Guhera mu mwaka wa 2005, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu “FIDH na LDH” n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari mu kiswe “Opération Turquoise” gutererana ku bushake abatutsi bari bahungiye mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994. Gusa nyuma y’imyaka 13 y’iperereza, nta muntu n’umwe watangajwe ko abikurikiranyweho. Ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka, abacamanza bakoraga iperereza kuri ibyo birego bamenyesheje impande bireba ko iperereza rigiye guhagarikwa, muri Nzeri ikirego gifungwa bivugwa ko habuze ibimenyetso mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko abasirikare b’Abafaransa…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Mukura yagarutse mu Rwanda yizeza byinshi abafana bayo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya Mukura VS yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana bayo, nyuma yo gukora ibyo benshi batari biteze, ubwo yanganyaga na Free States Stars yo muri Afurika mu mukino ubanza w’irushanwa rya CAF Confederation Cup. Umutoza wa Mukuru VS, Haringingo Francis Christian, yabwiye itangazamakuru ko mu minota 35 ya mbere ikipe ye yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego ariko ntibyemere, mu gice cya kabiri ikipe yatangiye nabi ariko ibintu byaje gusubira ku murongo nyuma yo gukora impinduka. Ati “Tugeze hariya twashatse amakuru,…
SOMA INKURUAbari bafite indwara zibasaba kujya kwivuriza mu mahanga boroherejwe
Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 29 kugeza ku itariki ya mbere Ukuboza 2018, Inzobere mu buvuzi ziturutse mu Bitaro Mpuzamahanga bya Medanta mu Buhinde, zizasuzuma Abanyarwanda indwara z’umutima, amagufwa, ubwonko, imitsi ndetse na kanseri. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Ibitaro Mpuzamahanga bya Medanta bikorera mu Buhinde ku bufatanye na Global Healthcare Network, Umuryango Nyarwanda uhagarariye ibi bitaro mu Rwanda. Gusuzumwa n’izi nzobere bisaba amafaranga 5000 Frw ndetse n’ imiti yakwifashishwa mu gihe asanze arwaye akayigurira ahazabera iri suzuma. Iki gikorwa kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Polyclinique La Medicale…
SOMA INKURUIkipe izacakirana na APR FC muri CAF Champions League yo muri Tunizia yasesekaye mu Rwanda
3Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi n’abayobozi ba Club Africain bageze mu Rwanda baje gucakirana n’ikipe ya APR FC mu mikino ya CAF Champions League 2018-2019. Club Africain yo muri Tunisia yazanye delegation y’abagera kuri 30 barimo abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi baherekeje. Iyi kipe iri mu zikunzwe muri Tunizia yageze mu Rwanda Saa saba na makumyabiri z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Ugushyingo 2018, ihita yurira imodoka yari yateguriwe kubajyana kuri Lemigo Hotel bacumbitsemo. Club Africain ije mu Rwanda ibura abakinnyi 2 bayo bakomeye barimo…
SOMA INKURUMukura VS yiteguye gutungurana nyuma y’igihe kinini ititabira imikino ya CAF
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 saa tatu z’igitondo nibwo Mukura Victory Sports ihaguruka mu Rwanda ijya muri Afurika y’Epfo, ibi bikaba bibaye nyuma y’aho yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2018 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, iyi kipe ikaba igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo “Confederation Cup (CAF )”. Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo ikaba yongeye gukora amateka yo kujya mu marushanwa nk’aya nyuma y’imyaka 17, kuko yaherukaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “CAF” mu mwaka wa 2001 aho…
SOMA INKURUImpunzi 356 z’Abanyarwanda bari muri Congo bagiye koherezwa mu Rwanda
Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko abanyarwanda 356 barimo abahoze muri FDLR 61 bagiye gucyurwa mu Rwanda. Aba bose babaga mu nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba yarafunzwe. Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350. BBC yatangaje ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake. Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.…
SOMA INKURUHaracyari ikibazo cy’indwara zidakira –Minisitiri Dr Ndagijimana
Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ubwo yari mu nama ihurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubwiteganyirize bihuriye mu muryango ECASSA, bigira hamwe uko ubuvuzi bwagera kuri buri wese, yatangaje ko ubwisungane mu kwivuza bugeze kuri 90%, gusa ngo nubwo ibi byose byakozwe, haracyari ikibazo cy’indwara zidakira zigihenze cyane ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuzivuza, byaba ibikoresho n’amafaranga yo kuzivura, yashimangiye ko bisaba imbaraga nyinshi mu kuzirinda no gushaka ubushobozi. Dr Ndagijimana yashimiye abagize ishyirahamwe ECASSA kuba barahisemo iyi kwiha intego igira iti “abantu bose bashobora kugera ku bwishingizi”. Yagize ati “Bimwe mu…
SOMA INKURUBatatu bamamazaga umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi barishwe
Amakuru atangazwa n’ ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ni urupfu rw’abantu batatu biciwe i Kasai mu mpera z’ icyumweru gishize. Iyicwa ry’aba bantu batatu ryanemejwe n’ imiryango yabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu. Uko ari batatu biciwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi Ramazani Shadary. Agace ka Kasai biciwemo gakunzwe kumvikanamo ibibazo by’ umutekano muke uterwa n’inyeshyamba zirimo Mai Mai na ADF naru zikomoka muri Uganda. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa biherutse gutangaza ko Ramazani ushyigikiwe na Joseph Kabila wahoze ari…
SOMA INKURUAbasaga 1000 nibo batakoze ikizamini cya leta
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1170 batagaragaye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2018. Abataragaraye muri ibi bizamini ni 885 bo mu cyiciro rusange na 315 bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Uturere two Mujyi wa Kigali, Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro nitwo dufite umubare munini w’abatarakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abanyeshuri bigenga aribo usanga badakora cyane ibizamini. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, avuga ko bamwe muri aba banyeshuri batagaragaye mu bizamini byaterwaga n’uko bari barwaye, abandi ngo bari bafitanye…
SOMA INKURUMiss Iradukunda akomeje gushyigikirwa bikomeye na Miss Kayibanda
Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yasabye Abanyarwanda n’abandi gukomeza guha amahirwe Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane uhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World) n’abakobwa 122. Irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’isi (Miss World 2018) rikoranyije abakobwa b’uburanga baturuka impande z’Isi mu mujyi wa Sanya mu Ntara ya Hainan mu gihugu cy’u Bushinwa. Umunyarwandakazi Iradukunda Liliane niwe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 67. Mu butumwa bwe, Miss Kayibanda Aurore yasabye Abanyarwanda n’abandi gukomeza gushyigikira uyu munyarwandakazi kugira ngo azegukane…
SOMA INKURU