Biryoha akanya gato, bigasiga ubuzima mu kaga: Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizibarika

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kubaka igihugu gifite imibereho myiza, hari igice cy’abaturage by’umwihariko urubyiruko cyugarijwe n’ingaruka zikomeye zituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ababikoresha babifata nk’inzira yo guhunga ibibazo by’ubuzima, agahinda, ubushomeri, cyangwa ibikomere byo mu mutima, nyamara ibyishimo n’ituze bibyo by’iby’ako kanya bikurikirwa n’umwijima w’igihe kirekire, urimo uburwayi, ubwigunge, n’isenyuka ry’ubuzima. Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko Ibiyobyabwenge, byaba urumogi, inzoga zivanze n’imiti cyangwa mugo bidasubiza ikibazo ahubwo birushaho kukiremereza. Ibyishimo by’ako kanya bihinduka ububabare bw’igihe kirekire. Uwo twahaye izina rya Mucyo w’imyaka 29, utuye mu karere ka Gasabo,…

SOMA INKURU

Abangavu bo muri Rubavu bishoye mu buraya baratabarizwa

Mu mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara abakobwa b’abangavu harimo n’abafite imyaka 13 bishora mu buraya, abenshi muri bo batangaza ko intandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari inzara, ubukene no kubura ababitaho, kugeza ubu bakaba bafite ibyago byinshi byo kwanduzwa virusi itera SIDA n’abagabo bababona nk’umuti. Nk’uko byemezwa na Ugiriwabo Xaverine, uhagarariye Koperative y’abakora uburaya ariko biyemeje kubureka, “Abiyemeje guhinduka Gisenyi”, atangaza ko bamwe muri abo bana bashorwa mu buraya n’imiryango yabo cyangwa bakabura uburyo bwo kubaho bakabukora ku giti cyabo, ariko bari mu kaga ko kwanduzwa virusi itera…

SOMA INKURU

Rubavu: Ubukerarugendo burakataje, ariko hadafashwe ingamba amwe mu macumbi yakwica bucece abayagana

Mu gace gakungahaye ku mutungo kamere, kagaragara nk’isoko y’ubukungu, kamwe mu turere tw’u Rwanda, kishimirwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko muri iyo shusho itatse icyizere, Rubavu iracyafite ikibazo kidakumiriwe vuba cyarangiza bucece ubuzima bw’abahasohokera n’abahatuye. Ikibazo nyiri zina gishingiye ku “AGAKINGIRIZO” nk’imwe mu nkingi za mwamba mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Mu mujyi wa Rubavu habera ibirori bitandukanye, ubwiza nyaburanga buganwa n’abaturutse imihanda inyuranye, amajwi y’imodoka n’umuziki byiganjemo, ba mukerarugendo baza mu matsinda. Ariko mu byumba birenga 2,000 by’amacumbi aboneka muri uyu mujyi, hari igikenewe…

SOMA INKURU

Imwe mu myumvire ibangamira ikoreshwa ry’agakingirizo mu rubyiruko

Mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagikora ibishoboka byose bagamije kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA n’ubwandu bushya mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko baracyafite imyumvire icumbagira ku ikoreshwa ry’agakingirizo. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mijyi ndetse no mu cyaro, usanga hari abakibona ko gukoresha agakingirizo ari ugutandukira indangagaciro, abandi bakabona ko kugakoresha bihabanye no kuba ‘umukirisitu’. Isoni, iterabwoba n’inyigisho zidahagije zimwe mu mbogamizi Niyonsenga Clarisse, w’imyaka 22, utuye i Nyamirambo, avuga ko atigeze akoresha agakingirizo mu buzima bwe bwose bw’imibonano mpuzabitsina. Ati:“Nabitekereje rimwe, ariko nari mfite isoni zo kukagura. Numvaga ko…

SOMA INKURU

Ni iki kihishe inyuma yo kongera kugaragara kwa COVID-19 mu Rwanda?

