Imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye i Kibeho, ubuhamya bwaho bukomeje gukurura Isi


Kibeho yongeye kuba ihuriro ry’amasengesho, mu gihe hizihizwaga imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye bwa mbere Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu bemejwe na Kiliziya Gatolika. Ni urugendo rw’imyaka myinshi rwamuranze n’ubuhamya bukomeye, bwagize Kibeho ikimenyabose ku Isi.

Mukamazimpaka Nathalie, ubu ufite imyaka 62, avuga ko amabonekerwa ye atari make, nubwo ayabariwe hamwe n’abandi bantu ari 30 mu gihe cy’imyaka umunani yamaze abonekerwa.

Ati: “Bikira Mariya yagiye anyiyereka inshuro nyinshi, rimwe ndi njyenyine mu buriri, ahandi ndi kumwe n’abandi, ku manywa cyangwa nijoro. Si ibintu byabaye rimwe gusa.”

Aya mabonekerwa yatangiye ku wa 12 Mutarama 1982, Mukamazimpaka akiri umunyeshuri mu wa kane w’amashuri yisumbuye mu ishuri ry’abakobwa ry’i Kibeho. Yakurikiye Mumureke Alphonsine wabonekewe bwa mbere mu 1981 na Mukangango Marie Claire, wapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamazimpaka asobanura ko Bikira Mariya yamwiyerekaga mu isura y’ubwiza buhebuje, atari umwirabura cyangwa umuzungu, yambaye ikanzu y’umweru n’igishura cy’ubururu, ahagaze mu kirere. Muri ayo mabonekerwa, bahawe ubutumwa bukomeye burimo kwihana, gusenga by’ukuri no gukundana ndetse banerekwa amahano yari ategereje Isi, harimo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mukamazimpaka avuga ko yabwiwe kudashaka no kuguma i Kibeho, akitangira gusengera Isi, inshingano avuga ko agikomeje.

Ati: “Bikira Mariya yadusabye kuba indabo nziza, zishushanya abantu bafite urukundo n’umutima mwiza. Iyo dukurikije ubwo butumwa, Isi irakira.

Abasengera i Kibeho na bo bashimangira ko ari ahantu hatanga amahoro. Mukarusagara Concessa, umwe mu bahasengera kenshi, yagize ati: “Iyo nje i Kibeho numva ngeze mu rugo. Umubyeyi Bikira Mariya ambwira mu mutima, akampa ihumure.”

Kibeho imaze kwakira abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200,   baturutse hirya no hino ku Isi, hakaba ari ho honyine muri Afurika h’amabonekerwa yemejwe na Kiliziya Gatolika, ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwahatangiwe bukomeje kugira ijambo ku Isi yose.

Ubwo hizihizwaga iyo myaka, igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Céléstin, wavuze ko Kibeho yahindutse umujyi w’ihumure n’urumuri.

Ati: “Ntawe ugera i Kibeho ngo ataha uko yaje. Hari igihinduka muri we.”

 

 

 

 

INKURU YA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment