Ingaruka z’itemwa ry’ibiti ku bantu n’ibihe zikomeje kwiyongera, hari icyakorwa mu kuzikumira


Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho ingo nyinshi zikoresha inkwi n’ibizikomokaho nk’isoko y’ibicanwa, ikibazo cy’itemwa ry’amashyamba ku bwinshi gikomeje kugaragara. Nubwo bifasha mu gutegura ibiribwa n’ubucuruzi bukomoka ku bicanywa bugaha bamwe imibereho, ingaruka zabyo zirenga kure inyungu z’ako kanya.

Impuguke mu bidukikije zivuga ko itemwa ry’ibiti ridafite igenamigambi ryongera umuvuduko w’ihindagurika ry’ibihe.

Dr. Théophile, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, abisobanura agira ati: “Iyo ibiti bitakiriho, ubushyuhe buzamuka vuba, imvura ikagabanuka cyangwa ikaba nyinshi ku buryo butateganyijwe. Bityo imyaka ntiyera neza, abaturage bagahura n’inzara.”

Akomeza atangaza ko amashyamba afasha mu kunyunyuza imyuka ihumanya (CO₂) no kubungabunga ubutaka. Iyo atemwe, ubutaka busigara butagira icyo bufata, bigatera isuri, amazi akinjira mu migezi n’ibiyaga nabi, bikongera ibyago by’imyuzure.

Abaturage benshi baturiye amashyamba bemera ko ibyo bicanywa ari ingenzi mu mibereho yabo, ariko bavuga ko nabo batangiye kubona ingaruka.

Mukamana Vénantie, utuye mu karere ka Nyamagabe, yagize ati: “Twifashisha inkwi mu guteka, ariko ubu kubona aho kuzirangura biragorana. Ubutaka bwacu bwarayoyotse, imirima kubera isuri ituma imyaka ihingwamo itagitanga umusaruro nk’uko byahoze.

Uretse kugabanya umusaruro w’ubuhinzi, umwotsi n’umwuka biva mu gutekesha ibicanwa bikomoka ku biti bibangamira ubuzima. Ibyo bituma indwara z’ubuhumekero n’izo mu bihaha ziyongera cyane ku bagore n’abana kuko ari bo bakunda gutekesha inkwi.

Hakizimana Alphonse, umucuruzi w’amakara i Kigali, nawe avuga ko ari igihe cyo gutekereza ibisimbura.

Ati: “Nubwo ubucuruzi bwacu budutunze, twibonera ko amakara azajya agenda abura. Igiciro cyayo cyamaze kuzamuka, bigaragaza ko ibiti byagabanutse. Iyo dutekereje ejo hazaza, twumva hakenewe uburyo bushya bwo gutekesha.”

Impuguke mu by’imibereho myiza n’ibidukikije zisaba ko hashyirwaho gahunda ihamye yo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bisanzwe.

Dr. Mugenzi asaba ko hakwihutishwa ikoreshwa rya biogaz, amakara n’ibindi bisigazwa by’ubuhinzi, ndetse n’amashyanyarazi acomekwa mu ngo.

Ati: “Nta buryo igihugu gishobora gukomeza gutema amashyamba ku muvuduko uriho ngo kizabashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Gahunda zo gutera ibiti no kubungabunga amashyamba zisaba gushyirwa imbere kandi abaturage bagahabwa ibisimbura byoroshye kubona.”

Itemwa ry’ibiti rigamije ibicanwa ryakomeje gufatwa nk’imyitwarire isanzwe y’abaturage, ariko ubu ryahindutse ikibazo gikomeye kigaragara ku mibereho y’ahazaza. U Rwanda ruramutse rudashyize imbere uburyo busimbura inkwi n’amakara, ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, indwara ziterwa n’umwotsi n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi byarushaho gukomera.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment