Papa Leo XIV mu rugendo rwo kunga isi: Turikiya na Liban zirasabwa kuba ishusho y’amahoro


Ni uruzinduko rudasanzwe ruzaba hagati ya 27 Ugushyingo n’itariki ya 2 Ukuboza 2025, aho Papa Leo XIV azasura Turikiya na Liban, ibihugu byombi bifite amateka akomeye mu bijyanye n’imibanire y’abakirisitu n’abayisilamu.

Ni nyuma y’amezi 4 atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, akaba ari ubwa mbere agiye mu rugendo rwo hanze y’u Butaliyani, rugamije gushyigikira ubutumwa bw’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge hagati y’amadini y’amahanga atandukanye.

Mu minsi ine azamara muri Turikiya kuva tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo, Papa Leo XIV azaganira n’abayobozi b’amadini n’abayobozi b’igihugu ku bufatanye mu kubaka isi itekanye hagati y’abemera Yezu Kristu n’abemera Muhammad.

Mu minsi ibiri izakurikiraho, azakomereza urugendo muri Liban kuva tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 2 Ukuboza, igihugu gifatwa nk’ikiraro cy’amadini yombi, kikaba kandi gifite umubare munini w’abakirisitu mu karere kose k’Abarabu.

Mu gihe mu karere ka Gaza hakomeje intambara isiga abana n’abagore iheruheru, Papa Leo XIV azifashisha uru ruzinduko mu gusaba amahanga kwiyumvisha uburemere bw’ihungabana ry’abantu, no guhamagarira abategetsi b’akarere kose gufata icyerekezo cy’amahoro arambye.

Umwe mu bashakashatsi mu bijyanye n’amadini, Padiri Antoine Nassar, yabwiye Le Monde ko uru ruzinduko “rutari urwa politiki gusa, ahubwo ari urwa roho rwerekana ko Kiliziya ishaka kuba ijwi ry’amahoro muri aka karere kugarijwe n’ubusumbane n’intambara zishingiye ku myemerere.”

Mu ruzinduko rwe muri Turikiya, Papa Leo XIV azanasura Iznic (kera yitwaga Nicaea), ahabereye inama y’amateka ya Kiliziya izwi nka Inama ya Nicaea mu myaka 1700 ishize. Iyo nama ni yo yatanze umurongo w’ukwemera kwa gikirisitu ndetse ikaba yarafashije gushyiraho bimwe mu byerekeye uko Kiliziya yagombaga gukora n’ukwemera kuri Yezu Kristu.

Icyo gice cya Turikiya gifatwa nk’umwe mu mitima y’amateka y’iyobokamana ku isi, kandi gusura ahabereye iyo nama bizaba nk’ugusubira ku mizi y’ukwemera gishingiye ku bumwe.

Mu gihe Liban ari cyo gihugu cy’Abarabu kiyobowe n’umukirisitu kandi gikigaragaramo abakirisitu bangana na 1/3 by’abaturage bose, gusura icyo gihugu bizaba nk’ubutumwa bukomeye bwo kunga n’ubwiyunge mu karere gikunze kurangwa n’ihangana.

Papa Benedict XVI ni we waherukaga gusura Liban mu mwaka wa 2012. Icyo gihe, yasize asabye abatuye igihugu “kubaka ejo hazaza hadashingiye ku madini, ahubwo hashingiye ku rukundo n’ubutabera.” Papa Leo XIV biteganyijwe ko azakomeza iyo nsanganyamatsiko mu buryo burenze amagambo, ashyira imbere ibikorwa bifatika byo gushyigikira amahoro n’uburenganzira bwa muntu.

Uru ruzinduko rwari rwari ku rutonde rw’ibyifuzo bya nyakwigendera Papa Francis, wapfuye atarasohoza urugendo yari yateguye muri ibyo bihugu kubera uburwayi. Papa Leo XIV, nk’aho ari gusubiza icyifuzo cya mugenzi we, yahisemo kurutangiraho mu rwego rwo gukomeza umurongo w’ubutumwa bwo kunga no kubana mu mahoro hagati y’amadini.

Nk’uko umwe mu bakuru ba Vatican yabivuze, “Papa Leo XIV arashaka kugaragaza ko Kiliziya ifite uruhare mu guhuza amajwi atandukanye y’isi yacitsemo ibice. Gusura Turikiya na Liban ni intangiriro y’urugendo rwo gusubiza amahoro isura.”

Niba Papa Leo XIV azashobora gukomeza uwo murongo, uru ruzinduko ruzandikwa mu mateka nk’intambwe nshya ya Kiliziya mu guharanira isi ibanye mu bwumvikane, aho ukwemera kudatandukanya abantu, ahubwo kubahuza.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment