Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gukurikirana mu nkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana abahohotera abagore muri iki gihugu. Kuya 5 Ugushyingo 2025, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo witwa Uriel Rivera Martínez w’imyaka 33, asatira Perezida Sheinbaum ubwo yari mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage, akamusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora. Abashinzwe umutekano bahise bamufata, Sheinbaum agaragara afite ubwoba bwinshi. Nyuma y’iki gikorwa cy’urukozasoni, none tariki 6 Ugushyingo, Perezida Sheinbaum yatangaje ko yiyemeje gutanga ikirego, atari ku nyungu ze bwite…
SOMA INKURUDay: November 6, 2025
Bruce Melodie ashobora gusangira urubyiniro na The Ben mu gitaramo cya “The New Year Groove 2026”
Ibiganiro hagati ya The Ben na Bruce Melodie bigamije gutegura igitaramo cya “The New Year Groove 2026” nubwo bikomeje kuba insobe, ariko biragaragara ko hari icyizere cy’uko aba bahanzi bombi bazaririmbana kuya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Amakuru yaturutse mu bantu bari hafi y’aba bahanzi yemeza ko ibiganiro bitararangira neza, nubwo impande zombi zamaze kugera ku rwego rwiza rw’ubwumvikane. Umwe mu babikurikiranira hafi yagize ati: “Ibiganiro ntibirarangira, ariko biri ku rugero rwa 50/100. Hari amahirwe menshi ko bazakorana kuko ni ibintu abakunzi b’umuziki bamaze igihe bifuza.” Biravugwa ko icyatinze…
SOMA INKURUPapa Léon XIV yikomye politiki ya Trump ku bimukira
Papa Léon XIV yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera gutekereza ku buryo ifasha abimukira, avuga ko gahunda yo kubirukana ku bwinshi iteje akaga ku bantu bari bamaze imyaka myinshi babayeho mu mahoro muri icyo gihugu. Ubwo yaganirizaga abanyamakuru i Castel Gandolfo hafi ya Roma, Papa Léon yavuze ko hari abantu bafite amateka y’amahoro n’akazi kabo keza, ariko bagizweho ingaruka n’imyitwarire y’ubuhezanguni mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka. Yibukije ko ukwemera kwa gikristu gusaba kwakira umushyitsi, agira ati: “Buri mukirisitu azacirirwa urubanza hashingiwe ku kuntu yakiriye umunyamahanga.” Ubutumwa bwe bwumvikanye nk’ubukomoje ku…
SOMA INKURUU Rwanda n’u Bushinwa mu bufatanye bushya bwo guhashya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Mu gihe isi ihanganye n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, u Rwanda ruri mu nzira yo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga bugamije kurinda umutekano w’abaturage barwo. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, unayoboye umuryango “Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO)”, mu nama yahuje abayobozi b’inzego za Polisi baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’u Bushinwa, yabereye i Kigali tariki 5 Ugushyingo 2025. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, igamije gutsura imikoranire mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka. Yasojwe hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u…
SOMA INKURU