iri gukurikirana iki kibazo.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Izi mvururu zikaba zarakomotse ku itangwa rya penaliti itavugwaho rumwe yahawe ikipe ya Bugesera, mu gihe na Rayon Sports yagaragazaga ko hari penaliti itahawe ku buryo bwabanjirije ubwo, uku guhagarika umukino kwabanjirijwe no guhagarara iminota irenga 15, abawuyoboye bemeza ko usubikwa kuko abafana bateraga amabuye mu kibuga aho amwe yafashe abasifuzi.

Minisitiri Mukazayire yibukije amakipe ko hari inzego zishinzwe gukemura amakimbirane kandi bakomeje kubikurikirana.

Ati: “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo. Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana.”

IGIHE kikaba cyatangaje ko kuri uyu wa mbere saa tanu, ari bwo haterana inama ya komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA igafata umwanzuro ku kigomba gukurikiraho.

Iyi nama irashingira kuri raporo ihabwa na Komisiyo ishinzwe imisifurire ndetse mu bayitabira harimo umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’.

Raporo iheruka gushyirwa hanze ya Munyemana Hudu wari Komiseri w’umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports, yagaragazaga ko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yitwaye mu byemezo yafashe birimo penaliti bivugwa ko yimwe Rayon Sports na penaliti yahawe Bugesera FC ikavamo igitego cya kabiri.

Iki kibazo cy’imisifurire idahwitse muri ruhago y’u Rwanda gikomeje gufata indi ntera, cyane ko Rayon Sports yari imaze iminsi itangaza ko ibangamirwa n’imisifurire ari nabyo byafashe urwego byagezeho kuwa gatandatu ushize umukino ugahagarikwa igitaraganya ku munota wa 52 imaze gutsindwa na Bugesera ibitego 2-0.

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment