Imyitwarire ya Nicolas Maduro imbere y’Urukiko yatunguranye anemeza ko yashimuswe


Mu gitondo cyo kuwa Mbere, urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruherereye i Manhattan rwakiriye urubanza rwatunguranye rw’uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, wagejejweyo ahambirijwe amaboko, mu gihe umugore we, Cilia Adela Flores de Maduro, yari ari kumwe na we, afite igipfuko ku mutwe, bikekwa ko cyari kigamije guhisha aho yaba yarakomeretse ubwo yatabwaga muri yombi.

Abari bitabiriye iburanisha batangaje ko Maduro akinjira mu cyumba cy’urukiko, yabanje kugaragara nk’uwahungabanye mu mitekerereze, agenda buhoro kandi areba hirya no hino.

Umwe mu bari bicaye mu myanya y’imbere yabwiye itangazamakuru ati: “Mu kanya ka mbere yasaga n’utazi neza aho ari, ariko hashize iminota mike ahindura isura, ahagarara yemye, atangira gusuhuza abantu, abifuriza umwaka mushya mwiza.”

Nyuma yo kwinjira mu rukiko, umucamanza yamubajije imyirondoro ye. Maduro yahise yivuga nka Perezida wa Venezuela, anongeraho amagambo akomeye avuga ko atari akwiriye kuba ari imbere y’urwo rukiko.

Yagize ati: “Nashimuswe mu rugo rwanjye ku wa Gatandatu. Nta mategeko yakurikijwe.”

Yahakanye ku mugaragaro ibyaha byose aregwa, birimo ibijyanye n’iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge mpuzamahanga, gutunga no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi zoroheje zirimo machine guns ndetse no gutunga ibindi biturika.

Ikirego cyashyikirijwe urukiko kigizwe n’amapaji 25, kikavuga ko Maduro, mu gihe yari ku butegetsi, yaba yarahaga pasiporo z’abadipolomate abantu bakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bakinjira muri Amerika bafite ubudahangarwa bwa dipolomasi.

Iyo dosiye ikomeza ivuga ko bene abo bantu batwarwaga n’indege zabugenewe, bikavugwa ko byoroshyaga kwinjiza ibiyobyabwenge muri Amerika nta nkomyi. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bikorwa byari bifite imiterere ihamye kandi byarakozwe mu gihe kirekire.

Mu kwiregura kwe, Maduro yabwiye urukiko ati: “Ndi umwere. Nta cyaha na kimwe kimpama. Ndi umuntu w’inyangamugayo, kandi ndi Perezida wa Venezuela.” Ayo magambo ye yakiriwe mu ituze, mu gihe umutekano wari wakajijwe cyane mu cyumba cy’iburanisha.

Itangazamakuru ntiryemerewe kwinjiza camera mu rukiko ndetse abanyamakuru bake ni bo bahawe uburenganzira bwo kwinjira bakurikira iburanisha. Umwe muri bo yagize ati: “Byagaragaraga ko uru rubanza rufatwa nk’urwihariye cyane, umutekano urenze uko bisanzwe.”

Umugore wa Maduro na we yahawe ijambo, ahakana ibyaha byose aregwa. Yavuze ko atigeze agira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa mu bw’intwaro, ashimangira ko ibyo aregwa ari ibinyoma bigamije guhungabanya umuryango we.

Iburanisha ntiryamaze igihe kinini. Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa no kumva ibisobanuro by’ibanze by’impande zombi, urukiko rwahise rutegeka ko Maduro asubizwa aho afungiye. Hatangajwe ko iburanisha rizakomeza kuwa 17 Werurwe 2026.

Mbere yo kugezwa mu rukiko, Maduro n’umugore we bari bavanywe muri Metropolitan Detention Center (MDC Brooklyn), aho bafungiye kuva yafatwa. Iyo gereza isanzwe ifungirwamo abantu bakomeye bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, barimo umuhanzi Sean “Diddy” Combs, ukurikiranyweho ibyaha bijyanye no gucuruza abantu hagamijwe imibonano mpuzabitsina ndetse n’umuhanzi R Kelly wigeze kuhafungirwa mbere yo kwimurirwa ahandi ngo arangize igihano cye.

Amashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza Maduro avanwa muri MDC Brooklyn ajyanwa ku rukiko mu ndege ya kajugujugu, ari kumwe n’abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEA) n’abandi bashinzwe umutekano. Ageze hasi, yahise ashyirwa mu modoka y’igisirikare cya Amerika itamenwa n’amasasu, mu gihe abapolisi n’ingabo bari bakajije umutekano mu mihanda ikikije urukiko.

Uru rubanza rukomeje gukurura amatsiko n’impaka ku rwego mpuzamahanga, benshi bakibaza ingaruka zarwo ku mubano wa Amerika na Venezuela, ndetse n’uko ruzakomeza mu mezi ari imbere.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment