Ejo hashize kuwa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, nibwo umwuka w’ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Mozambique wongeye gushimangirwa mu ruzinduko rwa Gen Júlio dos Santos Jane, umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique n’itsinda ry’abasirikare bakuru b’iki gihugu, barimo Maj Gen André Rafael Mahunguane uyobora ingabo zirwanira ku butaka.
Iri tsinda ryasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ryakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’u Rwanda ziri muri Mozambique (RSF Rwanda Security Forces), Maj Gen Vincent Gatama n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Uru ruzinduko rwari rugamije kwakira ku mugaragaro itsinda rishya ry’ingabo z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique gusimbura bagenzi babo bari bamaze igihe bakorera muri ako gace. Maj Gen Gatama yagejeje ku bayobozi ba Mozambique isura y’umutekano muri Cabo Delgado, agaragaza uko ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba byakomeje gutanga umusaruro.
Gen Júlio dos Santos Jane yashimye umurava n’ubunyamwuga byaranze ingabo z’u Rwanda kuva zagera muri Mozambique mu mwaka wa 2021, avuga ko RSF yagaruye icyizere mu baturage no mu bayobozi b’Intara ya Cabo Delgado, aho iterabwoba ryari rimaze imyaka ririmbura byinshi.
Mu rwego rwo kunoza ihuzabikorwa ry’ibikorwa bya gisirikare, Gen Jane yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia. Ibi nk’uko yabivuze bikaba bizatuma imikoranire irushaho kuba inoze kandi bigafasha kugera ku ntego z’igihe kirekire z’ubutumwa bwabo.
Yasabye izi ngabo gukomeza gukorana nk’umuryango umwe, ashimangira ko urugamba rwo kurandura iterabwoba rusaba ubufatanye n’ubwitange budasanzwe.
Ati: “Ibyo u Rwanda rwakoze muri Cabo Delgado ntibizibagirana. Twabonye ukuntu abasirikare barwo bakora umurimo wabo mu bwitonzi, ubupfura n’ubunyamwuga. Twizeye ko imikoranire izarushaho kwiyongera.”
RSF ishimirwa uruhare mu kugarura amahoro
Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Cabo Delgado, zimaze kugarura umutekano mu mijyi ikomeye nka Palma na Mocímboa da Praia, aho imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye ibice byinshi.
Abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo, ibikorwa by’ubucuruzi n’amashuri byarasubukuwe kandi imihanda yongeye kuba nyabagendwa.
Maj Gen Gatama yashimangiye ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bugamije guharanira amahoro arambye no kubaka icyizere mu baturage ko ndetse bazakomeza gukorana n’ingabo za Mozambique kugeza igihe umutekano uzaba wifashe neza.
Uruzinduko rwa Gen Jane rwongeye kwerekana ko umubano wa Kigali na Maputo urimo gusigasirwa n’ibikorwa bifatika.
Ubufatanye bw’izi ngabo bukaba bwaragize uruhare rukomeye mu gusubiza amahoro abaturage ba Cabo Delgado, aho byigeze kumvikana ko “amahoro ya Mozambique atarimo u Rwanda ataba yuzuye.
INKURU YA KAYITESI Ange
