Ibiganiro hagati ya The Ben na Bruce Melodie bigamije gutegura igitaramo cya “The New Year Groove 2026” nubwo bikomeje kuba insobe, ariko biragaragara ko hari icyizere cy’uko aba bahanzi bombi bazaririmbana kuya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Amakuru yaturutse mu bantu bari hafi y’aba bahanzi yemeza ko ibiganiro bitararangira neza, nubwo impande zombi zamaze kugera ku rwego rwiza rw’ubwumvikane. Umwe mu babikurikiranira hafi yagize ati: “Ibiganiro ntibirarangira, ariko biri ku rugero rwa 50/100. Hari amahirwe menshi ko bazakorana kuko ni ibintu abakunzi b’umuziki bamaze igihe bifuza.” Biravugwa ko icyatinze…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
RDC: Siporo yahindutse intambara ya politiki nyuma y’iserukiramuco rya Giants of Africa i Kigali
Mu gihe abenshi babonaga iserukiramuco rya Giants of Africa nk’urubuga rwo guteza imbere urubyiruko n’abatoza ba Basketball muri Afurika, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byahindutse inkuru itunguranye. Ishyirahamwe rya Basketball muri iki gihugu (FEBACO) ryatangaje icyemezo gikakaye cyo kwirukana burundu abatoza bane n’abakinnyi batandukanye, nyuma yo kugaragara i Kigali bambaye ibirango by’igihugu batabiherewe uburenganzira. Guhera kuwa 26 Nyakanga kugeza kuya 2 Kanama 2025, u Rwanda rwabaye umurwa mukuru wa Basketball y’urubyiruko. Iserukiramuco rya Giants of Africa ryahuje abakinnyi n’abatoza baturutse mu bihugu birenga 15 bya Afurika birimo Ethiopia,…
SOMA INKURURwanda: Umushinga wa miliyari 60 wo kubika gaz ushobora guhindura ubuzima bw’ingo nyinshi
Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu guteka, Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda (SP Ltd) yatangaje ko iri mu mushinga ukomeye wo kubaka ibigega bizabika gaz yo gutekesha bifite agaciro karenga miliyari 60 Frw. Uyu mushinga ukaba uteganywa gutangira gukora mu mwaka wa 2026. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa SP, Habimana Claudien, mu kiganiro yagiranye na The New Times, yatangaje ko uyu mushinga ugamije gufasha igihugu kwihaza mu ngufu zitandukanye no guteza imbere ikoreshwa rya gaz mu ngo z’abanyarwanda, mu rwego rwo kugabanya ibikorwa bituma amashyamba acibwa…
SOMA INKURUDiamond Platnumz yokejwe igitutu bituma ashyira benshi mu rujijo
Mu gihugu cya Tanzania, aho umuziki ukunze guhuzwa n’imyemerere muri politiki, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yongeye kugaragara nk’umwe mu bantu bakomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko asibye amafoto n’ubutumwa bwose byamamazaga Perezida Samia Suluhu Hassan, ibintu byasembuye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’iminsi mike ashyizeho amafoto n’ubutumwa bugaragaza gushyigikira Perezida Samia muri ayo matora, abafana be benshi bamushinjije kuba ari ku ruhande rw’ubutegetsi butavugwaho rumwe, bavuga ko ari “umuhanzi uhindutse umuvugizi w’abanyagitugu”. Icyo gihe, Diamond yari yanditse amagambo yuzuye icyubahiro, agira ati: “Perezida Samia Suluhu ni umubyeyi ukorera igihugu n’umurava,…
SOMA INKURUTanzanie: Entre peur et résistance, Dar es Salaam s’enflamme après des élections contestées
Lorsque le jour s’est levé sur Dar es Salaam ce mercredi, nul n’imaginait que la capitale économique de la Tanzanie plongerait si vite dans le chaos. En quelques heures, les rues habituellement animées et bruyantes se sont transformées en scènes de confrontation, de fumée et de panique. Le déclencheur est des élections présidentielles et législatives que beaucoup de Tanzaniens jugent dénuées de véritable concurrence. À la mi-journée, la police tanzanienne avait imposé un couvre-feu illimité, évoquant des menaces à la sécurité. Mais pour les habitants, cette mesure représente bien plus…
SOMA INKURUUbushakashatsi bushya ku rukingo rwa COVID-19
Nyuma y’imyaka 5 isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, aho urukingo rwacyo rwagize uruhare runini mu kurinda ubuzima bwa benshi, ubu haravugwa akamaro gashya nk’icyizere mu buvuzi. Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uru rukingo rushobora kugira uruhare mu gufasha mu kuvura kanseri, binyuze mu gukangura ubwirinzi bw’umubiri kugira ngo bumenye uturemangingo twanduye kanseri tuboneke hakiri kare. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Florida n’Ikigo cya Texas MD Anderson Cancer Center, bwakorewe ku barwayi barenga 1.000 bafite ubwoko butandukanye bwa kanseri, burimo kanseri y’ibihaha n’iy’uruhu zikunze kuba zigoye kuvura. Abarwayi 43…
SOMA INKURUIntsinzi ya Paul Biya ku myaka 92 yaba ishimangira ubutegetsi budasaza muri Cameroun?
