Imicungire mibi y’abakozi imwe mu mpamvu ikomeje guteza ibihombo Leta y’u Rwanda


Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mategeko n’ubunyamwuga, haracyagaragara ikibazo cy’imanza zishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi.

Ibi bituma buri mwaka Leta icibwa amafaranga menshi kubera ibyemezo bitemewe cyangwa kudashyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC).

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, raporo ya NPSC yerekanye ko uturere 4 turimo Kayonza, Gatsibo, Gisagara na Gicumbi twatsinzwe imanza 4 ducibwa asaga miliyoni 18,8Frw.

Uyu mubare wiyongera ku mafaranga Leta yaciwe mu yindi myaka, aho muri 2023-2024 yaciwe miliyoni 46,4Frw arenga ayo yari yaciwe mu myaka ya 2022-2023.

Sebagabo Muhire Barnabé, Perezida w’agateganyo wa NPSC, avuga ko aya mafaranga yose aturuka ku makosa y’abayobozi badakurikiza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

Ati: “Hari abakozi batabona uburenganzira bwabo ku gihe, abandi bagafatirwa ibyemezo binyuranyije n’amategeko, bikabaviramo kujya mu nkiko aho Leta iza kugwa mu gihombo.”

Abadepite bashimangiye ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba zihamye.

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati: “Birakwiye ko haba kubahiriza amategeko hagati y’umukoresha n’umukozi. Amakosa y’abantu ku giti cyabo ntakwiye kugusha Leta mu gihombo.”

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ko nubwo hari aho Leta yatsinze imanza igahabwa indishyi, igihombo gikomeje kwiyongera kubwo kutubahiriza imyanzuro y’iyi komisiyo.

Ibi bituma hakenerwa gushyirwaho uburyo bushya bwo gukemura ibibazo hakiri kare, cyane cyane binyuze mu bwumvikane (mediation) aho kujya mu nkiko.

Iyi komisiyo ikaba isaba Minisiteri y’Ubutabera gukora ubukangurambaga ku nzego za Leta kugira ngo zirusheho gusobanukirwa inyungu zo gukemura ibibazo mu bwumvikane aho gutegereza inkiko.

Yasabye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta kongera amahugurwa no gukangurira abayobozi kubahiriza amategeko mu ifatwa ry’ibyemezo bijyanye n’abakozi.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta isanga gukomeza gutakaza umutungo wa Leta kubera imanza zishobora kwirindwa ari ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu.

Iyo mikorere idakurikije amategeko si ikibazo cy’amafaranga gusa, ahubwo inasiga igihu ku isura y’inzego za Leta zikwiriye kuba icyitegererezo mu gukurikiza amategeko n’ubutabera.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment