Ni kenshi habaho ubukangurambaga bwo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo buri muntu amenye uko ahagaze, ariko ibisubizo bitangwa ako kanya bigaragaza ko umuntu atanduye ndetse n’uwo bari kumwe. ntibikwiriye kuba imbarutso yo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ibi bikaba bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, kiburira buri wese bitewe n’imiterere n’uburyo virusi itera SIDA yandura. Dr Ikuzo Baslile, umuyobozi w’ishami rirwanya SIDA muri RBC, yaburiye abantu bose bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bizeye ibisubizo baba babonye nyuma yo kwipima (Rapid test) cyangwa kwipimisha, kuko hari igihe babona ibisubizo byaba intandaro…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Serivise ku bivuriza kuri mitiweli zikomeje kunozwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko kuri ubu hongerewe ubushobozi n’imiti itangirwa kuri ‘Mutuelle de Sante’ iriyongera ikaba igeze ku 1500 ivuye kuri 800 yari iriho mu bihe byashize. Yagize ati “Bitewe n’indwara abaturage bakunze kwivuza, byabaye ngombwa ko ikigega cya mituweri gishyiramo serivisi nshya, zirimo indwara zitandura nk’imiti ya kanseri, imiti y’indwara z’umutima, insimburangingo…” Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukemura ibibazo bishingiye ku miti abaturage bakunze kugaragaza ko badahabwa iyo bivurije kwa muganga ahubwo bagasabwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro. Ati “Hari ukongera imiti…
SOMA INKURUIndwara zo mu matwi ku isonga mu ndwara 20 zivuzwa na benshi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), igaragaza ko indwara zifata mu matwi ziri ku rutonde rw’indwara 20, ziza imbere y’izivuzwa n’umubare munini w’abagana ibitaro byo hirya no hino mu gihugu MU Rwanda. Mu bantu babarirwa mu bihumbi 390 bo mu Rwanda bafite hejuru y’imyaka itanu, byagaragaye ko bafite ubumuga, muri bo abagera ku bihumbi 42 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kandi ahanini bituruka ku ndwara zo mu mu matwi ziba zitaravuwe neza. Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, hakaba hatangijwe ku mugaragaro ubuvuzi bw’indwara zo mu…
SOMA INKURUThe Alarming Rise of Cervical Cancer in Rwanda: Causes, Impact and Prevention Measures
In recent years, Rwanda has witnessed a troubling increase in cervical cancer cases, a condition that has become one of the leading causes of cancer related deaths among women. Despite advancements in healthcare, the rising number of cases has sparked concern across the country, urging authorities, healthcare professionals and the public to take urgent action. This article delves into the causes behind the increase in cervical cancer in Rwanda, explores its impact on women and their families, and discusses what can be done to prevent the disease. Through personal testimonies,…
SOMA INKURUAbagenewe urukingo rwa virusi itera SIDA ni bantu ki? Rumara igihe kingana iki?
Gahunda yo gutanga urushinge rukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA “Cabotegravir (CAB-LA)”, yatangijwe mu Rwanda tariki 3 Mutarama 2025, itangirizwa mu bigo nderabuzima bya Gikondo na Busanza biherereye mu mujyi wa Kigali. Uru rushinge ruterwa umuntu utarandura virusi itera SIDA, urwa mbere rukamara ukwezi na ho urwa kabiri rukamara amezi abiri, bivuze ko buri mezi abiri uwahisemo ubu buryo asubira kwiteza urushinge. Iyi gahunda ikaba yaragenewe abafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA kurusha abandi, barimo abakora uburaya, ababana n’abo bashakanye umwe ari muzima undi yaranduye n’abandi. Umuyobozi…
SOMA INKURUMINISANTE yakanguriye abaturarwanda gukaza ingamba mu kwirinda indwara y’ibicurane
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturarwanda ko bakwiriye kwirinda indwara y’ibicurane muri aya mezi ya mbere y’umwaka cyane koigira ubukana mu gihe cy’ubukonje. Ubu bwoko bw’ibicurane bwa “Influenza A” buterwa na virusi yitwa Influenza ikaba yibasira abantu mu gihe cy’ubukonje cyane, ikaba ikunda kwibasira cyane abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abantu bashaje bafite intege nke. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza muri uyu mwaka abasanganywe iyi ndwara ya Influenza A mu gihugu hose bangana na 6.6%. Ibiranga uwafashwe…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuzima iratanga impuruza ku ndwara ya Malaria
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, mu butumwa bw’amashusho, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashishikarije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo. Mu isuzuma Minisante yakoze ngo yasanze imibu itera Malaria yarahinduye uburyo bwo kwanduza ku buryo izi ngamba zari zisanzweho zitagihagije ngo zikumire iyi ndwara.…
SOMA INKURUBugesera-Gashora: Kwegerezwa amazi meza byabahinduriye ubuzima
Kubona amazi meza kandi hafi yabo byabaye imbarutso y’impinduka ikomeye y’imibereho ku miryango inyuranye yo mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera. Ku ikubitiro abagore n’abana bakize imvune zikabije z’urugendo rw’amasaha 2 bakoraga bajya gushaka amazi ku byuzi, ariko n’ubundi ntibibuze ko intonganya n’amakimbirane bikomoka ku mwanda birangwa mu miryango itari mike. Aya makimbirane abagore n’abagabo batandukanye bo muri uyu murenge bemeza ko hari abagore yaviragamo kwahukana, abagabo bakigira mu nshoreke zibona umwanya wo kwiyitaho. Nzabirinda Damascene, umworozi wo murenge wa Gashora, akaba umugabo ufite umugore n’abana 3, atangaza…
SOMA INKURUIcyorezo cya Marburg mu Rwanda cyabaye amateka
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje, kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, u Rwanda rwatsinze icyorezo cya Maburg mu buryo budasubirwaho, nyuma yo kumara iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bw’iyi virusi bubonetse mu gihugu. Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) yagenaga ko ku gira ngo u Rwanda rwemeze ko nta cyorezo cya Marburg kikirangwa mu gihugu aruko hashira iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bubonetse, uhereye igihe umurwayi wa nyuma yasezerewe mu bitaro. Mu nama yo gutangaza ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu…
SOMA INKURUByinshi kuri serivise za “ARV” zo mu bitaro bya Gisenyi n’ubuhamya bw’abahafatira imiti
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bw’amezi 6, bwatangijwe mu Rwanda kuya 1 Ukuboza 2024, ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA (ABASIRWA) ryafashe iya mbere risura serivise za ARV mu bitaro bya Gisenyi, mu rwego rwo kumenya uruhare igira mu gukumira ubu bwandu bushya. Mu makuru atangazwa n’umuyobozi wa serivice zita ku bafite virusi itera SIDA (serivise za ARV), Uwimana Rosette atangaza ko bagira umwihariko wo kwita ku babagana dore ko n’abahunga akato bakorerwa n’abaturanyi cyangwa abo bahurira kwa muganga bagiye gufata ARV, bagana ibitaro bya Gisenyi bakabaha serivise…
SOMA INKURU