Nyuma yo kwemeza Umufaransa Bruno Ferry nk’umutoza mukuru mushya w’ikipe ya Rayon Sports FC, ku masezerano y’igihe gito kingana n’amezi atandatu byaba bigeye kongera icyizere cy’abafana no kugarura umusaruro watakaye mu mezi ashize, nk’uko byemezwa n’abantu banyuranye bazi imikorere y’uyu mutoza.
Bruno Ferry, ufite imyaka 58, ategerejwe mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza. Bikaba biteganyijwe ko ku munsi nyir’izina azahita yinjira mu mwuka wa shampiyona, aho ashobora gukurikira umukino Rayon Sports izakiramo na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium. N’ubwo atazaba yicaye ku ntebe y’abatoza muri uwo mukino, benshi bawufata nk’intangiriro y’urugendo rwe muri Gikundiro.
Umwe mu bayobozi b’agateganyo ba Rayon Sports utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye itangazamakuru ko guhitamo Bruno Ferry byaturutse ku bunararibonye afite ku mupira wo ku mugabane wa Afurika.
Ati: “Twashakaga umutoza uzi umupira wo muri aka karere, wamenyereye igitutu cy’amakipe akomeye n’abafana benshi. Bruno Ferry yujuje ibyo twifuzaga.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko n’ubwo amasezerano ari magufi, hari icyizere ko azatanga umusanzu ugaragara, cyane cyane mu gutunganya imikinire, kongera discipline no gutegura ikipe mu buryo bw’umwuga.
Ku ruhande rw’abafana, amarangamutima ni menshi. Bamwe babona Bruno Ferry nk’igisubizo cy’ibibazo byugarije Gikundiro, mu gihe abandi bagaragaza ko bazamwemerera binyuze mu byo azagaragaza mu kibuga.
Niyonzima Eric, umufana wa Rayon Sports umaze imyaka irenga 20 ayishyigikira, yagize ati: “Twabonye abatoza benshi baza bagenda. Icyo dushaka si amazina akomeye, ni intsinzi n’imikinire ishimishije. Niba Bruno abiduhaye, tuzamushyigikira ijana ku ijana.”
Hari kandi abafana bagaragaza ko amezi atandatu ashobora kuba make, ariko bakizera ko nibura azashyiraho umusingi mwiza uzubakirwaho n’uzamusimbura.
Bruno Ferry aje asimbura Afhamia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025 nyuma y’umusaruro utaranyuze ubuyobozi n’abafana. Mu mateka ye, Ferry yatoje amakipe atandukanye akomeye ku mugabane wa Afurika, arimo Azam FC yo muri Tanzania mu 2024, mbere yo kwerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na yo aherukamo.
Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko bakinnyi bamwakiriye neza n’ubwo bataramubona.
Ati: “Iyo umutoza afite amateka yo gutoza amakipe akomeye, bituma twiyumvamo ko hari icyo azatwongerera. Turiteguye gukorana na we.”
Bruno Ferry azungirizwa n’abatoza Lomami Marcel na Haruna Ferouz, aho bazafatanya mu guhuza ikipe no kuyisubiza ku murongo. Inshingano zimutegereje zirimo kongera guhuza abakinnyi, gukemura ibibazo byagaragaraga mu bwugarizi no mu busatirizi, no kugarura icyizere mu muryango wa Rayon Sports.
INKURU YA TETA Sandra
