Sarkozy muri gereza: Uko ubuzima bwe bwahindutse isomo rikomeye ku bayobozi b’i Burayi


Mu masaha ya saa tatu n’igice z’amanywa kuwa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, nibwo urusaku rw’imodoka n’abanyamakuru rwuzuye umuhanda ugana kuri gereza “Prison de la Santé”, imwe mu magereza akomeye yo mu Mujyi wa Paris. Mu modoka yijimye, irinzwe bikomeye, niho Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’Ubufaransa, yari yicaye agiye gutangira igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Ni amateka mashya mu Bufaransa: Perezida wayoboye igihugu hagati ya 2007 na 2012 abaye uwa mbere winjiye muri gereza kubera ibyaha by’iperereza, kwakira amafaranga binyuranye n’amategeko no kurigisa umutungo.

“Byari nk’inzozi mbi”

Claire Dubois, umuturage w’i Paris, avuga ko kubona umuyobozi wahoze ayoboye igihugu afunzwe byamushenguye umutima.

Ati: “Namubonye kuri televiziyo ajya muri gereza, sinabashaga kubyemera. Yahoze ari umuntu ukomeye, wumvikana hose. Ariko uyu munsi yinjiye muri gereza nk’abandi bose. Ibyo birerekana ko amategeko areba bose.”

Abari hafi ya Prison de la Santé bavuze ko mu gihe Sarkozy yageraga ku marembo ya gereza, abantu benshi barize, abandi bamufasha gusenga. Abandi ariko bagaragazaga ko ari ubutabera bukwiye.

Ikihishe inyuma y’ifungwa rye

Sarkozy yahamijwe gukoresha amafaranga atemewe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu mwaka wa 2007, aho bivugwa ko yayabonye bivuye kuri Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya. Ibyo byakurikiwe n’iperereza ryimbitse ryatangiye mu 2013, ritwara imyaka irenga icumi, kugeza ubwo urukiko rumuhamije ibyaha.

Mu ijambo yavuze ku wa 25 Nzeri, Sarkozy yagize ati: “Niba bashaka ko ndyama muri gereza, nzabikora. Ariko nzabikora nemye, kuko ntacyo mpisha.

Ibyo byashimangiwe n’abanyamategeko be bavuze ko bazajurira, ariko bakemeza ko umuyobozi wahoze ayoboye igihugu “yemeye ubutabera kandi adashaka kurwanya amategeko.”

Urugendo rw’ukuri n’isomo ku bayobozi

Abasesenguzi bemeza ko uru rubanza rufungura impapuro nshya mu mateka y’ubutabera bw’Ubufaransa. Prof. Jean-Pierre Martin, umwarimu mu by’amategeko ya politiki, avuga ko iki kibazo cyatanze isomo rikomeye ku bayobozi bose b’i Burayi.

Ati: “Ibi byerekanye ko ubutegetsi butagomba guhinduka uburinzi bw’ubusahuzi. Uko waba ukomeye kose, amategeko aragufata igihe ugize amakosa.”

Sarkozy abaye umuyobozi wa mbere w’Ubufaransa ufunzwe kuva kuri Philippe Pétain, wafunzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose. Nubwo bamwe bamufata nk’intwari yagizweho akarengane, abandi bamubonamo isomo ryo gusobanukirwa ko ubutegetsi n’ubudahangarwa bitazigera bisumba amategeko.

Mu magambo y’umwe mu baturage bari ku marembo ya gereza, yagize ati: “Uyu munsi si Sarkozy gusa ufunzwe. Ni isomo ry’ubutabera ryafunze umuco wo kudahanira abategetsi.

Carla Bruni, umugore wa Sarkozy, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ati:“Nkunda umugabo wanjye kandi nemera ko ukuri kuzamurenganura.”

Abana be, inshuti ndetse n’abahoze bakorana na we, bamuherekeje kugeza ku marembo ya gereza. Bamwe bararize, abandi bavuga ko yicujije ariko akomeje kuba umuntu w’icyitegererezo mu guhangana n’ubuzima.

N’ubwo amarembo ya Prison de la Santé yamufungiranye, amateka azamwibuka nk’umuyobozi wagize ubutwari bwo guhangana n’inkiko mu maso y’isi yose atari nk’umunyabyaha gusa, ahubwo nk’umuntu wemeye ko ubutegetsi buringanira imbere y’amategeko.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment