Abasenateri bashyize igitutu kuri RURA

Mu gihe impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake, abasenateri bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano basabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kugaragaza ingamba zifatika zo gukura mu muhanda ibinyabiziga bishaje, by’umwihariko ibitwara abantu n’abanyeshuri. Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko bitumvikana uburyo imodoka zimaze imyaka irenga 30 mu muhanda zigihabwa ibyangombwa byo gutwara abantu kandi ari zimwe mu ntandaro z’impanuka. Senateri Nyirasafari Espérance yongeyeho ko bisi nyinshi zishaje ziterwa amarangi zikagaruka mu muhanda gutwara abanyeshuri, nyamara nta burinzi buhagije zifite.…

SOMA INKURU

Ingamba nshya mu kwitaho indembe kwa muganga

Mu gihe isi igenda ishyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu, inzobere z’ubuvuzi zivura indembe ziturutse mu bihugu bitandukanye zahuriye i Kigali mu nama iharanira ko ubushakashatsi mu buvuzi bw’indembe budakomeza kuba uburenganzira bw’ibihugu bikize gusa. Mu gihe cy’iminsi itatu, abaganga, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza baturutse muri Canada, Irlande, na Afurika y’Uburasirazuba baganiriye ku buryo ubuvuzi bw’indembe bwashingira ku makuru y’ubushakashatsi, aho gutegereza ibisubizo biturutse hanze. Iyi nama yakiriwe n’ikigo CIIC-HIN gifite icyicaro mu Rwanda, gikora ubushakashatsi mu by’ubuzima. Umuyobozi wacyo, Prof. Jeannine Condo, yasobanuye ko intego ari ugufasha abaganga…

SOMA INKURU

Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya

Cristiano Ronaldo, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal akaba n’umukinnyi wa Al-Nassr muri Arabie Saoudite, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru, ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 40 yabaye uwa mbere ku Isi utunze miliyari y’amadolari ($1.4 milliard), nk’uko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index. Hasuzumye umutungo wa Ronaldo hashingiwe ku mishahara y’akazi ke, ishoramari n’amasezerano yo kwamamaza. Byagaragaye ko kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2023, yinjije asaga miliyoni $550 mu bihembo yahawe nk’umukinnyi n’andi menshi yavuye mu bufatanye n’ibigo bikomeye nka Nike, aho ahabwa miliyoni $18 buri mwaka. Kuva yerekeje muri…

SOMA INKURU

Papa Leo XIV mu rugendo rwo kunga isi: Turikiya na Liban zirasabwa kuba ishusho y’amahoro

Ni uruzinduko rudasanzwe ruzaba hagati ya 27 Ugushyingo n’itariki ya 2 Ukuboza 2025, aho Papa Leo XIV azasura Turikiya na Liban, ibihugu byombi bifite amateka akomeye mu bijyanye n’imibanire y’abakirisitu n’abayisilamu. Ni nyuma y’amezi 4 atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, akaba ari ubwa mbere agiye mu rugendo rwo hanze y’u Butaliyani, rugamije gushyigikira ubutumwa bw’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge hagati y’amadini y’amahanga atandukanye. Mu minsi ine azamara muri Turikiya kuva tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo, Papa Leo XIV azaganira n’abayobozi b’amadini n’abayobozi b’igihugu ku bufatanye mu kubaka isi itekanye hagati…

SOMA INKURU

Uko zahabu izamura igiciro niko abashoramari bunguka nyamara abacuzi bataka

Mu gihe igiciro cya zahabu ku isoko mpuzamahanga cyageze ku $ 129,76 ku igarama, ikibyihishe inyuma n’impinduka za politiki n’ubukungu ku isi. Mu Rwanda, abantu bakora muri serivisi zifite aho zihurira na zahabu (abacukuzi, abacuruzi ndetse n’abazitunganya bazibyaza ibintu binyuranye birimo imikufi) barimo guhindura ubuzima bwabo mu buryo butandukanye. Ku ruhande rumwe, abashoramari bakomeye bari kurushaho kuyibika nk’ubwishingizi bw’imari, ariko ku rundi ruhande, hari abanyarwanda batunzwe n’akazi ko kuyihindura imikufi n’ibindi bitandukanye, batangaza ko izamuka ryayo ryabaye nk’impano ifite impande ebyiri. Abasesenguzi bavuga ko uko isi irushaho guhura n’ibibazo bya…

SOMA INKURU

Chriss Eazy mu isura nshya y’imikorere

Inzoga ikunzwe cyane mu Rwanda, Mützig, yatangije urugendo rushya rwo kwegera urubyiruko n’abakunzi bayo binyuze mu muziki, isinya amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya w’ikirango cyayo. Uyu muhanzi w’imyaka 25, wamamaye mu bihangano byubaka ibyishimo n’urukundo, agiye kuba ijwi n’isura nshya ya Mützig mu bikorwa byo kwamamaza no mu birori. Ni ubufatanye bwitezweho guhuza igikundiro cya Mützig n’imbaraga z’urubyiruko rw’Abanyarwanda. Umuyobozi ushinzwe ikirango cya Mützig yatangaje impamvu bahisemo Chriss Eazy. Ati:“agaragaza indangagaciro zacu, umurava, ubwitange n’intsinzi. Ubu bufatanye burenze kwamamaza, ni ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwizihiza intambwe batera mu…

SOMA INKURU

Inkuru iteye amarangamutima y’ubuzima bw’abantu 2 muri Autriche 

Mu mwaka wa 1990, ku bitaro bya LKH-Uniklinikum mu mujyi wa Graz, muri Autriche, habaye ikosa ritigeze risobanuka ako kanya, impinja 2 zavutse ku munsi umwe zarabusanyijwe, buri muryango utahana umwana utari uwe. Hashize imyaka 35, ubwo ukuri kwari kwarahishwe, kwaje kugaragara mu buryo butunguranye. Doris Grünwald na Jessica Baumgartner nibo bana bavukiye ku munsi umwe, bakavangirwa ababyeyi ku bw’impanuka y’abaganga. Mu 2012, Doris niwe wabanje kubona ko hari ikitagenda neza ubwo yatanze amaraso, ibisubizo byerekanye ko ubwoko bwayo butajyana n’ubw’ababyeyi yari azi ko ari abe, Evelin na Josef Grünwald.…

SOMA INKURU