Ingaruka z’itemwa ry’ibiti ku bantu n’ibihe zikomeje kwiyongera, hari icyakorwa mu kuzikumira

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho ingo nyinshi zikoresha inkwi n’ibizikomokaho nk’isoko y’ibicanwa, ikibazo cy’itemwa ry’amashyamba ku bwinshi gikomeje kugaragara. Nubwo bifasha mu gutegura ibiribwa n’ubucuruzi bukomoka ku bicanywa bugaha bamwe imibereho, ingaruka zabyo zirenga kure inyungu z’ako kanya. Impuguke mu bidukikije zivuga ko itemwa ry’ibiti ridafite igenamigambi ryongera umuvuduko w’ihindagurika ry’ibihe. Dr. Théophile, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, abisobanura agira ati: “Iyo ibiti bitakiriho, ubushyuhe buzamuka vuba, imvura ikagabanuka cyangwa ikaba nyinshi ku buryo butateganyijwe. Bityo imyaka ntiyera neza, abaturage bagahura n’inzara.” Akomeza atangaza ko amashyamba afasha mu kunyunyuza…

SOMA INKURU

Rwanda’s tourism boom: Stories of transformation from couples, families and individuals

At dawn, the Virunga Mountains rise like guardians over Rwanda’s northern horizon. Their misty peaks, home to the famous mountain gorillas, have become symbols not only of natural beauty but also of an industry reshaping lives across the country “tourism”. In recent years, Rwanda has built a reputation, as one of Africa is safest and most sustainable destinations. Beyond the glossy brochures, however, lie personal stories of how tourism has redefined livelihoods, strengthened families and inspired personal reinvention. A couple rebuilding through tourism In Musanze, a town that serves as…

SOMA INKURU

Ubumuga si iherezo ry’ubuzima:Biyemeje guhinyuza imyumvire mibi biyubakira ejo hazaza

Mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko kuri “Petite barrière”, harangwa n’urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragara abagabo n’abagore bafite ubumuga butandukanye harimo abafite ubumuga bwo kutabona n’ubw’ingingo, batwaye imizigo ku magare yambukiranya imipaka. Bose babarizwa muri koperative COTTRARU yahinyuje ibitekerezo by’uko kugira ubumuga ari iherezo ry’ubuzima bw’umuntu. Iyi koperative, yashinzwe mu mwaka wa 2011, itangizwa n’abanyamuryango 28 bamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ubumuga ndetse n’abafite ubumuga bavukanye cyangwa batewe n’impanuka, ikaba yari igamije guha imbaraga abafite ubumuga binyuze mu…

SOMA INKURU

Umuhaha: Indwara itorohera amatwi igira n’ingaruka zikomeye iyo itavuwe kare

Mu buzima bwa buri munsi, amatwi ahora akora mu bwiru, adufasha kumva no kugumana ubusabane n’isi yacu. Ariko iyo arwaye, ubuzima bushobora kubiha. Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bice by’isi, indwara y’umuhaha iri mu zihangayikishije abaganga n’abaturage kubera uburyo yibasira mu gitereko cy’ugutwi ikabyara ububabare,amashyira no gucika intege k’ubushobozi bwo kumva. Nk’uko inzobere mu buvuzi zibisobanura, umuhaha uterwa n’ubwandu bwa bagiteri cyangwa virusi, bushobora kuva mu mazuru, mu muhogo cyangwa mu myanya y’ubuhumekero, bukanyura mu muyoboro uhuza ugutwi n’uruhago (Eustachian tube). Iyo uyu muyoboro ufunzwe n’imyanda cyangwa udukoko, amazi…

SOMA INKURU

Ntibisanzwe! Abimukira basanzwe mu ikamyo ikonjesha mu majyaruguru y’u Bufaransa

Mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025, habaye ibidasanzwe mu majyaruguru y’u Bufaransa, ubwo umushoferi w’ikamyo ikonjesha itwaye imboga n’inyama yumvaga urusaku rutari rusanzwe mu gice cy’ inyuma cy’imodoka ye. Yari mu rugendo rugana ku ntera y’inyanja y’Abongereza, aho byagaragaye ko iyo kamyo yari igamije kwinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akimara gufungura, yisanze ahagaze imbere y’itsinda ry’abantu 15 bakomoka muri Eritrea. Imbeho yari ibamereye nabi, bamwe muri bo bafite ibipimo by’ubukonje bikabije, ikimenyetso cy’uko bari bamaze amasaha menshi bafungiye muri iyo kamyo. Abashinzwe umutekano bahise bitabazwa.…