Mu gihe benshi bibwiraga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye burundu, hari ibimenyetso bigaragaza ko yongeye kwigaragaza mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Mu byumweru bitatu bishize, ibitaro bikuru bya Kigali (CHUK) hamwe n’ibigo nderabuzima byo mu ntara byatangiye kwakira abarwayi bafite ibimenyetso bya COVID-19, harimo inkorora, umuriro, umunaniro ukabije n’ibibazo byo guhumeka. Icyorezo cya COVID-19 cyongeye gutera impungenge mu Rwanda, ariko ntikiragera ku rwego rw’ihungabana rikomeye. Abaganga n’inzego z’ubuzima barakangurira abaturage kudacogora, kuko uko kwirinda no gukingirwa bigaragaza ko bishobora gutuma iyi ndwara idakwirakwira nk’uko byigeze kuba mbere. Ubuhamya bw’abayirwaye: “Numvaga…

SOMA INKURU

Umugore utwite aburirwa gufata ingamba zo kwirinda malariya n’ingaruka zayo

Malariya ni indwara ikomeye cyane mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rudasigaye, aho ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima by’umwihariko ababyeyi batwite n’ubuzima bw’uwo atwite kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo. Ingaruka zinyuranye za malariya mu gihe yibasiye umugore utwite Malariya ku mugore utwite ishobora kumutera ibibazo bikomeye, birimo kubura amaraso kuko iyi ndwara  itera gusenyuka k’uturemangingo tw’amaraso bigatuma umugore abura amaraso bikaba byateza umunaniro ukabije, gucika integer ndetse n’ikibazo cyo kubura umwuka. Malariya yibasira ubwonko nayo ni ubwoko bukomeye bwa malariya bushobora gutera ibibazo by’ubwonko, harimo no…

SOMA INKURU

Icyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri mu igeragezwa- Ubushakashatsi

Urukingo rwa virusi itera SIDA rumaze iminsi ruri mu igeragezwa mu bihugu binyuranye n’u Rwanda rurimo, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo rutewe umuntu rukangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri bityo rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya iyi virusi. Uru rukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika. Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, yatanze icyizere…

SOMA INKURU

Turacyafite inzozi: Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA, bayimaranye imyaka irenga 20

Mu gihe benshi bagikeka ko kugira virusi itera SIDA ari iherezo ry’ubuzima, hari abanyarwanda batanga ubuhamya bw’uko bashobora kuyigira kandi bakabaho igihe kirekire, bagakomeza kubaho neza no kugera ku nzozi zabo. Ibanga ni uko benshi muri bo baba barayivumbuye hakiri kare, bitabira gahunda yo gufata imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakubahiriza inama bagirwa n’abaganga babakurikirana umunsi ku wundi kandi bakirinda kwiha akato ubwabo ndetse ntibanacibwe n’intege n’abashaka kukabaha. Ubuhamya bwa kubaka benshi “Namenye ko nanduye virusi itera SIDA, mu mwaka wa 2001, numva isi indangiriyeho” Mukamana Thérèse,…

SOMA INKURU

Don’t Underestimate Tuberculosis: The Hidden Truths Behind a Deadly Disease

Tuberculosis (TB) has long been a global health crisis and Rwanda is no exception. Despite significant progress in addressing infectious diseases, TB remains one of the leading causes of death in the country. With thousands of new cases reported each year, the battle against this airborne disease is far from over. The Rwanda Biomedical Center (RBC) reports that TB incidence is higher in certain regions, such as Kigali and Western Province, where overcrowded living conditions and poor sanitation exacerbate the spread of the disease. Additionally, drug-resistant TB remains a significant…

SOMA INKURU

Sous le soleil, le danger : Ce que votre peau endure sans que vous ne le sachiez

Lorsque les rayons du soleil caressent notre peau, ils semblent inoffensifs, agréables même. Pourtant, derrière cette sensation de chaleur et de lumière se cache un ennemi silencieux, capable de causer des dommages graves, parfois irréversibles, à notre peau. Les rayons UV, un poison invisible Le Docteur Sophie Kayumba, dermatologue à la Clinique Centrale de Kigali, alerte: « Beaucoup de gens pensent que seuls les coups de soleil sont dangereux. Mais les rayons ultraviolets (UV), surtout en milieu tropical, pénètrent en profondeur dans la peau, provoquant un vieillissement prématuré, des taches, et…

SOMA INKURU