Gicumbi FC yahagaritse umunyamabanga wayo imushinja kunyereza umutungo

Ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Gicumbi FC bwahagariste Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC bamuziza amakosa yo kunyereza umutungo w’ikipe mu buryo bukurikirana bunarimo no kuba amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu(300,000frs) bahawe na Rayon Sports atarashyize kuri konti y’ikipe. Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Munyakazi Augustin umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, harimo ko hari amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) Gicumbi FC yahawe na Bralirwa mu marushana ya Turbo Cup bityo Dukuzimana Antoine akayashyira ku mufuka we. Nyuma ikipe ya Rayon Sports yaje gusaba…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda yasuye abakomerekeye mu mpanuka

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasuye inashyikiriza ingemu abarwayi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga. Buri murwayi yahawe amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bibiri (72,000Frw) nk’ingemu Polisi yamugeneye kubera impanuka kuko imiti gusa itatunga umurwayi, kandi ngo abakoze impanuka bakenera ibintu byinshi byo kubitaho. Abarwayi bavuze ko iki gikorwa polisi yakoze cyabatunguye. Polisi igaragaza ko yabikoze mu rwego rw’ibikorwa byayo byahariwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo igeze ku barwayi bakomerekeye mu mpanuka, ubutumwa bwo kubihanganisha no kubashishikariza…

SOMA INKURU

DRC efforts to fight Ebola resume in Beni after deadly violence

Health authorities in the Democratic Republic of Congo (DRC) have resumed efforts to fight a major Ebola outbreak in eastern Beni region after a brief suspension following clashes. “Despite deadly attacks .. Ebola response activities are continuing,” the World Health Organization (WHO) said on Sunday. Health Minister Oly Ilunga Kalenga had announced the suspension of operations on Saturday, a day after clashes broke out a few a “few metres” away from a local emergency centre and the hotels of several responses teams in Beni, North Kivu province. Peacekeepers from the United Nations‘ mission in the country (MONUSCO)…

SOMA INKURU

Diyoseze ya Kigali yabonye umushumba mushya

  Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yemereye Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye, akaba yasimbuwe na Musenyeri Kambanda Antoine wayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Musenyeri Kambanda yatangaje ko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana. Ati “Roma imaze kubitangaza.  Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya”. Musenyeri Antoine Kambanda w’imyaka 60 kuko yavutse ku itariki ya 10…

SOMA INKURU

Ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Ebola byasubukuwe muri RDC

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Ebola mu gace ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byasubukuwe, ibi bibaye nyuma y’aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko ibyo bikorwa byabaye bihagaritswe nyuma y’imirwano yabereye hafi y’Ikigo gitegurirwamo ibikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya ebola. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri iki Cyumweru yashimangiye ko ibikorwa byo guhashya Ebola bigiye gusubukurwa,  cyakora  yavuze ko abakorerabushake bari muri ibyo bikorwa umutekano wabo utifashe neza kubera inyeshyamba…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yamurikiye abitabiriye inama idasanzwe ya AU aho amavugurura ageze

  Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe “AU” ayoboye, ari naho yamurikiye abayitabiriye aho amavugurura ageze, yashimiye uburyo ibihugu bya Afurika byamushyigikiye mu myaka ibiri ishize ayoboye ayo mavugurura, dore ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayemeje ku bwiganze busesuye, hakaba hasigaye kunoza ibyayavuyemo kugira ngo bizemezwe burundu mu nama y’abakuru b’ibihugu itaha kugira ngo AU igere ku cyerekezo yihaye cya 2063.   Perezida Kagame yemeje ko kuba ibikwiriye kuvugururwa byarateguwe atari iherezo ry’ikigambiriwe, asaba umuhate wa buri…

SOMA INKURU

Amavubi anganyirije imbere y’abafana bayo ku munota wa nyuma

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018,u Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ rwakiriye ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Centrafrique kuri Stade Huye, uyu mukino ukaba wari uw’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Kamena 2019, ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ariko igitego cya kabiri amavubi yatsinzwe cyinjiye ku munota wa nyuma gitsinzwe na  Geofrey Kondogbia wa Repubulika ya Centrafrique, ibi bikaba byabaye abanyarwanda bari bamaze kugira icyizere ko uyu mukino bamaze kuwubonamo amanota 3.   Umukino watangiye neza ku ruhande rw’ikipe y’u…

SOMA INKURU

Nyuma y’amezi atanu ari mu gihirahiro, yamaze gusezererwa na Rayon Sports

Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umuzamu mukuru wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yemerewe kuyisohokamo nyuma yo gushinjwa gutsindisha iyi kipe no kwirukanisha umutoza wayo, nyuma y’ibi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nawe yanditse ubutumwa kuri Facebook agaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ya nyuma muri Rayon Sports, ariko yanishimiye kuba yemerewe kujya gushakira ubuzima ahandi. Rayon Sports yasobanuye ko yamusabye kwandika ibaruwa yisobanura ariko ntiyanyuzwe n’ibyari bikubiye mu nyandiko yatanze, Bakame nawe akemeza ko atari kuvuga ibyo atakoze ngo ashimishije abayobozi be. Kuri Bakame kuba…

SOMA INKURU

Nyuma yo kunganyiriza iwabo, Haribazwa ibizaba ku mavubi U 23 mu mukino wo kwishyura

Umukino wakiniwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2018, wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, warangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, uyu ukaba wari umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo mu mwaka wa 2019. Iminota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kw’abakinnyi ba RDC, bakiniraga imbere y’umubare munini w’abafana babo nyamara bari mu mahanga, ndetse  babonye…

SOMA INKURU

Ubushakashatsi ku gitabo kivuguruye kirimo indwara n’ibyago bikomoka ku kazi cyamuritswe na RSSB

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nibwo cyamuritse ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo IBC Group gifatanyije na Belincosoc ku kuvugurura igitabo gikubiyemo lisiti y’indwara z’ibyago bikomoka ku kazi n’ikirimo ingero z’ubumuga bukomoka ku kazi bwamurikiwe abahagarariye ibigo by’ubwishingizi, Minisiteri zitandukanye zirimo; iy’ubuzima, iy’abakozi ba Leta n’umurimo, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye. Dr. Hategekimana Juvénal umwe mu bifashishijwe mu gukora  ubu bushakashatsi yavuze ko urutonde rw’indwara zikomoka ku kazi rwakoreshwaga mu Rwanda ari urwo mu 1980, kandi rwariho indwara…

SOMA INKURU