Mu gihe amahanga menshi akomeje gusimbuza abategetsi bakuze urubyiruko, Cameroun yo yongeye guhitamo kugendera mu nzira itandukanye. Paul Biya, umugabo w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu nyuma y’imyaka hafi 43 amaze ari ku butegetsi. Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga katangaje ko Biya yatsinze amatora n’amajwi 53,66%, mu gihe Issa Tchrioma Bakary wari umukandida ukomeye yamukurikiye n’amajwi 35,19%. Amajwi akaba yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, agaragaza ishusho y’igihugu kigifite icyizere mu muyobozi ariko kandi iteye impaka mu maso y’isi yose. Biya ni umwe mu bategetsi bamaze igihe…
SOMA INKURUKudahembwa k’umutoza w’amavubi biterwa no gutsindwa cyangwa nibyo bikurura gutsindwa?
Mu gihe abanyarwanda benshi bakurikiranira hafi imikino y’Amavubi, abatari bake bagaragaza intimba n’agahinda ko gutsindwa kwa hato na hato, hari inkuru yihishe y’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, umaze amezi 3 akora adahembwa. Uwo mutoza w’umunya-Algeria, wahawe inshingano zo gutoza Amavubi muri Werurwe 2025, kugeza ubu ntiyigeze ahabwa imishahara y’ukwezi kwa Kanama, Nzeri ndetse n’ukwezi k’Ukwakira kwegereje gusozwa. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amrouche yavuze mu ijwi rituje ariko rifite umubabaro ati: “Nibyo sindahembwa kuva muri Kanama. Ariko nkomeza gukora kuko nubaha igihugu n’ikipe y’igihugu. Nizera ko ibintu bizakemuka, kuko ibi…
SOMA INKURUNta kibazo tudashoboye gukemura- Perezida Kagame
Ibi akaba yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, mu cyumba cy’inama cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Rwanda Defence Force (RDF), Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka (Land Forces Commanders Symposium), yitabiriwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bisaga 30 byo muri Afurika n’ahandi ku Isi. Mu ijambo rye ryakiriwe n’amashyi menshi, Perezida Kagame yibukije ko ibibazo by’umutekano bikomeje gukomera ku mugabane ariko ko ibisubizo byabyo bidakwiye gutegerezwa ahandi. Ati: “Afurika iracyarangwa n’intambara nyinshi kurusha ahandi hose…
SOMA INKURUIsi yahungabanye: Uko ikibazo cya Amazon cyahagaritse imbuga zikunzwe ku Isi na serivise zitari nke
Mu masaha ya mbere y’igitondo cyo ku wa mbere tariki 20 Ukwakira 2025, Isi yose yabaye nk’ihagaze ku bakoresha imbuga nka Snapchat, Reddit, Roblox ndetse n’amabanki akomeye basanze serivisi zabo ziheze mu mwijima. Ubutumwa bwanditse ngo “Server not found” cyangwa “Connection error” bwabaye nk’indirimbo ivugira ku mbuga hafi ya zose. Byari ikibazo cyakomotse ku bubiko bwa Amazon (Amazon Web Services – AWS), bukoresha Domain Name System (DNS), uburyo butuma imbuga zigaragara kuri internet. Iyo DNS igize ikibazo, internet yose ihinduka nk’umujyi uzimye amatara. “Natekerezaga ko telefoni yanjye yangiritse” Uwimana Josiane,…
SOMA INKURU