SOMA INKURU

Yazanye imigabo n’imigambi mishya mu ikipe ya Police Fc

Mu gihe isaha yo gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igenda yegereza, ikipe ya Police FC iyobowe n’umutoza mushya Ben Moussa irakataje mu myiteguro y’uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026. Uyu mutoza yatangaje ko intego ye ari guhindura amateka no kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mutoza ukomoka muri Tuniziya yagaragaje ko adafite gahunda yo gukomeza amateka yo kuba ikipe ihora igarukira ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu. Ati: “Ntabwo naje i Kigali nje gutembera. Naje hano gukora amateka mashya, ndashaka igikombe cya shampiyona. Police FC ibifitiye ubushobozi kandi nanjye nabyiyemeje.”…

SOMA INKURU

U Rwanda rwungutse abasirikare 81 barangwa n’ubumenyi, ubwitange n’icyizere

Mu birori byaranzwe n’ubunyamwuga n’icyubahiro, abasirikare 81 mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bahawe impamyabumenyi zabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Ibi birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Kanama 2025, byateguwe ku bufatanye bwa RDF na Kaminuza y’u Rwanda. Abarangije barimo 20 bafite ipeti rya “Lieutenant” bize ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’amenyo, n’abandi 61 bafite ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ bize amasomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi rusange n’ubuhanga bwa gisirikare. Mu ijambo ry’ingenzi, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabibukije ko bari kwinjira mu Isi ihindagurika…

SOMA INKURU

Impinduka zitunguranye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Amakuru aturuka mu bashinzwe gutegura ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, EAP (East African Promoters), avuga ko n’ubwo hari ubwumvikane bwa mbere n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo gusana ikibuga nyuma y’igitaramo, ibintu byaje guhinduka mu isuzuma ryabaye mu cyumweru gishize. Batunguwe no gusanga ibikorwa byo gusana iki kibuga byaratangiye mbere y’igihe, bituma bahita bafata icyemezo cyo kutakihagirira igitaramo, kuko nta handi hahari hari huzuye ibisabwa ngo cyimurirwe mu karere kamwe. Mu gushaka igisubizo kirambye kandi kidatuma ibikorwa bihungabana, EAP yahisemo kwimurira igitaramo mu Karere ka Muhanga, aho kizabera kuri…

SOMA INKURU

“Ils ont volé mon enfance”: Le poids silencieux des violences sexuelles sur les enfants au Rwanda

Musanze, Rwanda – Dans une salle exiguë d’un centre d’accueil pour enfants en détresse, Aline baisse les yeux, sa voix se brise. À 15 ans, elle porte un fardeau que peu pourraient imaginer. “J’avais 9 ans quand mon oncle a commencé à venir me voir la nuit. Je ne comprenais pas. Il disait que c’était normal, que je devais garder le silence.” Aujourd’hui, elle lutte contre des cauchemars persistants, une grossesse non désirée et une confiance en elle détruite. Le porte-parole du Bureau d’enquête du Rwanda (RIB), Dr Murangira B.…

SOMA INKURU

Biryoha akanya gato, bigasiga ubuzima mu kaga: Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizibarika

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kubaka igihugu gifite imibereho myiza, hari igice cy’abaturage by’umwihariko urubyiruko cyugarijwe n’ingaruka zikomeye zituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ababikoresha babifata nk’inzira yo guhunga ibibazo by’ubuzima, agahinda, ubushomeri, cyangwa ibikomere byo mu mutima, nyamara ibyishimo n’ituze bibyo by’iby’ako kanya bikurikirwa n’umwijima w’igihe kirekire, urimo uburwayi, ubwigunge, n’isenyuka ry’ubuzima. Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko Ibiyobyabwenge, byaba urumogi, inzoga zivanze n’imiti cyangwa mugo bidasubiza ikibazo ahubwo birushaho kukiremereza. Ibyishimo by’ako kanya bihinduka ububabare bw’igihe kirekire. Uwo twahaye izina rya Mucyo w’imyaka 29, utuye mu karere ka Gasabo,…

SOMA INKURU