Ibyabereye i Remera si ibihuha, Papa Cyangwe ashimangira ko yakuyemo isomo rikomeye


Mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Universe i Remera, ibyishimo byari byose, uruvunge rw’abafana baje kwifatanya na Papa Cyangwe mu myaka 5 yari amaze atangiye urugendo rwe rw’umuziki. Ariko inyuma y’urumuri n’amajwi, haje kuvuka amahane, hari abavugaga ko atishyuye abamuhaye ibyuma, we akavuga ko yafunzwe mu nyubako amasaha menshi ku gahato.

Nyuma y’iminsi myinshi yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Papa Cyangwe yaje gushyira hanze itangazo rigaragaza ko ikibazo cyamaze gukemuka burundu. Ariko inyuma y’iryo tangazo, hari amagambo menshi.

Ati: “Twese twarababaye”.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Papa Cyangwe yavuze ko ikibazo cyabayeho ariko kitakomotse ku bushake bw’impande zombi.

Ati: “Ni byo, hariho kutumvikana kwabayeho mu mikorere, cyane cyane ku bijyanye n’amasezerano y’ibikoresho. Ariko si ikibazo cyo kwanga kwishyura cyangwa gufungira umuntu ku gahato. Byaturutse ku makosa y’itumanaho.”

Avuga ko nyirabayazana yari ukudasobanukirwa ku masezerano, kuko hari ibyo itsinda rye ryumvaga mu bundi buryo na Kigali Universe ikabyumva mu bundi.

Nyuma ya saga, impande zombi zahujwe n’abayobozi ba Kigali Universe, bigizwemo uruhare rukomeye na Coach Gaël, ubuyobozi avuga ko bwahagaritse amakimbirane bukayaganisha mu biganiro byubaka.

Mu itangazo ryasohotse, Papa Cyangwe yagize ati: “Turamenyesha abakunzi bacu bose ko nyuma y’inama y’ubwumvikane yabereye hagati yacu na Kigali Universe, ikibazo cyari cyavutse cyatewe n’uko twari tutumvikanye neza ku mikorere. Ibyo twese twabiganiriyeho, tubyumvikanaho kirarangira burundu.”

Yongeyeho ko nta ruhande rusigaramo umwenda, ko byose byakemuwe mu mucyo.

Papa Cyangwe yashimiye by’umwihariko Coach Gaël, washinze Kigali Universe, avuga ko ari we wagize uruhare rugaragara mu guhosha ayo makimbirane.

Ati: “Coach Gaël nk’umubyeyi uhuza abana be yahuje impande zombie kandi ibibazo byakemutse amahoro. Yaduhurije ku meza amwe, nta ruhande abogamiyeho, adusaba kuvuga ukuri, twese turumvikana.”

Umwe mu bakozi ba Kigali Universe (wasabye ko izina rye ritatangazwa) yabwiye umunyamakuru wacu ko byari bigoye cyane guhuza impande zari zafashe imyanzuro ikomeye.

Ati: “Abantu barumiwe, hari n’abatekerezaga ko byarangiye nabi. Ariko Coach Gaël yarahagurutse, ahamagara Papa Cyangwe n’abakoranaga na we, arabahuza kandi ikibazo gikemuka ku mpande zombi.”

Abafana bati: “Twishimiye icyemuka ry’iki kibazo.”

Bamwe mu bafana bari bitabiriye igitaramo bagaragaje ko babanje kwibaza byinshi ku byavugwaga, ariko bishimiye ko Papa Cyangwe yahisemo kuvuga ukuri aho guceceka.

Uwimana Aline, umwe mu bari mu gitaramo, yavuze ati: “Twari twabyibajijeho cyane, tunumva inkuru ku mbuga nkoranyambaga. Ariko kuba byasobanutse, bigaragaza ko ari umuhanzi uzi kwicisha bugufi.

Habimana Jean Claude, we yavuze ko iyi nkuru ikwiye kubera isomo n’abandi bahanzi, ati: “Uyu ni umwuga. Iyo mutumvikanye, bibyara guta agaciro k’umuhanzi biturutse ku guterana amagambo mu ruhame, bigatuma asubira inyuma aho gutera imbere.

Si igikomere ahubwo yakuyemo isomo

Nubwo ikibazo cyakemutse, Papa Cyangwe avuga ko cyamubereye isomo rikomeye ku bijyanye n’imikorere y’umuhanzi mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati: “Nize ko umuntu agomba gusoma amasezerano ashyizeho umutima. Nize ko kuganira mu mahoro biruta gutongana mu ruhame. Kandi nize ko abafana bakeneye ukuri badakeneye impuha.”

Yanasabye abakunzi be n’abandi bantu bose kudafata Kigali Universe nk’ahantu h’imvururu, kuko mu by’ukuri hari icyabaye ariko cyakemutse mu bwumvikane no mu bwubahane.

Papa Cyangwe yasabye abafana gutuza, akemeza ko we na Kigali Universe bakomeje umubano muzima wo mu kazi, kandi ko mu minsi iri imbere ashobora kongera kuhakorera ibindi bitaramo.

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment