Ku nshuro ya mbere ihuriro Nyafurika ryita ku bidukikije mu Rwanda

Ihuriro rizahuza abarenga 1 000,  barimo abashoramari, abashyiraho za politiki n’abahanga mu by’imari bazaturuka hirya no hino muri Afurika kugira ngo basangire inararibonye ku bukungu butangiza Ibidukikije n’iteramberre ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe, iri huriro rizabera mu Rwanda akaba ari irya mbere ribaye muri Afurika.  Iri huriro rizamara rizatangira ku wa 26 risozwe kuwa 30 Ugushyingo, rikazabera muri Kigali Convention Centre n’ahandi hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije hirya no hino mu gihugu. Iri huriro rizubaka ubufatanye hagati y’abakora mu byerekeye ubukungu butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi rihe abafatanyabikorwa mu iterambere urubuga…

SOMA INKURU

Miss Iradukunda yitabiriye amarushanwa ya Miss w’Isi abera mu Bushinwa

Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World yamaze kugera mu gihugu cy’Ubushinwa ahagomba kubera iri rushaanwa ndetse anatangaza ko ameze neza nubwo irushanwa nyiri izina ritaratangira, uyu mukobwa yavuze ko babasabye kwiyerekana mu mwambaro gakondo mu gace ko kwakira abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa. Miss Iradukunda Liliane ati “Nagezeyo amahoro gusa irushanwa ntabwo riratangira baracyari kutwakira”. Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko ubwo babakiraga babasabye kwambara umwambaro uranga igihugu cye kimwe na bagenzi be bose basabwe kwambara gutyo kugira ngo bamurike umuco w’ibihugu byabo. Abakobwa bose bari guhatanira ikamba…

SOMA INKURU

Perezida Kagame mu Nama yiga ku kubaka Amahoro ku Isi

Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018,   i Paris mu Bufaransa hatangijwe Inama yiga ku Mahoro ku Isi “Paris Peace Forum”, mu bayitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikaba ari inama ya mbere y’Ihuriro ry’i Paris ku Mahoro ryiswe ‘Paris Peace Forum’ yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku Isi. Mu bayitabiriye harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aho bunguranye ibitekerezo nyuma y’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya Mbere y’Isi irangiye. Uyu muhango watangiye saa tanu zuzuye kuri “Arc de Triomphe”, ahari ikimenyetso cy’intwari z’Ubufaransa…

SOMA INKURU

Manchester City yongeye gushimisha abakunzi bayo

Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, Manchester City yongeye kwitwara neza aho yatangiye umukino yugarira byatumye ku munota wa 12 David Silva afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Bernardo Silva wacitse Luke Shaw agakata umupira mwiza imbere y’izamu ukamusanga aho yari ahagaze,awutera mu izamu. Manchester City yakomeje kuyobora umukino imbere y’abafana bayo gusa ntiyabasha kubona ikindi gitego mu gice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, Sergio Kun Aguero yatsinze igitego cyiza cyane nyuma y’aho Lingard yatakaje umupira,Fernandinho awuhereza…

SOMA INKURU

Muri RDC inyeshyamba zibangamira ibikorwa byo gukumira ebola

Abantu bagera ku bihumbi 250 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze guhabwa urukingo ariko inzego z’ubuzima zivuga ko icyo gikorwa cyagiye kibangamirwa n’inyeshyamba zitwaje intwaro zigirira nabi abashinzwe ubuzima, akaba ariyo mpamvu izi nzego zemeje ko abasaga 200 bamaze guhitanwa na Ebola abenshi muri bo abo mu Mujyi wa Beni, utuwe n’abasaga ibihumbi 800 muri Kivu y’Amajyaruguru. Abantu 291 nibo bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola, 201 muri bo byemejwe ko bamaze kuyandura, iki cyorezo kikaba cyaratangiye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga uyu mwaka, akaba ari…

SOMA INKURU

Umufasha wa Perezida wa Haiti Madamu Martine Moise yasesekaye mu Rwanda yitabiriye inama

Madamu Martine Moïse umugore wa Perezida wa Haïti yageze i Kigali, kuri iki cyumweru mu gitondo cyo ku wa 11 Ugushyingo 2018 akaba yaje yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro (ICFP) izamara ’iminsi itatu iteganyijwe kuva kuwa 12  kugeza 15 Ugushyingo 2018,  ikaba izitabirwa n’abantu barenga 3000 bo mu bihugu 110. Akigera ku Kibuga cy’indege i Kanombe  Madamu Martine yakiriwe na Dr Ndimubanzi Patrick akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze hamwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Dr Hakiba Solange n’Umunyamabanga Uhoraho muri…

SOMA INKURU

Rayon Sports yatanze isomo rya ruhago kuri Bugesera FC

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo imikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, kuri uyu munsi Rayon Sports ikaba yacakiranye na Bugesera FC, akaba yari umukino wari usobanuye byinshi ku basore ba Rayon Sports berekana inyota y’igikombe cy’uyu mwaka, iyi nyota bakaba bayibyaje umusaruro w’ibitego 3 ku busa(0) bwa Bugesera FC  . Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye idafite abakinnyi bayo bo hagati Muhire Kevin na Manishimwe Djabel kubera ibibazo by’uburwayi. Byatumye hagirirwa icyizere Bukuru Christophe na Mukunzi Yannick wabanjemo…

SOMA INKURU

Ibivugwa n’inzego zinyuranye ku gitaramo cyitiriwe icy’ubusambanyi

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hamamazwa igitaramo kidasanzwe “Pussy Party”, aho bamwe banemeza ko ari icyo gusambana, kikaba giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu haracicikana inkuru yemeza ko iki gitaramo kitakibaye ariko kugeza ubu nta tangazo rizwi rigikumira, gusa hagendewe ku byifuzo by’ababonye  ifoto yamamaza icyamamaza, harimo abihutiye gusaba inzego z’umutekano ko zakoresha uburyo bwose zigaharika iki gitaramo. Umwe mu bategura kiriya gitaramo utashatse kumenyekana, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakakita icyo gusambana, ngo nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufunga abitinganyi 10 Tanzaniya ikomeje kotswa igitutu n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu

  Leta ya Tanzania yasabwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu “Amnesty International” gufungura abatinganyi 10 bataye muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bari bitabiriye ubukwe bwa mugenzi wabo bwabereye ku kirwa cya Zanzibar. The Washington Post yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo muri ibyo birori kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Uretse 10 batawe muri yombi, abandi bagabo batandatu bari muri ubwo bukwe bahise bacika inzego z’umutekano. Umuyobozi wungirije wa Amnesty muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Seif Magango, yavuze ko ari ikintu kibabaje nyuma y’uko Guverinoma…

SOMA INKURU

Yahishuye ibanga akoresha rimufasha kwigarurira urukundo rw’umugabo w’imyaka 39 arusha imyaka 43

Umukecuru witwa Hattie w’imyaka 82 yasomaniye kuri TV n’umugabo we witwa John arusha imyaka 43 yose ndetse avuga ko imyitozo akora buri munsi ariyo ituma abasha gutera akabariro n’uyu mugabo ugifite agatege. Hattie yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we afite imyaka 48, yahise arahira gukundana n’abasaza ariyo mpamvu yahisemo kwibanira n’uyu mugabo w’imyaka 39 John ndetse akora imyitozo myinshi akoresheje umupira munini kugira ngo batere akabariro. Uyu mukecuru yavuze ko akora imyitozo buri munsi yo gushyira umupira uremereye kunda ndetse akawuzamura mu gituza kugira ngo abone imbaraga zo gutera…

SOMA INKURU